× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Run 4 Jesus yateguwe na Zion Temple Ntarama yanyeganyeje Bugesera, APR iratungurana-100 PHOTOS

Category: Sports  »  June 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Run 4 Jesus yateguwe na Zion Temple Ntarama yanyeganyeje Bugesera, APR iratungurana-100 PHOTOS

Na n’ubu niyo nkuru iri kuvugwa cyane mu Karere ka Bugesera. Iyo nkuru nta yindi ni Run 4 Jesus yateguwe na Zion Temple Ntarama.

Run 4 Jesus ni ubwa mbere ibaye. Ni kimwe mu bikorwa byaranze igiterane "Mu Buturo bw’Imana" [In His Dwelling" cyateguwe na Zion Temple Ntarama mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 5.

Iki giterane kizajya kiba muri mwaka kiberemo ibikorwa byakiranze ku nshuro ya mbere ari byo: Run 4 Jesus na Tubaremere (gufasha abatishoboye). Ku nshuro yacyo ya mbere cyagenze neza cyane.

Mu irushanwa Run 4 Jesus, mu bakiri bato birukanse kirometero eshatu, Tuyishimire Eric aba uwa mbere mu bahungu, Kanyange Emelyne aba uwa mbere mu bakobwa.

Abatarengeje 18 basiganwe kirometero 5, Mudahogora Mediatrice yabaye uwa mbere mu bakobwa naho Ntivuguruzwa Ismaël aba uwa mbere mu bahungu.

Abakuru (bari mu myaka 17-21) basiganwe kirometero 10, Uwamahoro Chantal aba uwa mbere mu bagore, naho Mbazumutima Théo aba uwa mbere mu bagabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimye cyane Zion Temple Ntarama yateguye iri rushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge kuko Leta nayo yishimira kugira abaturage badakora ibyaha.

Pastor Olivier Ndizeye yagaragaje ko anyuzwe cyane n’imigendekere y’iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere, avuga ko umwaka utaha rizongera ribe banashyiremo abantu bakuru kuko kuri ubu ryagenewe urubyiruko.

Run 4 Jesus yitabiriwe cyane yaba mu rubyiruko rwasiganwe mu kwiruka ndetse n’abaturage bari baje kwihera ijisho. Ugereranyije abana barenga 100 bitabiriye irushanwa. Amakuru Paradise.rw yamenye ni uko mu bitabiriye harimo abana 2 basanzwe bakinira APR mu mikino yo kwirukanka.

Run 4 Jesus ni igikorwa wavuga ko cyanyeganyeje Akarere ka Bugesera kuko buri wese mwahuraga wabonaga akanyamuneza ari kose, kubera irushanwa ridasanzwe babonye ryo kwiruka n’amaguru banamamaza izina Yesu.

Abahize abandi bahawe ibihembo birimo Bibiliya, ikintu cyanejeje benshi. Meya wa Bugesera Mutabazi Richard na Pastor Olivier Ndizeye nibo bashyikirije ibihembo abahize abandi mu cyiciro cy’abari munsi y’imyaka 21. Buri umwe wabaye uwa mbere yahawe 50,000 Frw.

Wabonaga biryoshye kubona Meya arimo gutanga Bibiliya. Ubwo Meya yari asoje ijambo rye, Mc yasabye abari muri iki gikorwa ko bamukomera amashyi mu kumushimira, maze mu guca bugufi kwinshi cyane no guhamya guhambara kw’Imana, Meya aramubwira ati "Bayakomere Yesu".

Meya ubwo yatangaga Bibiliya

Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.