Vestine na Dorcas bongeye kugaragara nyuma y’amezi atandatu, baza bavuga bati: "Ntitwigeze tureka umuhamagaro, Imana ni yo yari iri kuduhindurira uburyo bwo gukora".
Nyuma y’amezi atandatu badashyira hanze indirimbo nshya cyangwa ngo bagaragare cyane mu ruhame, itsinda rya Gospel rya Vestine na Dorcas ryatangaje ko ritigeze rihagarika umuhamagaro waryo, ahubwo ko icyo gihe cyose Imana yari iri kubategurira icyiciro gishya cy’umurimo.
Mu kiganiro bise "The New Chapter" cyanyuze ku muyoboro wabo mushya wa YouTube kuri uyu wa 6 Nyakanga 2026, aba bahanzikazi bavuze ko ibyo abantu babonaga nko guceceka, bo babifataga nk’igihe cyo gusenga no kwitegura ibyo Imana yabateguriye.
Dorcas yagize ati: "Hari haciye amezi atandatu tutagaragara, tutarekura indirimbo, ariko uko si ukurekura umuhamagaro kuko si twe twihamagaye. Imana ni yo yari iri guhindura imikorere kuko ari yo yaduhamagaye."
Yakomeje avuga ko yumva ari mu gihe cy’ububyutse kandi asaba abakunzi babo kuba batuje. Ati "Ndi kwiyumvamo ikintu cy’ububyutse. Abantu bavuga ko twabatengushye nimuhumure. Dufite indirimbo nyinshi ku buryo twasohora ku wa Mbere, ku wa Kabiri... dufite ibihangano byinshi by’umwuka. Dufite indirimbo nziza ndi kumva nanahita nyiririmba nkayisohora."
Na Vestine yavuze ko ibyo byose atari ibintu byatunguranye kuko bamaze igihe babisengera. Ati "Twari tumaze igihe kinini turi gusengera ibi bintu."
Vestine na Dorcas batangaje ko bamaze gufungura konti nshya za Instagram na TikTok ziri mu mazina yabo bwite, banemeza ko ibikorwa byose bishya bazajya babinyuza kuri channel yabo ya YouTube yitwa Vestine and Dorcas.
Banatangaje ko indirimbo yabo ya mbere muri iki cyiciro gishya izitwa "Itabaza."
Vestine yashimiye abakunzi babo bakomeje kubazirikana no kubasabira. "Hari abantu bavuga ngo baratubuze, bagahangayika bakadusengera uko bwije n’uko bukeye. Mwebwe mwese nimuhumure, ntituzabatenguha. Imana irahari kandi iradushyigikiye."
Muri iki kiganiro, Vestine na Dorcas banavuze ku mugaragaro ku gutandukana kwabo na Murindahabi Irene Entertainment (MIE), bashimangira ko nta makimbirane yabaye hagati yabo n’uyu muryango wabafashije kuzamuka.
Vestine yavuze ati: "Umubyeyi arakubyara, akagucutsa. Njye na Dorcas tugiye kwicara, muduhange amaso."
Dorcas na we yashimiye cyane Murindahabi Irene ku ruhare yagize mu rugendo rwabo. "Turamushimira cyane Murindahabi Irene kuba yaradufashije. Tumeranye neza na we, dushaka twamuhamagara rwose. Turamushimira cyane ko yagaragarije abantu ikintu kiturimo."
Banongeyeho ko hari igihe ibintu bihinduka mu mahoro kandi nta kibazo kirimo.
Mu rwego rwo gusetsa abakunzi babo, Vestine yavuze amagambo yatumye benshi baseka, avuga ko yamaze kuba umubyeyi.
Yagize ati: "Ndi umubyeyi. Nsigaye mfata umwana nkamukubita mu mugongo. Bantu bacu, undi muhanzi yavutse. Nakura azahita aza mu itsinda ryacu. Abantu barabyanditse barabivuga, ariko rwose ni ukuri nabyaye umukobwa."
Nyuma y’aya magambo, aba bombi bahise basobanura ko bari bari gutebya.
Ibi byose bibaye nyuma y’uko ku wa 13 Kamena 2026, Vestine na Dorcas batangaje ko barangije ku mugaragaro ubufatanye bari bafitanye na Murindahabi Irene Entertainment (MIE) nyuma y’imyaka igera kuri itandatu bakorana.
Mu itangazo basohoye icyo gihe, bashimye Irene Murindahabi n’ikipe ye ku ruhare bagize mu kubazamura, bavuga ko MIE yababereye nk’ababyeyi kandi ikabafasha kugera ku rwego bagezeho uyu munsi.
Bavuze ko gutandukana kwabo na MIE atari iherezo ry’urugendo rwabo, ahubwo ko ari intangiriro y’icyiciro gishya bazakomeza bakora umuziki mu buryo bwigenga.
Ubu, nyuma y’icyo cyemezo, Vestine na Dorcas batangaje ko biteguye kongera gusohora indirimbo nyinshi no gutangira "urundi rugendo rushya", bavuga ko bafite icyizere ko abakunzi babo bazakomeza kubaba hafi nk’uko babigenje kuva batangira umuziki.
REBA IKIGANIRO CYOSE