Cornerstone Choir ibarizwa mu itorero rya UEBR igiye gukora igitaramo cy’amateka izahuriramo n’amakorali akomeye.
Korali Cornerstone yateguye igitaramo cyiswe "Nzaririmba Live Concert". Ni igitaramo cy’amateka ku itorero ndetse na Korali nyir’izina. Ni igitaramo giteganyijwe kuwa 26/05/2024 saa cyenda z’amanywa muri Camp Kigali. Kwinjira muri iki gitaramo ni Ubuntu.
Korali Cornerstone yamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Nzaririmba", yakoze ikiganiro n’itangazamakuru kuwa 21/05/2024 ku rusengero rwa UEBR Kigali.
Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru baturutse ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Paradise. Hari kandi abayobozi b’amakorali yatumiwe n’abaririmbyi ba Cornerstone choir.
Bamwe mu bitabiriye iki kiganiro: Iradukunda Bertin umukozi wa Mountain Coffee, Ntirenganya Vedaste, Project Manager wa company ya Right Lamp Shine Group limited, Dusabimana Julien Perezida wa Corestone, Butare Aime Perezida wa Voice of Angel, Justine umunyamabanga w’itorero rya AEBR n’abandi
Cornerstone choir yatangiye mu mwaka wa 2014 bivuze ko imaze imyaka 10, ikaba kuri ubu imaze gukora indirimbo 14. Igizwe n’abantu b’ingeri zitandukanye.
Shalom Choir Ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge ni imwe mu zitezwe kuzahembura imitima y’abazitabira iki gitaramo nk’uko yabimenyereje abakunzi bayo.
Ubwo yabazwaga uko itorero rya ADEPR ryakiriye ubu butumire bwo mu itorero rya UEBR ndetse n’Impamvu bitasabye imibare myinshi bakakira ubu butumire, Perezida wa Shalom Jean Luc Rukundo yabitanzeho umucyo.
Yagize ati: "Sinavuga ko twari dusanganywe indi mikoranire. Gusa kuko Mission ya twese ari ukwamamaza ubutumwa bwiza, ubwo batwandikiraga twumvise ko ari bene data twabonye ibaruwa, tubona gahunda bafite ni nziza, kuko intego yacu ari ukuvuga ubutumwa tubyakira neza".
Abajijwe uko itorero ryakiriye kuba baratumiwe mu rindi torero, Jean Luc yavuze ko atari ubwa mbere Shalom Choir yitabiriye ubutumire biturutse mu rindi torero, gusa yavuze ko abayobozi ba UEBR bandikiye Ubuyobozi bwa ADEPR nabwo bubimenyesha ururembo rw’Umugi wa Kigali.
Kuba igitaramo ari Ubuntu, Umuyobozi wa Cornerstone choir, yavuze ko gufata iki cyemezo byagoranye gusa byakunze ku bw’ubufasha bakuye mu itorero no mu bafatanyabikorwa batandukanye.
Yavuze ko atariyo concert ya mbere bakoze gusa, avuga ko ariyo ikomeye bakoze dore ko hari indi bakoze bifatanyije na Papi Clever, Ukuboko kw’ibiryo na La Fidelité choir.
Kuba batarifatanyije na Korali zo muri AEBR yavuze ko byatewe n’uko amakorali yandi bahamagaye yaje kwemera ubutumire bikarangira babonye ko korali zakiriye ubutumire zihagije bigendanye n’ibikorwa biteganyijwe uwo munsi.
Yavuze ko kudatumira korali yo muri AEBR, dore ko ari abavandimwe bahuje imyizerere "byatewe n’uko twahereye ku makorali afite izina riremereye", aho yatanze urugero rwa Shalom choir yise nyiri ARENA.
Butare Aime wa Voice of angels yavuze ko basanzwe bakorana kuko atari ubwa mbere dore ko nayo yitabiriye ubutumire bwabo mu gitaramo cyabo. Ati "Turiteguye abazaza mu gitaramo ku Cyumweru bazabona ibintu byiza."
Yunzemo ati: "Turiteguye abazaza mu gitaramo ku Cyumweru bazabona ibintu byiza".
Justine wari uhagarariye itorero rya UEBR yavuze ko Ubuyobozi bw’itorero bwishimiye cyane iki gitaramo. Yavuze ko itorero ryabo rya UEBR ritari rizwi cyane ariko iki gitaramo kizatuma rirushaho kumenyekana. Yongeyeho ko biteguye umusaruro ukomeye cyane n’abazakizwa.
Uhagarariye Right lamp shine group company yashinzwe n’abanyeshi bahoze biga muri Kaminuza ya KIST, ikaba ari kompanyi ikora Ibikorwa bya Electronic birimo gutanga umuriro, bavuze ko bishimiye gukorana na Cornerstone dore ko uretse kuba ari kompanyi abayigize nabo ari abakristo bityo bakaba banejejwe no kugira uruhare mu kubaka ubwami bw’Imana.
Yaboneyeho gutangaza ko iki Gitaramo giteguye neza akaba yizeza abantu ko abazacyitabira bazuzuzwa umuriro (Mwuka Wera) aha akaba ariho benshi mu bitabiriye iki kiganiro bahereye bavuga ko umuriro w’Imana ugiye guhura n’umuriro w’amashanyarazi.
Uhagarariye dare Mountain Coffee izwiho serivisi nziza by’umwihariko gutunganya ikawa, yavuzeko bashimishijwe gufatanya na Cornerstone choir kwagura ubwami bw’Imana
Cornerstone choir yamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Turashinganye", "Nzaririmba", "Azadutabara" n’izindi. Twakwibusa ko kwinjira muri iki gitaramo ni Ubuntu.
Hatangajwe byinshi ku gitaramo cya Cornerstone choir
Cornerstone choir yateguye igitaramo cy’amateka
Jean Luc Rukundo wari umaze iminsi muri Canada yatunguranye aboneka muri iki kiganiro n’abanyamakuru
Abanyamakuru bitabiriye ku bwinshi
Bizaba bishyushye ku cyumweru muri iki gitaramo
Korali Cornerstone itegerejwe muri Camp Kigali mu gitaramo cy’umuriro
Murakoze cyane kubwo gutegura iyi nkuru, Nkuko byavuzwe nuwaje ahagarariye itorero rya UEBR iki gitaramo kizahindura byinshi ku izina rya UEBR ntabwo ryari rizwi numubare mwinshi ariko ubu ntekereza ko nubu bari kuvuga ngo nibande abo hazashya kbx🔥🔥
umwanya wimbere turahabaye courage #cornerstone
Kd Imana ihe umugisha ama choral azaza kwifatanya na cornerstone
Nukuri nibyiza kdi tugomba gukora umurimo w’uwadutumye hakiri ku manywa jye mbasabiye imbaraga n’amavuta ndetse n’umuka wera biturukwa ku Mana data wa twese ndetse n’umwana wayo Yesu Kristo. Ikindi mwarangira abantu aho bazanyura kuko birashoboka ko abazaza Bose ko batahazi neza hashobora kuzaza nuje I Kigali bwambere. Murakoze
Igitekerezo kuri afiche hariho Gisubizo ministries ariko ko itavuzweho bite?