Indirimbo “Ifoto” ya Beula Choir ya ADEPR Gatenga yibutsa abantu aho Imana yabakuye: Korali yaganiriye na Paradise ku butumwa, ubuhamya n’ahazaza hayo.
Mu gihe indirimbo zo kuramya no guhimbaza zikomeje kugira uruhare rukomeye mu guhindura imitima ya benshi, indirimbo “Ifoto” ya korali imaze kuvugisha abatari bake bitewe no gukora ku mitima yabo.
Iri gutuma status zabo za WhatsApp ziba umwihariko, kuko iri gushyirwa mu mafoto ya kera yegeranyijwe n’ayo muri iki gihe, maze bagashyiramo amajwi y’indirimbo aho igira iti: “Fata ifoto yo hambere uyegeranye n’iy’iki gihe urabona aho Imana yagukuye.”
Mu kiganiro cyihariye na Paradise, abayobozi b’iyi korali basobanuye inkomoko y’ubutumwa bw’iyi ndirimbo, abo igenewe, n’icyo korali iteganya mu minsi iri imbere. Perezida wa korali, Habyarimana J. Pierre, yatangiye asobanura igitekerezo cyabyaye “Ifoto”. Avuga ko itari indirimbo isanzwe, ahubwo ko ari urugendo rwo gutekereza rujyana umuntu ku mateka ye bwite.
Yabwiye Paradise ati: “Ubutumwa nyamukuru ni uko twifuzaga ko umuntu wese yasubiza amaso inyuma, akareba aho Imana yamukuye n’aho imugejeje. Iyo urebye uburinzi bwayo n’ukuntu yakubaye hafi mu bihe bitandukanye, umutima wuzura gushima.”
Ku bwe, “Ifoto” ni nk’indorerwamo y’ibihe byashize, aho umuntu atareba ibikomere gusa, ahubwo akareba n’intsinzi yanyuzemo atabizi.
Mu gihe hari indirimbo zimwe zibanda ku rubyiruko cyangwa ku bantu bari mu bibazo runaka, abayobozi b’iyi korali bavuga ko “Ifoto” itagira umupaka. Habyarimana akomeza asobanura ati: “Ubu butumwa bugenewe umuntu wese uriho ugihumeka.” Nta n’umwe utarigeze anyura mu bihe bikomeye cyangwa ngo agire aho yavuye hatari heza. Buri wese afite ‘ifoto’ y’amateka ye.
Muri rusange, abagize korali na bo bashimangira ko indirimbo yakiriwe mu buryo burenze uko babyumvaga, bati: “Twakiriye ubuhamya butandukanye. Ntabwo byoroshye kuvuga amazina y’ababuduhaye, ariko hari abavuze ko indirimbo yabafashije kuva mu kwiheba, abandi bakongera kwizera ejo hazaza.”
Korali ifite ubuyobozi bugizwe n’abantu batandukanye bayihagarariye mu nzego zayo: Perezida Habyarimana J. Pierre, Visi Perezida Twagirayezu J. De Dieu, Dirigeante Giramahoro Claudine, Umunyamabanga Itetero Ange, Umubitsi Mukaremera Francoise ndetse n’abajyanama.
Bavuga ko imiyoborere ifite inshingano zo kurinda icyerekezo cyayo: gutanga ubutumwa bufasha abantu kongera kwiyunga n’Imana no kwisuzuma ubwabo.
Ku bijyanye n’ahazaza, Perezida wa korali ashimangira ko “Ifoto” atari iherezo ry’urugendo, ati “Nyuma y’iyi ndirimbo duteganya gusohora izindi nyinshi zifite ubutumwa butandukanye.”
Ese nawe iyo usubije amaso inyuma, ubona hari aho Imana yagukuye? Waba se ukunda kureba amafoto yawe ya kera ukayagereranya n’ay’ubu? Niba ari ko bimeze, ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni wowe bugenewe.
Yirebe kuri YouTube:
Imana yakoze ibirenze tuzi aho idukuye naho itugejeje singombwa ko twese tubyumva kumwe ba nyiri message duhaye imana icyubahiro twibutse amafoto yahashize nayubu dusanga dufite impamvu zo guushima