× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yarokowe no kubwira ibya Yesu uwari umutunze imbunda ngo ashimute indege

Category: Testimonies  »  3 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Yarokowe no kubwira ibya Yesu uwari umutunze imbunda ngo ashimute indege

Umupilote w’umumisiyoneri witwa Jim Streit yavuze uko yigeze guhura n’akaga gakomeye ubwo umugabo witwaje imbunda yamushimutiraga indege, ariko akabasha kurokoka nyuma yo kumubwiriza ubutumwa bwa Yesu Kristo.

Ibi byabaye mu Kuboza 2025 ubwo Streit yari mu ndege itwaye imiti y’umuryango w’ubutabazi wa Samaritan’s Purse igiye kuyigeza ku ivuriro riri mu gace ka Maiwut muri Sudani y’Epfo.

Nk’uko Christian Post dukesha iyi nkuru ibigaragaza, Streit yavuze ko mu gihe bari basigaje iminota igera kuri 40 ngo bagere aho bajyaga, bumvise umuntu asakuza inyuma mu ndege. Uwo mugabo wari winjiye mu ndege atabizi mbere y’uko ihaguruka yahise yinjira muri kabine y’uyiyobora afite imbunda.

Uyu mugabo yamweretse ko imbunda irimo amasasu 13, ayishyira mu buryo bwo kurasa maze ayimutunga mu maso amusaba guhindura icyerekezo cy’indege bakajya mu gihugu cya Tchad.

Mu gihe ibintu byari bikomeye, Streit yatangiye kugabanya umuvuduko w’indege ayizengurutsa mu kirere kugira ngo abone umwanya wo gutekereza uko yayigeza ku kibuga cy’indege kiri hafi.

Muri ako kanya, yavuze ko yibutse amagambo yo muri Bibiliya avuga ko intambara z’Abakristo zitari izo kurwana n’abantu ahubwo ko ari iz’umwuka. Yafashe icyemezo cyo kuvugisha uwo mugabo amubwira ubutumwa bwa Yesu ndetse amusomera umurongo wa Bibiliya wa Yohana 3:16.

Nyuma yo kuganira igihe gito, Streit yabajije uwo mugabo iby’umuryango we. Uwo mugabo yahise akuramo agapfukamunwa yari yambaye, ararira avuga ko abo mu muryango we bose bapfuye.

Mu gihe ibyo byaberaga mu ndege, abandi bakozi ba Samaritan’s Purse muri Afurika no muri Amerika bari barimo gusenga no gushaka uko babafasha.

Nyuma y’igihe gito, uwo mugabo yemereye Streit kugusha indege ku kibuga cy’indege cya Wau muri Sudani y’Epfo, aho inzego z’umutekano zahise zimufata nta muntu ukomeretse.

Nyuma yo gufatwa kwe, Streit n’uwo bari kumwe witwa Ben bongeye kwegera uwo mugabo bafatanyiriza hamwe gusenga basabira ubuzima bwe.

Streit yavuze ko yizera ko Imana ari yo yamufashije kwibuka amagambo ya Bibiliya avuga ko Imana yakunze umwana wayo w’ikineye, Yesu, kugira ngo umwizera wese azabone ubugingo buhoraho. Imana yamufashije mu gihe cy’akaga, bituma akoresha ubutumwa bwiza aho gukoresha imbaraga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.