× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuhanzi w’icyamamare muri Gospel Sahihi Irakiza agiye kugaruka mu Rwanda aje kuhakorera ubukwe

Category: Wedding  »  6 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umuhanzi w'icyamamare muri Gospel Sahihi Irakiza agiye kugaruka mu Rwanda aje kuhakorera ubukwe

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Sahihi Irakiza, ari mu myiteguro yo kugaruka mu Rwanda akahakorera ubukwe bwe na Uwase Diane, nyuma y’imyaka ine bakundana.

Amakuru avuga ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 23 Kanama 2026, bukabera mu Rwanda. Gusaba no gukwa bizabera kuri Intare Arena i Rusororo, gusezerana imbere y’Imana bibere kuri SDA Church AUCA/Masoro, mu gihe ibirori byo kwakira abatumiwe na byo bizakomereza kuri Intare Arena.

Sahihi Irakiza ni umwe mu bahanzi ba Gospel bamenyekanye cyane mu myaka ya 2011, aho indirimbo ye "Umukunzi" yakunzwe n’abatari bake kubera ubutumwa bwayo bwibanda ku byiringiro biri muri Kristo. Yanakoze album yitiriye iyi ndirimbo, ikubiyemo indirimbo umunani z’amashusho.

Uyu muhanzi wakuriye mu Karere ka Musanze, ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ari na ho yakomereje ubuzima bwe ndetse akahurira n’uwabaye umukunzi we, Uwase Diane.

Nubwo amaze igihe adashyira hanze indirimbo nshya, amakuru avuga ko atigeze areka umuziki, ahubwo ko yari ahugiye mu gutunganya ubuzima bwe no kwitegura indi mishinga.

Biteganyijwe ko nyuma y’ubukwe azakomeza ibikorwa bye bya Gospel, harimo no gusohora indirimbo nshya.

Umuramyi Sahihi Irakiza uba muri USA agiye kugaruka mu Rwanda aje kuhakorera ubukwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.