× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iki ni cyo gihe cyo gushaka Imana - Roberto Firmino wakiniye Livepool imwe mu makipe akomeye ku Isi

Category: Sports  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Iki ni cyo gihe cyo gushaka Imana - Roberto Firmino wakiniye Livepool imwe mu makipe akomeye ku Isi

Roberto Firmino Barbosa de Oliveira wamenyekanye ku izina rya Roberto Firmino nka rutahizamu wa Al- Ahili yo mu gihugu cya Saudi Arabia n’andi makipe yabanjemo urugero nka Liverpool, yatangaje amagambo yatumye yongera gushimangira ko akunda Imana byimazeyo.

Yagize ati: “Iki ni cyo gihe cyo gukanguka, ni cyo gihe cyo gushaka Imana. Iki ni cyo gihe cyo kwezwa no kwihana ibyaha byacu kugira ngo Yesu atwogeshe amaraso ye. Iki ni cyo gihe cyo kureba neza aho tugira intege nke tukahashyira imbaraga nyinshi.”

Uyu mukinnyi Roberto Firmino yavutse mu Kwakira ku itariki 2 mu mwaka wa 1991, avukira ahitwa Maceió mu gihugu cya Brazil giherereye ku mugabane wa Amerika y’Epfo. Yari ari kwibutsa abakinnyi bagenzi be n’abafana be ko nta gihe basigaranye cyo kuba bakorera Imana. Iki ni cyo gihe, nta gutegereza ikindi kizaza.

Roberto Firmino amaze imyaka hafi ine abatijwe umubatizo mushya mu idini rya Hillsong Church risanzwe risengeramo umunyezamu bakinanaga mu ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza Alisson Becker na we yari yitabiriye ibyo birori. Alisson Becker n’undi mugabo ni na bo bamubatije, bahagaze muri pisine, bamwibiza muri ayo mazi, aba umukristo mu idini rishya.

Impamvu ari umubatizo mushya ni uko Roberto Firmino Barbosa de Oliveira yari ahinduye idini kuko yari asanzwe ari umukristo Gaturika. Uyu muhango wo guhabwa umubatizo mushya wabaye ku wa Kane, ku itariki 16 Mutarama 2020.

Uyu Mukinnyi afite umugore witwa Larissa, bakaba barasezeranye muri Kamena 2017 muri Kiliziya imwe yo mu gihugu cya Brazil aho aba bombi bakomoka. Akimara kubatizwa, yamusanze mu mazi aramuhobera, arira amarira menshi y’ibyishimo, amushimira ko afashe umwanzuro mwiza.

Na bwo akimara kuba umuyoboke w’iri dini, Firmino wari ufite imyaka 28 yahise yandika amagambo ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati: “Naguhaye insinzwi zange n’insinzi zange zose nzaziguha. Urukundo rwawe ni ryo Zina ryanjye Yesu!

Ni uko rero, niba umuntu ari muri Kristo, ni ikiremwa gishya. Ibya kera byararangiye, hagarara wemye, Ibishya biregereje, Ibihe bishya.” Nyuma yo kubatirizwa muri Pisine ye yo mu rugo rwe, umuhanzi Isaias Saad w’Umunya-Brazil uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na we wari witabiriye ibyo birori yaramuririmbiye.

Roberto Firmino yateye ikirenge mu cy’abandi Banya- Brazil bashyize hanze amashusho yabo bagaragaza ko biyeguriye Imana bakabatizwa barimo Willian na Philippe Coutinho.
Aya magambo yatangaje yagaragaje ko atigeze acika intege ku ntego yihaye yo kwiyegurira Imana, kuva yabatizwa mu mwaka wa 2020.

Roberto Firmino wamamariye muri Livepool yagize ati "Iki ni cyo gihe cyo gushaka Imana"

Roberto Firmino yamamariye muri Liverpool imwe mu makipe akomeye ku Isi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.