Kuri uyu wa Gatanu amateka arandikwa mu yandi ko James na Daniella bakoreye ibitangaza muri Poland. Ni mu gitaramo batumiwemo n’abanyarwanda batuye mur Poland.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ni bwo James na Daniella barimo kuzenguruka u Burayi bogeza izina ry’Imana, bageze muri Poland, bakiranywa urugwiro rwinshi ndetse rwose ni cyo gihugu cya mbere i Burayi kibakiriye mu buryo butangaje nk’uko amafoto abigaragaza.
Bari bateguriwe itsinda rinini ryabasanganiye ku kibuga cy’indege, imodoka nziza yabajyanye kuri Hoteli, bakirizwa amafunguro ateye amabengeza basangira n’ababatumiye ndetse banahabwa ikaze na Amb. Prof Shyaka Anastase uhagarariye u Rwanda muri Poland.
Ubwo bavugaga ku kwakirwa na Amb. Prof Shyaka, bagize bati “Byari ibihe byiza kubonana nawe ndetse no kugira ibiganiro nawe n’umuntu ugira umutima mwiza ndetse n’urugwiro, yishimiye ko twaje ino atwifuriza ibihe byiza no kwisanzura mu gihugu, kandi yadusezeranije ko nk’abanyarwanda batuye inaha bazitabira igitaramo cyacu.”
Igitaramo batumiwemo kizahuriza hamwe abanyarwanda baturutse imihanda yose muri Poland gihugu no mu baturanyi giteganyijwe tariki 04/08/2023. Bazatarama kuva saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo muri Redeemed Christian Church of God (RCCG) aho kwinjira bizaba ari Ubuntu.
Bakiriwe na Amb. Prof Shyaka Anastase abaha ikaze muri Poland
Kuri uyu wa Gatanu biraba ari umuriro