Umwaka wa 2024 ni umwaka mwiza ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Umuramyi Bonke akaba ari mu biyemeje kwitanga amaramaje nka Pawulo muri uyu mwaka kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza afashijwe n’Imana.
Kuri ubu amakuru meza ku bakunzi b’uyu muramyi ubirimo neza ni integuza y’indirimbo "Arahamagara" ibura amasaha atari menshi ngo ishyirwe hanze. Ibi byatumye Paradise.rw imwegera bagirana ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga doreko kuri ubu ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubwo yabazwaga ku butumwa agiye kugenera abakunzi ba Gospel muri iyi ndirimbo yagize ati: "Indirimbo ’Arahamagara’ yanditswe nshingiye ku mutwaro ngendana w’abantu batarizera Kristo Yesu nk’ijwi ry’Imana ribahamagarira kwakira ubugingo bw’Iteka.
Iyi ndirimbo ya Bonke Bihozagara ikaba ije ikurikira iyitwa "Umwungeri mwiza" imaze amezi atatu hanze, ikaba imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 39 kuri YouTube ye ,ikaba nayo yafabanjirije iyitwa "Ongera ukayangane".
Bonke Surugo Bihozagara mu muziki ukoresha amazina ya Bonke Bihozagara, ni imfura mu muryango ugizwe n’abana bane akaba afitanye isano na bugufi n’umuryango w’aba Zebedayo barimo umuramyi rurangiranwa Diane Nyirashimwe.
Diane Nyirashimwe yamamaye muri Healing Worship team kuri ubu akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba yarashakanye na Eric Mpore barushinze mu mwaka wa 2017. Diane akaba avukana na Tresor Zebedayo Ndayishimiye umuririmbyi mu itsinda rya True Promises.
Bonke Bihozagara afite ababyeyi bombi, akaba ari umunyempano wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Yakuriye i Burundi ari naho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.
Mu mwaka wa 2023 yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA)akaba kuri ubu abarizwa muri Arizona state mu mugi wa Phoenix akaba asengera mu Itorero rya Rock of Salvation international Church. Amaze imyaka irenga 6 muri Gospel akaba ari umwe mu baririmbyi beza mu kuririmba live bitewe n’ijwi rye ryiza.
Ni umwe mu baririmbyi beza u Rwanda rufite mu Mahanga akaba azwiho gukorana ishyaka umurimo w’uburirimbyi no gukorera ku ntego. Amakuru Paradise.rw yakuye mu bo mu muryango we wa hafi ni umwe mu bantu bazwiho gukunda Imana, gusenga, ubunyangamugayo ndetse bakaba bakomeje kumuhamiriza ko ari umu Kristo wo mu mutima.
Yatangiye kuririmba akiri umwana muto ubwo yaririmbaga muri korali zo muri Sunday School Iburundi doreko yavukiye mu muryango w’Abizera Yesu Kristo. Gusa nyuma yo gusobanukirwa inzira y’ukuri, yahisemo kwakira Yesu Kristo ngo amubere Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwe ndetse aza no kubatizwa mumazi menshi.
Uyu muramyi afite ibigwi bikomeye mu muziki w’I burundi. Mu mwaka wa 2021, yitabiriye irushanwa rikomeye muri icyo gihugu rikaba rimwe mu marushanwa yitabirwa n’abanyempano bakomeye akaba yarabashije kuryegukana.
Iri rushanwa ryitwa Kora Gospel rirazwi cyane muri kiriya gihugu dore ko ryagiye ryitabirwa n’amazina aremereye arimo kabuhariwe Alvella Muhimbare ukunzwe cyane muri kiriya gihugu. Nyuma yo kwegukana iri rushanwa yahawe ibihembo bitandukanye birimo gukorerwa indirimbo n’ubwo bimwe muri byo atabihawe.
Bonke Bihozagara ni umwe mu baririmbyi babashije gukora ibitaramo biremereye doreko yigeze gukora Concert [Live recording] Igizwe n’Indirimbo ze bwite.
Abajijwe icyo ateganya nyuma y’iyi ndirimbo yagize ati: "Nyuma y’iyi ndirimbo nditegurira gushira hanze izindi zitari nke ziriko zitegurwa Kandi twizeye ko zizofasha imitima ya benshi kurushaho kwegera Imana".
Bonke Bihozagara yateguje indirimbo "Arahamagara"
Bihozagara bonke ntabwo arumunyarwanda numu congomani