× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Poland ni cyo gihugu cya mbere i Burayi cyakiriye James na Daniella mu buryo bw’agatangaza-PHOTOS

Category: Rwanda Diaspora  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Poland ni cyo gihugu cya mbere i Burayi cyakiriye James na Daniella mu buryo bw'agatangaza-PHOTOS

Kuri uyu wa Gatanu amateka arandikwa mu yandi ko James na Daniella bakoreye ibitangaza muri Poland. Ni mu gitaramo batumiwemo n’abanyarwanda batuye mur Poland.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ni bwo James na Daniella barimo kuzenguruka u Burayi bogeza izina ry’Imana, bageze muri Poland, bakiranywa urugwiro rwinshi ndetse rwose ni cyo gihugu cya mbere i Burayi kibakiriye mu buryo butangaje nk’uko amafoto abigaragaza.

Bari bateguriwe itsinda rinini ryabasanganiye ku kibuga cy’indege, imodoka nziza yabajyanye kuri Hoteli, bakirizwa amafunguro ateye amabengeza basangira n’ababatumiye ndetse banahabwa ikaze na Amb. Prof Shyaka Anastase uhagarariye u Rwanda muri Poland.

Ubwo bavugaga ku kwakirwa na Amb. Prof Shyaka, bagize bati “Byari ibihe byiza kubonana nawe ndetse no kugira ibiganiro nawe n’umuntu ugira umutima mwiza ndetse n’urugwiro, yishimiye ko twaje ino atwifuriza ibihe byiza no kwisanzura mu gihugu, kandi yadusezeranije ko nk’abanyarwanda batuye inaha bazitabira igitaramo cyacu.”

Igitaramo batumiwemo kizahuriza hamwe abanyarwanda baturutse imihanda yose muri Poland gihugu no mu baturanyi giteganyijwe tariki 04/08/2023. Bazatarama kuva saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo muri Redeemed Christian Church of God (RCCG) aho kwinjira bizaba ari Ubuntu.

Bakiriwe na Amb. Prof Shyaka Anastase abaha ikaze muri Poland

Kuri uyu wa Gatanu biraba ari umuriro

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.