Inyenyeri z’ijuru ni itsinda ry’abasore batandatu bakorera umurimo w’Imana mu karere ka Nyamasheke mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi.
Inyenyeri z’ijuru bamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ’Coronavirus’, igihombo, ... lri tsinda riherutse gushyira hanze indirimbo bise "Mariya" ifite amagambo meza yururutsa imitima ariko byaje kuba akarusho mu gihangano bakurikijeho mundirimbo nshya bise "lmbabazi".
Ni indirimbo imaze kurebwa n’abatari bake mu masaha make imaze hanze kuko yakunzwe cyane bitavugwa kuko umunsi umwe imaze kurebwa n’abantu 34,718 ( views).
Aba baririmbyi bafite ibihangano bikora ku mitima ya benshi ku bw’ubuhanga buhanitse bahimbana izi ndirimbo zabo ndetse n’amajwi meza.
Aba basore bamamaye cyane ubwo bashyiraga hanze indirimbo bise ‘Corona Virus’ ari nayo ya mbere bashyize hanze dore ko yasohotse muri 2020, ikaba indirimbo ifite amajwi n’amashusho.
Inyenyeri z’Ijuru bamamaye mu ndirimbo zimaze kuzuza amamiliyoni kuri YouTube nka; Urukingo, Corona Virus, Ibihombo na Ayidatawe.