Hashize igihe kitari gito hagaragara urunturuntu mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nk’aho havugwa ibintu bitandukanye nk’imyanzuro itahurijweho ku bayobozi bose, n’uburiganya buhoraho aho bitera FERWAFA buri igihe kwisanga mu bibazo.
Umwe mu bashyirwa mu majwi muri izi mvururu ni Muhire Henry aho ari we ushinjwa amakosa mesnhi kurusha abandi kuko n’aho atayakoze ashinjwa gushuka bagenzi be bakisanga mu makosa we akaba umwere.
Hari amakuru avuga ko yashutse Nzeyimana Felix wari umukozi ushinzwe irushanwa agafatanya n’umusifuzi Java guhimbira umukinnyi wa Rwamagana Mbanze Joshua ko yakinnye umukino na AS Muhanga atabyemerewe gusa nyuma bikaza kugaragara ko atari afite ayo makarita.
Gusa byaje kugaragara ko atari afite ayo makarita kugeza ubwo batawe muri yombi, gusa nyuma y’iminsi micye Muhire Henry yaje kuba umwere, arabigaramana.
Nyuma yaho kuwa Gatatu Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yeguye ku mpamvu ze bwite, kuri uyu wa Kane Muhire Henry nawe yaje kwegura, ajyana n’uwari DAF, Iraguha David ndetse n’uwari komiseri, ushinzwe amategeko Delphine Uwanyirigira nabo bamaze kwegura.