Umuhanzi wiyeguriye kuririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Alpha Rwirangira, yashyize hanze amashusho meza cyane y’indirimbo yise I’m Free ikomeje kwigarurira imitima ya benshi.
Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 23 Kanama 2024, ikaba ari indirimbo iri mu rurimi rw’Icyongereza. Ni indirimbo ivuga ku kuba uwizeye Yesu aba abohowe, muri make afite umudendezo. I’m Free, Mfite Umudendezo cyangwa Ndabohotse, ugenekereje ni ko wayumva. Uko kubohoka n’umudendezo aririmba ko abifite muri Yesu.
Uyu muhanzi aririmba avuga ko kera yari umuhombyi, ibyo akora byose bikaba imfabusa, ariko aho amenyeye Yesu akaba ameze neza.
Icyatumye amashusho y’iyi ndirimbo aba meza cyane, ni uko uyu muhanzi aba yambaye imyenda myiza y’umweru igendanye n’ibyo aba aririmba, cyane ko abazi ibisobanuro by’amabara, bashingiye ku cyo Bibiliya ivuga, bavuga ko umweru uganisha ku kwera. Na Alpha yabohotse ku byaha, abohorwa na Yesu, arakizwa, aba Free, arezwa.
Si amashusho gusa meza yakorewe ahantu heza agatunganywa n’uwitwa Kavoma, ahubwo n’amajwi yayo akoze neza, cyane ko yakozwe n’umuhanga mu gutunganya amajwi, ni ukuvuga Yanick usanzwe utunganyiriza amajwi abahanzi b’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Canada.
Ni nyuma y’umwaka urenga uyu muhanzi atumvikana mu gihangano gishya, kuko indirimbo aheruka ari iyo yise Victorious yashyize hanze ku wa 13 Werurwe 2023, na yo ikaba yari iri mu Cyongereza ariko kivanzemo Ikinyarwanda.
Ibyo wamumenyaho by’ingenzi
Alpha Rwirangira yavutse tariki 25 Gicurasi 1986, avukira mu gace kitwa Gata mu Mujyi wa Mwanza muri Tanzania. Ni mwene Joseph Bizimana w’Umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w’Umunyatanzaniyakazi, akaba umwana w’imfura mu muryango w’abana batanu.
Ngo yakuze ari umwana ukunda gukubagana cyane n’ubwo ngo nta kintu na kimwe mu byo yakoze akiri muto yicuza.
Urugendo rwe mu mashuri
Alpha yatangiriye amashuri y’incuke mu gihugu cya Tanzaniya, atangirira amashuri abanza ku kigo cya Mwenge Primary School. Nyuma ajya Uhuru Primary School byo mu gihugu cya Tanzaniya.
Yahise aza mu Rwanda yiga umwaka umwe i Nyarubuye mu cyahoze ari Intara ya Kibungo. Yahise ajyanwa muri Kenya mu ishuri ribanza ryo ku kigo cya Nyabuhanze Boys School. Aho yahize imyaka ibiri ahava ari mu mwaka wa kane, nyuma yiga muri Mukariro English Medium School yo muri Tanzaniya ari na ho yarangirije amashuri abanza.
Alpha Rwirangira waranzwe no kuzenguruka amashuri menshi yo mu Karere, Ayisumbuye yo yayize ku kigo kimwe cya APRED Ndera kiri mu Karere ka Gasabo.
Arangije amashuri yisumbuye mu Rwanda, yahise ajya gukomeza kaminuza mu bijyanye na Music and Business muri Kaminuza ya Campbellsville muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Alpha yamenyekanye cyane ryari?
Akirangiza amashuri yisumbuye muri 2009, yagize amahirwe yo gutoranywa mu bahanzi nyarwanda bitabiriye irushanwa ryari rikunzwe cyane mu Karere ryaberaga muri Kenya ryitwa Tusker Project Fame.
Ku nshuro ya gatatu iryo rushanwa ryari ribaye, Alpha yaje kuryegukana icyo gihe akaba yari ahanganye n’Umunyakenya witwa Ng’ang’a LiTo. Nyuma muri 2011 iryo rushanwa ryaje gutegura iry’abahanzi bose bagiye baryegukana baryita ‘Tusker All Star’.
Nanone Alpha ntiyabarebera izuba yaje ku mwanya wa mbere ayoboye abahanzi bane bose bari bararyegukanye. Alpha ni umuhanzi uvuga ko atagira imbibi kuko ashobora guhanga kuri buri kimwe gishobora kugira icyo gifasha sosiyete.
Mu buhanzi bwe afatira urugero cyane ku muhanzi ukomoka mu gihugu cya Afrika y’Epfo witwa ‘Jonathan Butler’. Ngo kuva akiri muto yakundaga kuririmba ariko atazi ko azaba umuhanzi.
Kuva aho atangiriye amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kujya agerageza kwandika indirimbo ndetse akanakunda gufata utwuma dufata amajwi ‘recorder’ akifata amajwi ngo yumve uko bivuga.
Alpha yemeza ko uko gukubagana cyane acokozacokoza ibikoresho bya muzika ari byo byaje kumuviramo kuba umuhanzi kuko byamuteye kumva nawe yatangira kuririmba. Ibi akavuga ko byiyongera ku nganzo yo mu muryango we.
Umuhanzi Alpha Rwirangira yateye ishoti ubusiribateri asezerana kubana akaramata n’umukobwa yihebeye witwa Liliane Umuziranenge bari bamaze igihe bakundana.
Ni mu birori byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2020 byabereye muri Montreal ho muri Canada, Alpha Rwirangira yemeye kubana akaramata n’umugore we witwa Liliane Umuziranenge bari bamaze igihe kinini bakundana maze nawe yemera kumubera umugore.
Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo ‘No Money No Love’, ‘Come to me’ yari afatanyije n’umuhanzi wo muri Uganda witwa Bebe Cool, Hakutamani, Songa Mbere na AY, Amashimwe n’izindi.
Alpha Rwirangira na Madame