Umuramyi Jado Kelly yatangaje ko yateguye igitaramo yise “Heaven In The Room – Night of Worship” agamije gufasha abantu guhura n’Imana mu buryo bwimbitse, bakumva ubwiza bwayo
Iki gitaramo kizaba ku wa 26 Kamena 2026 i Paris mu Bufaransa, kuva Saa Yine z’ijoro kugeza mu gitondo. Jado Kelly azaba ari kumwe na Peace Hozy na Emmy Vox. Pastor John Irakoze, Umushumba Mukuru wa God’s Kingdom Ministry, ni we uzagabura ijambo ry’Imana.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Jado Kelly yavuze ko izina “Heaven In The Room” rifite ibisobanuro byihariye mu rugendo rwo kuramya Imana.
Yagize ati: “Risobanura umwanya aho ijuru rikorera ku isi, abantu bakinjira mu bihe by’ubusabane n’Imana, kandi ubwiza bwayo bukigaragaza hagati y’abayishaka bafite imitima yicishije bugufi kandi inyotewe no kuyegera.”
Yakomeje avuga ko yifuza ko iki gitaramo kitaba ijoro ryo kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana gusa, ahubwo kikaba umwanya abantu bahuriramo n’ubwiza bw’Imana, bakumva amahoro yayo, urukundo rwayo ndetse n’ihumure rituruka mu kubaho kwayo.
Ati: “Twizera ko umuntu wese uzitabira azataha yumva hari icyo Imana yakoze ku buzima bwe haba mu mutima, mu mitekerereze cyangwa mu mibereho ye ya buri munsi.”
Jado Kelly yavuze ko muri iki gitaramo hazabamo ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana, gusenga, kwakira ijambo ry’Imana no gusangira ubuhamya bw’ibyo Imana yakoze mu buzima bw’abantu.
Avuga ko bategereje kubona abantu benshi bongera gukanguka mu buryo bw’umwuka, abandi bagakira ibikomere byo mu mutima, ndetse bamwe bakakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwabo.
Ku mpamvu yahisemo gutumira Peace Hozy na Emmy Vox, Jado Kelly yavuze ko ari abaramyi bafite umutima wo gukorera Imana kandi bafite impano zikora ku mitima y’abantu.
Ati: “Indirimbo zabo n’ubutumwa batanga bifasha benshi kwinjira mu bihe byimbitse byo kuramya no kwegera Imana. Kubatumira rero ni uburyo bwo guhuza impano zitandukanye kugira ngo abazitabira bazagire uburambe bw’umwuka buzabafasha kwakira neza umwuka wa ‘Heaven In The Room’.”
Yavuze kandi ko iki gitaramo ari intangiriro y’indi mishinga iri gutegurwa mu muziki we, harimo indirimbo nshya n’ibindi bikorwa byo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu no kubafasha kwegera Imana.
Jado Kelly uzwi mu ndirimbo nka Tuza, Gutabarwa…. yashimiye abakunzi b’umuziki we n’abakomeje gushyigikira umurimo akora, avuga ko yizeye ko Imana izakomeza gukora ibintu bikomeye binyuze muri uyu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Peace Hozy azifatanya na Jado Kelly
Emmy Vox azifatanya na Jado Kelly
Jado Kelly wateguye igitaramo
Jado Kelly yateguye gitaramo “Heaven In The Room” yatumiyemo Peace Hozy na Emmy Vox