Umuvugabutumwa Esther Kamaliza yatangaje ko kuva mu bwana bwe yifuzaga gutangiza umushinga ufasha abana batishoboboye, icyakora uko byagenze ngo awutangize na we byaramutunguye. Ni umushinga yise yise Esther’s Hope for Children.
Kuva kera akiri umwana yifuzaga gufasha abana bari mu bibazo ariko akabura uburyo. Uko yagendaga akura yiga n’amashuri, yifuzaga kuzashyira mu bikorwa icyo gitekerezo yagize. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, dore ko we ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Leta ya Michigan.
Yagize ati: “Igitekerezo cyo kuyishinga nakigize ubwo nari nkiri umwana, gusa mu buzima bwange nkunda abana, mu byo nanga nanga kubona umwana amerewe nabi. Igitekerezo cyo kuyishinga, nshingiye ku byo nagendaga mbona mu nzozi binkangurira gutanga ubufasha ku bana bababaye.”
Kugira ngo agere kuri aya mahirwe yo kubona inzozi ze ziba impamo ntibyapfuye kwizana, kuko ibikorwa bye by’ubwitange ari byo byabimufashijemo, bituma agirirwa ikizere n’abazungu bamufashije gutangiza uyu mushinga ufasha abana kwiga amashuri, ukorera muri Uganda, ahitwa Nakivale.
Nyuma yo kurangiriza amashuri abanza muri Kongo (RD Congo) aho yavukiye, yimukiye mu Rwanda ahatangirira ayisumbuye, ariko mu mwaka wa 2021 atarayarangiza abona Viza yo gutura muri Amerika, ari na ho yayasoreje, akahiga ikiciro cya kabiri cya Kaminuza, Bachelor’s Degree, mu ishami ry’Ubuganga (Nurse), akaba ari na ho ari gukomereza Masters mu bijyanye n’amasomo ya Bibiliya, Theology.
Ku myaka 16 ubwo yari mu mashuri yisumbuye mu kigo cy’abihaye Imana muri Amerika, yigiriye inama yo gukora akazi kadahemba mu gihe cy’amezi abiri buri mwaka kuko agahemba atari akemerewe ku bw’imyaka mike.
Yabivuzeho agira ati: "Ni bwo nigiriye inama mfata umwanzuro wo kuzajya nsukura Toilet (ubwiherero), no kujyana imyanda ahabugenewe. Ibyo nabikoze imyaka itatu, mbikora amasaha abiri buri munsi mu mwaka.”
Yakomeje agira ati: "Mu gihe nakoraga ako kazi, abazungu bo muri icyo kigo baramfotoraga ntabizi, barebye umutima mbikorana umunsi umwe barampamagara bambwira ko bakeneye ko dukorana, kubera ko hari icyo bambonyemo - umutima w’urukundo no gufasha abandi nta gihembo ntegereje.
Ni bwo bambajije icyo nifuza mbabwira ko mfite igitekerezo cya Esther’s Hope for Children bemera kumfasha kuyitangira, dutangirana abana 9 bigaga Icyongereza muri Kampala, mbishyurira ishuri no kubatunga nyuma Esther’s Hope yaje gukomera, ubu ifite abanyeshuri 150 biga mu mashuri y’incuke, 350 biga mu mashuri yisumbuye, bose hamwe ni 500.
Mfite na Clinic ikurikirana abo bana ifite aba doctors n’aba nurses bakurikirana ubuzima bw’abo bana buri munsi. Muri make natanze akazi ku bakozi 50 bakora muri ibyo bikorwa nk’akazi ka buri munsi.”
Mu guhitamo abana bashingira ku bafite ibibazo bigaragara nk’uko yabivuze agira ati: "Tureba abatishoboye babuze uko bajya ku ishuri, imfubyi, akenshi ni ibyo tugenderaho kugira ngo tube twabafasha kwiga neza no kubona ubuvuzi dutanga. Icyo twifuza kuri abo bana duha ubufasha ni uko bazakura neza, bakiga, bakazashobora kwitunga na bo mu myaka iri imbere."
Uyu mubyeyi ufite umugabo n’abana yari afite byinshi yakora, ariko abona ko uburyo bwiza kuri we bwo gukorera Imana ari ugufasha abatishoboye. Yagize ati: "Ni cyo cyanteye uwo mutima wo gufata imbararaga zange n’igihe cyang,e nkareka ibindi byari bimfitiye akamaro, kugira ngo ntange umusanzu wange. Intego mfite ni uko buri mwaka najya ngira nk’abana 50 nongeraho ku bo nari nsanzwe mpa ubufasha kubera ko iyo mbonye umwana udafite uko ajya kwiga birambabaza."
Agira inama abayobozi b’amadini yo gufasha nk’uko abikora agira ati: “Nge numva ko ivugabutumwa dukora rigomba guherekezwa n’ibikorwa by’ubugiraneza. Ni gute wabona umwana wabwiriwe udafite uko ajya ku ishuri ntumufashe kandi ufite ubwo bushobozi, yewe uri n’Umukristo, umutima ntugucire urubanza ko ugomba kumufasha? Indangagaciro za Gikristo zubakiye ku bupfura no kugira impuhwe."
Uyu mushinga wa Esther’s Hope for Children washinzwe mu mwaka wa 2014, utangirana abana 9 ariko ubu bageze kuri 500. Ibikorwa remezo bafite, abakozi bahemba n’inkunga baha abana batishoboye, bifite agaciro karenga Miliyoni y’Amadolari.
Abana baba mu mushinga wa Esther’s Hope for Children ukorera Nakivale, Uganda
Esther Kamaliza, umugabo n’abana be batuye muri Amerika