Umuhanzi Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo yise ‘Icyimbo’ ikubiyemo amagambo asa n’asobanura ayo Yesu yavuze ubwo yavugaga ko icyo wifuza gukorerwa ari cyo ukwiriye gukorera abandi, icyo utifuza gukorerwa ntugikorere abandi.
Mu butumwa Clarisse yatanze busobanura iyi ndirimbo yagize ati: “Icyimbo ni indirimbo ivuye ku mutima iguhamagarira kwiremamo umutima w’impuhwe. Igisobanuro cy’ijambo ‘Icyimbo,’ ni ukwishyira mu mwanya w’abandi, ukiyumvisha imimerere barimo, mbese ukumva usa n’usangiye na bo ibyo bari gucamo.”
Yakomeje agira ati: “Iyi ndirimbo itwibutsa cyane ubumuntu dusangiye, idusaba guhuza ubumwe aho kwimiriza imbere ugutotezanya, gusebanya, imvugo zuzuye urwango no kwifuza kurimbuka abandi bantu (kubangiriza).
Muri buri jambo riyigize, ubutumwa burimo burabagirana cyane: mbere yuko umuntu wese aba umuntu uca imanza, akaba umuntu mubi urebera ibintu mu ruhande rubi gusa, aba yarigeze kuba uruhinja rutagira inabi mu mutima, aba yarigeze kuba mu maboko y’ababyeyi barangwa n’urukundo, bamurotera inzozi nziza kandi bamubonamo ubushobozi.
Indirimbo "Icyimbo" rero idutera inkunga yo kubanza gutekereza ku buzima bwihishe inyuma y’ubwo tubona, tukamenya impamvu babaye nk’uko tubabona, tukamenya inkuru z’urugamba bahora barwana.
Muri iki gihe cyihuta cyane kandi gisirimutse, ni ngombwa cyane gutangira gukoresha amajwi yacu hamwe n’imbuga nkoranyambaga zacu (platforms) dukwirakwiza ineza no kumva imimerere abandi barimo. Isanzure ni ryo rigira ihame ry’uko ibizenguruka bikomeza kugenda bizenguruka rwose; mu guhitamo impuhwe tukazirutisha ubugome, tuzashobora gukora uruziga, ibyiza dukora bigere kure.
Reka indirimbo "Icyimbo" igushishikarize gutera ikirenge mu cy’undi ukora ibyiza, kandi uhitemo neza ugamije kuzamura abandi. Twese hamwe, dushobora guhindura isi yacu ahantu h’impuhwe n’urukundo.”
“Uwo muntu muhura utazi, ukamukandagira umupfobya, ukamwereka ko nta cyo avuze, ukamwandagaza mu bantu, ukamukandamiza ukamwota, uba umukanda mu bikomere utazi.
Hari igihe akiri umwana muto na we yateteraga mu biganza by’umubyeyi, akamusekera ati ‘Kibondo cyange ntihagire ukumbabariza uri isi yange.’ Jya ubanza wishyire mu cyimbo cy’undi.”- Aya ni amagambo agize igitero cya mbere.
Aya magambo ahuje n’ayo Yesu yavuze yerekeranye n’uko ‘Ibyo wifuza ko abandi bagukorera ari byo nawe ukwiriye kubakorera, kandi ibyo utifuza ko abandi bagukorera nawe ntubibakorere.’ Amasomo ye yose yarangwaga no kwigisha abandi kugira impuhwe n’urukundo.
Indirimbo ya Clarisse na yo igamije kwigisha abantu kurangwa n’impuhwe n’urukundo, kuko bigenda bigabanuka muri iyi si, aho umuntu umeze neza akandagira uwo ubuzima bugoye, aho kumugirira impuhwe ngo nibura amufashe kuva mu mage arimo.
UMVA UBUTUMWA BUKUBIYE MU NDIRIMBO ’ICYIMBO’ YA CLARISSE KARASIRA