× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuziki ku rwego mpuzamahanga, indirimbo n’umunyamerika: Intumbero za Euphta N umutoza wa New Melody

Category: Artists  »  12 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuziki ku rwego mpuzamahanga, indirimbo n'umunyamerika: Intumbero za Euphta N umutoza wa New Melody

Nyuma yo kugenera abakunzi be ubutumwa mu ndirimbo "Hari uko ubigenza", umuramyi Euphta Ntakirutimana yavuze ko afite intego yo gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga.

Niba unezerewe ririmba, niba ubabaye senga Imana, niba wihebye umva indirimbo "Hari uko ubigenza" y’umuranyi Euphta Ntakirutimana.

Mu ijwi rye ryiza, risukuye, ryuje ubuhanga buva ku Mana yamuremye ikamuhumekeramo umwuka wayo, Euphta Ntakirutimana akomeje intumbero yo kuzanira Kristo iminyago, binyuze mu mpano nziza yo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro na Paradise, yavuze ku mvano y’indirimbo nshya “Hari uko ubigenza.” Mu ijwi rye bwite, Euphta ati: “Umunsi umwe, nari mvuye gusenga. Ngeze mu rugo, mpasanga abantu batugendereye. Icyo gihe nabanaga na mushiki wanjye. Ubundi twatangiye kuganira ku mirimo y’Imana itunganye.

Naje kwitegereza, mbona ibitangaza byayo birangose, mu gihe mbere y’aho narabonaga inyanja y’urupfu rw’umubiri imbere yanjye. Gusa uwo munsi, Imana yanyeretse ko ari Imana itanga ubuzima. Ishimwe riremereye n’iryo ryashibutsemo iyi ndirimbo — iramanuka ivuye mu ijuru, bituma kwiyumanganya binanira, mfata guitar yanjye ndaririmba.”

Euphta yiyumvamo gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Uzasanga buri muhanzi afite imbibi z’umuziki we, kabone n’ubwo hari abo umuziki wabo utarenga intanzi z’urugo — ahanini bitewe no kutagira icyerekezo kizima, intego ndetse n’amayeri.

Siko bimeze kuri Euphta, dore ko afite intego yo gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga. Yagize ati: “Nifuza gukora umuziki mpuzamahanga, kandi nzi neza ko biri mu mugambi w’Imana.”

Yavuze ko nta mbogamizi afite, dore ko azi kuvuga neza Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili ndetse n’Igifaransa, ndetse akaba ari na we wanditse indirimbo ya Holy Nation Choir yitwa “Béni soit Dieu.”

Mu rwego rwo kurushaho kwamamaza ubutumwa bwa Kristo no kugarura imitima yavuye mu cyanya cyayo kuri Kristo, Euphta yavuze ko ateganya gusohora indirimbo yakoranye n’umuzungu w’Umunyamerika, ikazasohoka mu ntangiriro z’umwaka wa 2026.

Euphta ni umuramyi w’umuhanga, uhimbaza Uwiteka ari mu mwuka w’ibinezaneza. Kuririmbira Imana neza bitera imitima y’abamwumva gukomera no kudahindurwa n’ibihe bihora bisimburana iteka.

Uwagabiye Euphta ntiyagabanyije, dore ko uwagabanye ahora agabana. Ni umucuranzi w’umuhanga, wahamagariwe kuvuza ubuhuha n’utuguyiguyi, yifashishije acoustic acuranga neza kuruta uwayicuranze ejo.

Kuri ubu, Hirwa Euphta ni umutoza w’amajwi (vocal coach) w’itsinda New Melody, itsinda ryarobanuwe mu ndobanure, rizwiho kugira abaririmbyi b’abahanga ndetse n’abacuranzi babimenyereye kandi b’abanyamwuga.

New Melody ni rimwe mu matsinda akomeye muri iki gihe mu Rwanda mu bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana. Rigeze ku rwego rwo gusagurira isoko mpuzamahanga, kuzamura izindi mpano nshya ndetse no gushyigikira umuziki wa Gospel. Si ibyo gusa, banatera inkunga ibitaramo bitandukanye binyuze muri label yabo yitwa “New Melody Ltd.”

Kuba Euphta ari umutoza w’itsinda ribarizwamo abaramyi bazwi nka Bosco Nshuti, Jado Sinza n’umugore we Umulisa Esther, Neema Marie Jeanne n’abandi benshi bamenyekanye mu murimo w’Imana, si impanuka nk’iy’imodoka — ahubwo ni umugambi w’Imana yashyize umuhamagaro mugari mu muramyi Euphta.

Euphta,Zahabu ya New Melody

Euphta azwiho ukorana umurimo w’Imana umutima n’ubuhanga akaba umucuranzi uzwiho gucuranga indirimbo ari mu mwuka nk’uwa Dawidi igihe yacurangiraga umwami Sawuli avuye mu ntama za se Yesayi.

Imihigo irakomeye Kandi irakomeje.

Euphta yavuze ko hari izindi ndirimbo ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba zirimo "Mbivuge nte", "Mutima wanjye", "Unyizere mwana wanjye", "Byabaye bushya" n’izindi..

Yasabye abakunzi be kumusengera no kumuramiza amaboko yabo meza dore ko ateganya kuzakora Live Recording y’izindi ndirimbo.

Paradise tuti: "Imana imushoboze".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.