Korali Jehovah Nissi ibarizwa ku Itorero rya ADEPR Kimisange muri Paroisse Gatenga mu Rurembo rwa Kigali, ikomeje imyiteguro y’igiterane cyiswe "Jehovaniss Evangelical Week".
Ni igiterane cyabimburiwe no gusangiza abakunzi b’iyi korali indirimbo yiswe "Yesu Yarishyuye" ishimangira inshungu yavuye mu mibabaro ya Yesu Kristo.
Ni igiterane gifatwa nk’icy’amateka nk’uko umuyobozi w’Iyi Korali Theogene Uwiringiyimana yabitangarije Paradise.rw kikaba giteganyijwe hagati ya 16-22/10/2023 ku rusengero rwa ADEPR Kimisange.
Mc Theos (nk’uko bamwita) yatangaje ko iyi Korali ikataje mu kwitegura iki giterane aho kizamara Icyumweru. Iki giterane cyiswe Jehovaniss Evangelical Week, kizarangwa no guhimbaza Imana bongera guhura n’abayinyuzemo ndetse bizihize isabukuru y’imyaka 23.
Iyi Korali yatangijwe ari korali y’ishuri ry’icyumweru (Sunday School) mu mwaka wa 2000. Igihe cyo gucutsa abaririmbyi nk’uko bijya bigenda muri ADEPR cyarageze, nibwo abaririmbyi bacukijwe bavuyemo korali nshya yavutse ihabwa izina rya Jehovah Nissi.
Ni Korali ifite amateka akomeye dore ko yanyuzemo abantu bazwi bayiririmbyemo harimo, Pastor Emmanuel Ndayizeye uyobora ADEPR Kicukiro Shell-English Service....ndetse n’abandi baririmbyi bayibayemo bakajya mu zindi Korali zikunzwe mu Rwanda.
Ni korali yanyuze mu bihe bitoroshye dore ko mu mwaka wa 2015, urusengero rwa ADEPR Kimisange aho ibarizwa rwigeze gufatwa nk’inkongi y’umuriro. Icyo gihe ibikoresho byose bya muzika byarahiye biba umuyonga.
Ibi byakomye mu nkokora iterambere rya Korali Jehovah Nissi ndetse n’andi makorali n’itorero rya ADEPR Kimisange muri rusange. Byasabye urugendo rurerure iyi korali kugira ngo ibashe kongera kwiyubaka.
Iyi korali yasohoye Album yabo ya mbere muri 2012, babasha gutambutsa ubutumwa bukubiye mu ndirimbo zabo hirya no hino mu gihugu. Ikindi ni korali izwiho imibanire myiza n’andi makorali dore ko yakunze kwifatanya n’andi makorali akomeye nka korali Impanda ADEPR Sgeem, Naioth ndetse n’izindi.
Yagiye kandi ishyigikira ivugabutumwa ryo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo aho yagiye yifatanya na korali Horeb ibarizwa muri CEP CBE (UR Gikondo Campus) by’umwihariko mu mugoroba wiswe Overnight.
Kuri ubu iyi korali ikomeje ibikorwa bigamije kwagura ubwami bw’Imana aho batangiye gukora indi Album Nshya ikaba imaze gusohora indirimbo nshya arizo Uwanyemeye na Yesu Yarishyuye.
Muri iki cyumweru cy’ivugabutumwa, Korali Jehovah Nisi izifatanya na Korali Golgotha ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyagatovu ndetse na Korali ADONAI izaturuka mu itorero rya ADEPR Gatsata ndetse n’andi makorali abarizwa mu itorero rya Kimisange hamwe n’abagabura b’ijambo ry’Imana batandukanye.
Kuri ubu iyi korali ikaba iyobowe na Theogene Uwiringiyimana (MC Theos) usanzwe ari umunyamakuru kuri Life Radio, ndetse akaba aherutse kugirwa Mwalimu mu itorero RYA ADEPR Kimisange.
Itorero rya ADEPR Kimisange riyobowe na Pastor Rwakunda Dominic.
Korali Jehovah Nissi yateguye igiterane cyiswe "Jehovaniss Evangelical Week"
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "YESU YARISHYUYE" YA JEHOVANISS
Nukuri nkunze cyn uburyo iyikorari urigukora ibintu byayo kumurongo,,uwiteka arusheho kubaramburira ukoboko kumugishaa,ibagurire imbago knd izabageze kuree aho bo ubwabo batatecyereza kwigezaa,Amen!