Tim Tebow ni umwe mu bakinnyi ba football bamenyekanye cyane ku isi kubera amagambo ye y’iyobokamana.
Yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaramenyekanye cyane nka Quarterback mu makipe atandukanye ya NFL, harimo Denver Broncos na New York Jets. Tebow azwiho kuvuga amagambo akomeye yerekeye ukwemera kwe, aho yagize ati:
"I am a Christian that loves the Lord that just happens to play football. I’m a Godly man first. I chase after God. I play football for the sole reason to give God Glory."
[Ndi Umukristo ukunda Umwami kuruta ibyishimo nkura mu mupira w’amaguru. Kuba umuntu w’Imana ni byo bibanza. Nshakisha Imana. Nkina umupira kugira ngo nyiheshe icyubahiro].
Iri jambo ryagaragaje uburyo ukwemera kwe ari ryo shingiro ry’ubuzima bwe, kandi ko gukina football abikora nk’uburyo bwo guhimbaza Imana.
Uburyo amagambo ya Tim Tebow yagize impinduka
Amagambo ya Tebow y’iyobokamana yagize ingaruka zikomeye ku bafana ndetse n’abandi bakinnyi. Yabaye icyitegererezo cy’uko umukinnyi ashobora gukoresha urubuga rwe mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza.
Ibi byatumye benshi bamwigiraho, bakamenya uko bashyira ukwemera kwabo imbere mu byo bakora byose.
Isomo ku bandi bakinnyi
Tim Tebow yerekanye ko bishoboka kuba umukinnyi w’umwuga kandi ugakomeza kuba umunyamwuka. Yabaye urugero rwiza ku bandi bakinnyi, abereka ko bashobora gukoresha impano zabo mu guhimbaza Imana no gukangurira abandi inzira y’ukwemera.
Ubutumwa bwe bw’ukwemera bwagize ingaruka nziza ku bafana be ndetse n’abandi bakinnyi, bubereka ko bishoboka guhuza umwuga no gukorera Imana.
Tim Tebow ni urugero rwiza rw’umukinnyi wa football wakoresheje amagambo y’iyobokamana kugira ngo agire uruhare mu buzima bw’abandi