Umukinnyi w’ikipe ya Chelsea, Cole Palmer, ari mu bihe byo guhatanira umwanya mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza izitabira Igikombe cy’Isi, mu gihe umukunzi we Olivia Holder akomeje kumusabira ku Mana ngo azawubone.
Olivia Holder, uri mu bakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga no mu kumurika imideli, akaba azwiho kuba yarahisemo ubuzima bwo kwizera nk’Umukirisitu wavutse bundi bushya (born-again Christian), aho yizera ko amasengesho ashobora kugira uruhare mu kugera ku ntego z’ubuzima, harimo n’umwanya Palmer yifuza mu ikipe y’igihugu.
Amakuru aturuka hafi yabo agaragaza ko ukwizera kwe gufite umwanya ukomeye mu buzima bwe bwa buri munsi, kuko ahora ajya gusenga no gusoma Bibiliya, ndetse n’iyo ari mu biruhuko ntiyirengagiza kujya mu rusengero ku Cyumweru.
Palmer w’imyaka 23 ari mu bakinnyi bahatanira kwinjira mu rutonde rw’abazahagararira u Bwongereza mu mikino y’Igikombe cy’Isi izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada muri Kamena na Nyakanga 2026, aho umutoza Thomas Tuchel ari we uzahitamo abazajya mu ikipe.
Olivia na Palmer batangiye kugaragara bari kumwe mu mwaka ushize, aho bagaragaye bagirana ibihe byiza mu ngendo zitandukanye zirimo n’i Dubai, ndetse bakomeje kugaragara hamwe no mu mikino y’ikipe y’igihugu.
Nubwo Olivia azwiho kugaragara neza no gukurura amaso ya benshi, abo mu nshuti ze bavuga ko aha agaciro kanini ukwizera kwe, aho yemera ko ubwiza bw’umubiri butaruta ukwizera n’umubano we n’Imana.
Mu gihe Palmer agitegereje amahitamo ya nyuma azakorwa ku bazitabira Igikombe cy’Isi, umukunzi we we akomeje kumushyigikira binyuze mu masengesho, yizeye ko Imana izamufasha kugera kuri izo nzozi.
Umukunzi w’umukinyi Cole Palmer, witwa Olivia Holder, ari ku mavi asaba Imana ngo azakine mu Gikombe cy’Isi kigiye kuza