Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia, uzwi nka Shaddyboo, yijyanye muri Isange Rehabilitation Centre i Huye kugira ngo afashwe kureka gukoresha ibiyobyabwenge
Amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko Shaddyboo atafunzwe nk’uko byari byavuzwe mu bihuha, ahubwo ko yagiye muri iki kigo ku bushake bwe.
Yasobanuye ko ibizamini byakozwe mu gihe cy’iperereza byagaragaje ko akoresha ibiyobyabwenge, bituma RIB imwohereza muri Isange Rehabilitation Centre kugira ngo afashwe kubireka. Icyakora, dosiye ye ikomeje gukurikiranwa, ku buryo ashobora kuzabiryozwa n’inkiko aramutse asubiye mu biyobyabwenge nyuma yo kuvurwa.
Shaddyboo yinjiye muri iki kigo ku wa 6 Nyakanga 2026, nyuma y’iminsi mike gusa atangaje ko yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe.
Ku wa 3 Nyakanga 2026, mu butumwa burebure yashyize kuri Instagram, yavuze ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kuva mu mwijima no guhura n’ubuntu bw’Imana. Yanavuze ko inzoga n’ibindi yibwiraga ko akuramo amahoro bitigeze bimufasha, bituma yisunga Imana, ari yo yamuhaye ubuzima bushya.
Icyo gihe, mu magambo ye yagize ati: "Ndizera rwose ko Imana yahinduye ubuzima bwanjye. Ubuntu bwayo bwampaye imbaraga zo kuba umugore nari nararemewe kuba we. Niba yarabashije kumpindura nanjye, nizera ko urugendo rwanjye ruzabera abandi urugero rw’uko impinduka zishoboka."
Uyu mugore yanasabye abantu bahanganye n’ibiyobyabwenge n’inzoga guhitamo inzira yo gukira, agaragaza ko impinduka zishoboka ku muntu wese wemeye guhindura ubuzima bwe.
Ati: "Niba ukoresha inzoga cyangwa ibiyobyabwenge kugira ngo uhunge ububabare, ndashaka kukubwira ko ukwiriye ibirenze kubaho gusa. Ukwiriye gukira."
Kwijyanwa kwa Shaddyboo muri Isange Rehabilitation Centre bibaye mu gihe hakomeje gukorwa iperereza ku birego birebana n’urubanza ruregwamo umuhanzi Yugi Umukaraza bivugwa ko wamusambanyije ku ngufu.
Shaddyboo aherutse kwakira Yesu, none yijyanye muri Isange Rehabilitation Centre ngo afashwe kureka ibiyobyabwenge, bikaba bihuye no kwiyemeza kugendera mu nzira yo kwakira Yesu