Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR SGEEM yatanze ubutumwa bwomora imitima mu ndirimbo "Nta yindi Mana" inateguza igiterane.
Mu kiganiro na Paradise, Bwana Kagenza Ernest uyoboye uyu mutwe w’abaririmbyi ndetse na Bertrand Iradukunda umutoza w’amajwi bagarutse ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ndetse no ku mishinga migari ya korali.
Ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, Bertrand Iradukunda umutoza w’amajwi wa Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo yagize ati: "Twandika iyi ndirimbo twashakaga kuvuga ku ntego ya Yesu Kristo yo guhindura abantu kuba abigishwa nk’umurimo wamuzanye;
Kuko abazima atari bo bashaka umuvuzi ahubwo umuvuzi ari uw’abarwaye uwo ni Kristo kuko ari we Mana twaramushimiye tuvuga tuti "Nta yindi Mana ihwanye n’uwiteka Imana y’imbabazi n’ibambe ".
Yakomeje agira ati: "Ikindi twabwiye abantu ko iyo Kristo ababariye umuntu we ko yibagirwa agaha umuntu amateka mashya n’izina rishya ku bw’ibyo, tubahamagarira kwemera no kwakira imbabazi z’iteka bahawe."
Bwana Kagenza Ernest uyobora iyi korali yavuze ku cyerecyezo cya Korali. Ati: "Icyerekezo dufite ni ugukomeza umuhamagaro wacu wo kuzana abantu kuri Kristo binyuze mu gukomeza gushyira hanze indirimbo nyinshi zigizwe n’ibihimbano by’umwuka, gukora ibitaramo n’ibikorwa by’urukundo (ibikorwa by’umusamariya mwiza).
Ku mishinga iyi korali iteganya yagize ati: "Nyuma y’iyi ndirimbo turateganya gukomeza gusohora izindi nyinshi.
Imyiteguro y’igiterane cy’ivugabutumwa cyo mu kwezi kwa 11
Ku byerekeranye no gukomeza kuzana intama zazimiye zikamurikirwa Kristo, uyu muyobozi yavuze ko batangiye imyiteguro y’igiterane cyivugabutumwa gitegabyijwe tariki ya 8 z’ukwa 11.
Ni igiterane cy’iminsi 3 cyatumiwemo amakorale akunzwe mu mugi wa Kigali ndetse n’indi korali ikunzwe cyane mu gihugu ikomoka hanze y’umurwa mukuru w’u Rwanda. Kugeza ubu ayo makorali aracyari ibanga.
Amateka ya Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo.
Korali Horeb yatangiriye ivugabutumwa mu yahoze yitwa SFB mu 2007, itangizwa na bamwe mu banyeshuri bigaga muri KIST b’Abapentekoti bamaze kwimurirwa mu cyahoze cyitwa SFB, ari na ho Horeb yatangiriye mu ishyaka ryinshi ryo kumva bakora umurimo w’Imana w’uburirimbyi.
Horeb Choir intego ni ugukorera Imana mu bihe bikomeye cyangwa byoroshye
Ku ikubitiro batangiye ari abaririmbyi 15, nyuma yaho hagenda haza abaririmbyi benshi batandukanye ariko baturutse muri ADEPR, hiyongereyeho abakizwaga bakabatizwa bageze muri Kaminuza. Yakomeje kugenda yaguka, itera imbere, iza gukora indirimbo zayo (Audio & Visual).
Kuri ubu Horeb choir igizwe n’abaririmbyi barenga ijana higanjemo abarangije iyo myaka yavuzwe haruguru. ‘Uyu mutwe w’abaririmbyi wakoze ibikorwa by’ivugabutumwa nka Horeb Week’ yagiye irangwa n’ubusabane ndetse n’umuhuro wa za Jenerasiyo (generations) zitandukanye guhera mu mwaka wa 2007.
Umubyeyi Ruth uzwi muri Siloam Choir ADEPR Kumikenke ni umwe mu nkingi za mwamba za Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo Campus
Mu 2019 ni bwo havutse Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo nyuma y’uko abanyeshuli bigaga muri Kaminuza yu rwanda ishami rya Gikondo ku gicumbi cy’iyi korali bari bajyanywe kwiga mu zindi campus za Kaminuza y’u Rwanda zirimo iya Huye, Umutara Polytechnic n’ahandi.
Ibi byakozwe hagamijwe ko uyu muryango wabona uburyo wakomeza kubaho no gukomeza ivugabutumwa hashingiwe ku guhuriza hamwe abaririmbyi baririmbye muri iyi korali mu bihe bitandukanye
Ni muri urwo rwego nyuma yo kuvuka kwa Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo Campus yakoze urugendo rw’ivugabutumwa rwabereye mu Majyepfo mu Karere ka Ruhango mu itorero rya Gakoma ahazwi nko kwa Darius (umwe mu baririmbyi n’iyi korali).
Ni urugendo rw’umugisha dore ko rwitabiriwe n’abaririmbyi benshi, haboneka iminyago myinshi ndetse hakorwa ibikorwa by’urukundo birimo no kugabirana amatungo.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NTAYINDI MANA" YA HOREB CHOIR POST CEPIENS UR-GIKONDO