Kuri uyu wa 9 Werurwe 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku nyigisho isoza insanganyamatsiko yagarukaga ku gihango, noneho asoreza ku yo yahaye umutwe uvuga ngo: “Igihango cya Yesu n’Itorero.”
Yasobanuye iki gihango ashingiye ku magambo ari mu Gitabo cy’Abefeso 5:20–30, agaragaza umubano uri hagati ya Yesu Kristo n’Itorero rye.
Yatangiriye ku murongo uvuga ko umukristo akwiriye kubaho ashimira Imana mu buzima bwa buri munsi. Nk’uko Bibiliya ibivuga mu Befeso 5:20: “Mujye mushima Imana Data wa twese ku bw’ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.”
Yakomeje agaragaza ko ubuzima bwa gikristo bushingiye no ku kugandukirana hagati y’abizera. Mu Befeso 5:21 handitswe ngo: “Kandi mugandukirane ku bwo kubaha Kristo.”
Pastor Gisanura yasobanuye ko Intumwa Pawulo yakoresheje ishusho y’urugo kugira ngo asobanure umubano wa Kristo n’Itorero. Bibiliya iravuga iti: “Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu, kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo.” (Abefeso 5:22–23)
Yakomeje asoma undi murongo ugira uti: “Ariko nk’uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose.” (Abefeso 5:24)
Mu gusobanura uruhande rw’abagabo, yavuze ko Bibiliya itegeka abagabo gukunda abagore babo nk’uko Kristo yakunze Itorero. Nk’uko byanditswe mu Befeso 5:25: “Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira.”
Yagaragaje ko Kristo yitanze kugira ngo yeze Itorero rye. Mu Abefeso 5:26–27 handitswe ngo:
“Ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n’ijambo rye, aryishyīre rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge.”
Yakomeje asobanura ko urwo rukundo rugomba kugaragara no mu rugo. Bibiliya igira iti: “Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda.” (Abefeso 5:28)
Kandi mu Befeso 5:29–30 haranditswe ngo: “Kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira Itorero, kuko turi ingingo z’umubiri we.”
Pastor Christian Gisanura yasobanuye ko aya magambo agaragaza igihango kiri hagati ya Kristo n’Itorero. Abakristo basabwa kugandukira Kristo, na we akabatunganya kuko yabitanzeho igitambo cy’urukundo.
Yibukije ko nta muntu ushobora kwitunganya ku mbaraga ze bwite, ahubwo ko bisaba kwemera kuyoborwa na Kristo kugira ngo ahindure ubuzima bwe.
Yanagaragaje ko Imana ifite umugambi ku muntu wese, kandi ko aho umuntu azisanga hose mu buzima bitazaba ari impanuka. Ahubwo bishobora kuba amahirwe yo gukorera Imana no kugeza ubutumwa bwayo mu bice byose by’ubuzima birimo ubucuruzi, ubuvuzi, politiki n’indi mirimo.
Yasoje asaba Abakristo gusenga basaba Imana kubayobora kugira ngo ubwami bwayo bugere aho bari hose, anasabira amahoro ibihugu bya Afurika by’umwihariko u Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’isi yose muri rusange.