Pathmos imwe muri korali zanditse amateka mu Rwanda, ikaba igizwe n’abaririmbyi basengera mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, yongereye ibirungo mu ndirimbo ’Mfite ibyishimo".
Ku bakunzi ba Patmos Choir, imitima yabo iguwe neza, benshi baranezerewe abariraga barimo kwihanagura amarira nyuma yo kumva ubwiza bw’iyi ndirimbo. Bamwe bahisemo gutura ibyishimo umurongo wa YouTube Patmos Choir ikoresha bagaragaza amarangamutima karahava.
Mwiza Toyota Family yagiye ahatangirwa ibitekerezo yandikana emosiyo nyinshi aho yagize ati: "Mfite ibyishimo mu mutima wanjye nakijijwe n’amaraso ya Yesu Kristo niyo mpamvu ndirimba nishimye ndanezerewe ku bw’iyi ndirimbo nari nyikumbuye". Yasoje ubutumwa bwe agira ati: "Imana ibahe umugisha Patmos turabakunda cyane."
Ni indirimbo igaruka cyane ku rukundo rw’Imana yakunze abari mu isi guhera cyera mbere yo kuvuka. Mu kiganiro na Paradise, Aimable Niyonzima umuyobozi wa Patmos Choir yagarutse ku mvano yo gusubiramo iyi ndirimbo.
Yagize ati: "Turi mu bihe dusubiramo indirimbo za kera; iyo ndirimbo ni imwe muri zo yitwa ”Mfite ibyishimo“ nk’umuntu wese ufite agakiza n’ibyiringiro duhabwa na Yesu Kristo ntakabuza asãbwa nabyo."
Yakomoje ku musaruro wavuye mu gitaramo baheruka gukora cyo mu mwaka wa 2023 cyabereye muri Kigali Convention Centre. Yagize ati: "Umusaruro wavuye mu gitaramo cya The Highest Praise buriya ntiwawubonesha amaso asanzwe; gusa iyo habaye igitaramo nka kiriya cyarasengewe, cyaratuwe Imana ….hakurikiraho kunyurwa n’uko Imana iba yahawe Ikuzo abantu bakanezerwa…..kandi ikadufasha no kugitegura, ibyo biba bihagije. "
Uretse ivugabutumwa, Patmos Choir izwi mu bikorwa by’umusamariya mwiza:
Umuyobozi wa Patmos Choir yakomoje ku bikorwa bindi iyi korali ikora birimo gufashanya. Ati: "Tugira ibikorwa by’urukundo muri twe ubwacu, nibyo kuri ubu duhugiyemo."
Yakomeje avuga ko hari na sessions z’indirimbo z’amajwi n’amashusho bamazemo iminsi bazakomeza kuzigeza ku bakunzi babo.
Patmos Choir iri mu myiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’Imyaka 30.
Mu gusoza ikiganiro, Bwana Aimable Niyonzima yavuze ko mu mwaka wa 2026 bateganya gukora igitaramo cyo kwizigiza isabukuru y’imyaka 30 Patmos Choir imaze ivutse kikazaba mu kwezi kwa munani.
Korali Patmos yatangiye muri 1996 i Kigali itangizwa n’abanyeshuri baririmbanaga aho bita Lukanga muri Congo. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi abo banyeshuri bongeye guhurira mu Rwanda bakomeza umurimo wo kuririmba babifashijwemo n’umwe muri bo witwa Jeannette wafashe inshingano zo gushyira hamwe abo banyeshuri kugira ngo bakomeze baririmbire Imana.
Tariki ya 25/11/2023 Patmos Choir yakoze igitaramo cy’amateka cyabereye mu Mujyi wa Kigali muri Kigali Convention Centre guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ni igitaramo yahuriyemo n’andi makorali akunzwe mu gihugu nka Elevate na Echos du Ciel yifatanyije n’iyi korali mu guhimbaza no kuramya Imana ku bwa byinshi byiza yakoze. Gusa intego nyamukuru yari ugushima Imana ko yahagaritse icyorezo cya COVID-19.
Mu 2023 Patmos Choir yakoze igitaramo cy’amateka muri KCC
RYOHERWA N’INDIRIMBO "MFITE IBYIRINGIRO" YA PATMOS CHOIR