× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Wari uzi ko ushobora kuba inshuti na wa muntu ugutesha umutwe ukenda gusara? Dore uko wabigeraho

Category: Testimonies  »  27 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Wari uzi ko ushobora kuba inshuti na wa muntu ugutesha umutwe ukenda gusara? Dore uko wabigeraho

Hari abantu benshi mu buzima duhura na bo bakadutera kurakara cyangwa kutoroherwa. Bamwe bakunda kubaza ibibazo byinshi, abandi bakavuga ibintu bidushimisha cyangwa bagafata imyanzuro tutemeranya na yo.

Wari uzi ko ushobora kuba inshuti na wa muntu ugutesha umutwe ukenda gusara? Umwanditsi James Borishade avuga ko nubwo bimeze bityo, bishoboka kubaka umubano mwiza n’abantu batugora, iyo dufashe umwanya tukisuzuma mbere yo kubacira urubanza.

Borishade asobanura ko igihe yigishaga Bibiliya buri wa Kabiri muri kaminuza ya Northern Illinois University, hari umugore umwe wari mu itsinda rye wakundaga kubaza ibibazo byinshi. Ibyo bibazo yabyitaga “ibibazo by’inzu y’igitagangurirwa”, kuko byatumaga yumva buri gisubizo atanze kirimo kugenzurwa cyane.

Yemera ko uwo mugore yamurakazaga cyane. Ariko nyuma y’igihe yaje gusanga ikibazo kitari uwo mugore, ahubwo cyari mu mateka y’ubuzima bwe bwite. Yibutse ko akiri umwana ababyeyi be na bo bakundaga kumubaza ibibazo byinshi, bigatuma yumva ari nk’uri mu rubanza.

Icyo gihe ntiyari yarigeze atekereza ko ibyo byamugumye mu mutima. Bityo igihe uwo mugore yamubazaga ibibazo, byamwibutsaga amarangamutima ya kera atari yarigeze akira.

Nyuma y’igihe, ubucuti bwabo bwaje kongera kuvugururwa ubwo uwo mugore yamubwiraga ko we n’umugabo we bamukumbuye cyane hamwe n’abana be. Aho ni ho Borishade yatangiye kumva ko yari yaribeshye ku mpamvu zatumaga atoroherwa n’ibibazo bye.

Avuga ko Bibiliya itwigisha kudahunga abantu batugora. Yibutsa uburyo Yesu Kristo yakundaga kwegera abantu abandi babonaga nk’abagoye cyangwa badakwiriye kwegerwa, akabaganiriza akamenya ibiri mu buzima bwabo.

Borishade avuga ko aho guhitamo kwitandukanya n’abantu badutera ikibazo, dukwiriye kubanza kwisuzuma tukareba impamvu badutera ayo marangamutima.

Agaragaza inama ebyiri z’ingenzi: Icya mbere ni ukwisuzuma ukibaza impamvu umuntu runaka agutera uburakari cyangwa kumva washyiraho ubwirinzi. Akenshi ayo marangamutima aba afite inkomoko mu mateka yacu bwite.

Icya kabiri ni ugufata umwanya uhagije wo kumenya neza uwo muntu. Akenshi inkuru twibwira ku bantu batugora si ko ziba zuzuye; iyo tubahaye umwanya tubona ko hari byinshi tutari tuzi.

Uyu mwanditsi avuga ko uwo mugore wigeze kumurakaza cyane ari we nyuma wabaye umubyeyi w’abana be batatu mu gihe babatizwaga. Avuga ko ibyo byamwigishije ko rimwe na rimwe ikibazo atari umuntu dutekereza ko atugora, ahubwo ko ari ibikomere twitwaza tutarakira.

Mu buzima bw’uyu munsi aho abantu benshi bahitamo kwitandukanya n’abandi babateye ikibazo, Borishade asaba abantu guhitamo kuganira no gusobanukirwa aho guhunga.

Avuga ko rimwe na rimwe ikibazo twita icy’undi muntu gishobora kuba ari icyacu ubwacu, kandi ko kukimenya ari byo bitangira inzira yo kubaka umubano mwiza n’abandi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.