Nyuma yo kwakirwa neza mu ndirimbo ze ebyiri za mbere, "Ni Mwiza" na "Mu Kuboko Kw’Iwe," umuramyi mushya Mapendo Vanessa yongeye guteguza indirimbo ye ya gatatu yise "Ndemamo Umutima"
Uyu muhanzi uhamya ko adafite gahunda yo kugabanya umuvuduko mu murimo wo kuramya Imana binyuze mu kuririmba, mu kiganiro yagiranye na Paradise kuri uyu wa 7 Nyakanga 2026 mbere yo gusohora iyi ndirimbo, yavuze ko yumva Imana yaramuhaye umuhamagaro wo kuririmba ubutumwa bwayo, bityo akaba atabona umwanya wo gutuza cyangwa gusubira inyuma.
Yagize ati: "Igihe cyo gutuza ni cyo ntafite. Nshaka gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko namenye impano Imana yashyize muri njye. Nifuza gukoresha iri jwi yampaye mu kuyihimbaza no kugeza ubutumwa bwayo ku bantu benshi."
Aya magambo agaragaza icyerekezo cye kuva yatangira umuziki, aho buri ndirimbo asohora iba yibanda ku kwizera, ihumure no gusubiza abantu ku Mana.
Mu ndirimbo "Ndemamo Umutima," Mapendo Vanessa yibanda ku muntu usanga yaracumuye, akamenya ko adashobora kwikiza ibyaha bye ku mbaraga ze, ahubwo agahungira ku mbabazi z’Imana.
Mu magambo aririmba, humvikanamo ugusaba imbabazi no kwifuza ko Imana ihindura umutima w’umuntu.
Agira ati:
"Uwo nacumuyeho ni wowe,
Amaraso yawe akiza angereho,
Renza amaso ibyaha nakoze,
Ndemamo umutima usukuye."
Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bwibutsa Abakristo ko Imana itanga imbabazi kandi ko ishobora kurema umutima mushya mu muntu wese uyigarukiye yicishije bugufi.
Mapendo Vanessa yinjiye mu muziki wa Gospel muri uyu mwaka wa 2026, aho yatangiriye ku ndirimbo "Ni Mwiza," yakurikiwe na "Mu Kuboko Kw’Iwe," yavugaga ku Mana nk’ubuhungiro bw’abari mu bibazo n’ibigeragezo.
Mu gihe gito amaze atangiye urugendo rwe, benshi batangiye kubona ko uyu muramyi afite impano n’icyerekezo cyo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu ndirimbo zuzuyemo amagambo y’ibyiringiro, kwihana no kwegera Imana.
Ku bwe, impano yo kuririmba si iyo gushaka icyubahiro cyangwa kwamamara, ahubwo ni inshingano yumva ko yahawe n’Imana.
Ni yo mpamvu avuga ko "igihe cyo gutuza ari cyo adafite," kuko yumva ko hakiri abantu benshi bakeneye kumva ubutumwa bw’Imana binyuze mu ndirimbo ze.
"Ndemamo Umutima" igiye kuba indirimbo ya gatatu ya Mapendo Vanessa, ikomeza urugendo rwe rwo kubaka umuziki ushingiye ku kwihana, gukiranuka no gushishikariza abantu gusanga Imana ifite ubushobozi bwo guhindura imitima no gutanga ubuzima bushya.
REBA INTEGUZA Y’IYI NDIRIMBO KURI YOUTUBE
INDIRIMBO YE YA MBERE, NI MWIZA
INDIRIMBO YE YA KABIRI, MU KUBOKO KW’IWE