× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

USA: Felix Muragwa yiyunze n’abakunzi be mu ndirimbo "Isohoza" ateguza ubutumwa bw’Isanamitima

Category: Artists  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

USA: Felix Muragwa yiyunze n'abakunzi be mu ndirimbo "Isohoza" ateguza ubutumwa bw'Isanamitima

Nyuma y’igihe kirekire adashyira hanze indirimbo nshya, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Felix Muragwa, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Isohoza".

Mu busanzwe Felix Muragwa ni umwe mu bahanzi b’abahanga ba barizwa muri korali ya Gospel Ministry ikorera muri Leta Arizona mu mujyi wa Phoenix muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni korali irimo abaririmbyi bakomeye kandi bazwi mu ruhando rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Aime Frank, Diane, Patrick, Ngabire, n’abandi. Ni itsinda rifite imbaraga nyinshi kandi rimaze kwigarurira imitima ya benshi muri Amerika.

Iyi ndirimbo nshya ya Felix Muragwa yitwa "Isohoza", ayishyize hanze nyuma y’umwaka urega asohoye iyo yise "Amahoromasa" yakoranye na Diane Nyirashimwe.

Felix Muragwa ni umwe mu bahanzi bashya bo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yavuze ko hamwe no gukunda Imana no kubona ineza yayo itangaje, byamusunikiye kwiyemeza gutangira gusangiza n’abandi bantu iyo neza yayo n’ubuntu bwayo binyuze mu bihangano agenda ashyira hanze.

Uyu muhanzi yavuze kandi ko yahisemo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko wari umuhamagaro we kuva na kera.

Intego ye mu muziki avuga ko ari kwamamaza ugukomera kw’Imana kuko Uhoraho ari byose mu buzima bwa buri umwe. Ni ubutumwa azajya anyuza mu bihangano byiza yizera ko bizakiza imitima ya benshi yatentebuwe n’ibigeragezo by’Isi.

Mu buryo bw’umwuga, Muragwa yatangiye gushyira hanze indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2020 ushyira 2021, ndetse kuva icyo gihe kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri eshanu zirimo "Inshuti", "Dushobozwa", "Uduhembure", "Amahoro Masa" niyi shya yashyize hanze yitwa "Isohoza" Nizindi ziri avuga ko ari gutegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Sura shene ye ya YouTube yitwa Felix Muragwa, urebe indirimbo ze yagiye ashyira hanze.

Felix Muragwa ni umuramyi wo guhangwa amaso

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Man of God, be blessed!

Cyanditswe na: Judith   »   Kuwa 21/09/2024 18:01