Umuramyi wa Gospel Mapendo Vanessa yashyize hanze indirimbo ye nshya yise "Ndemamo Umutima," ikaba ibaye iya gatatu amaze gushyira ahagaragara kuva yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu 2026
Mbere y’iyi ndirimbo, Mapendo Vanessa yari amaze kumenyekana binyuze mu ndirimbo "Ni Mwiza" na "Mu Kuboko Kw’Iwe," zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.
Asobanura amagambo agize indirimbo "Ndemamo Umutima," uyu muramyi yabwiye Paradise ati: "Yibanda ku butumwa bwo kwihana, aho umuntu aba asaba Imana kumubabarira no kumuremera umutima mushya. Amagambo ayigize agaragaza kwicuza ibyaha no kwiringira imbabazi z’Imana nk’inzira yonyine yo kubona ubugingo bushya."
Mu gice kimwe cy’iyi ndirimbo aririmba agira ati: "Uwo nacumuyeho ni wowe, Amaraso yawe akiza angereho, Renza amaso ibyaha nakoze, Ndemamo umutima usukuye."
"Ndemamo Umutima" iraboneka ku rubuga rwa YouTube rwa Mapendo Vanessa ndetse no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki.
Yirebe, ufatanye na we kuramya, Imana ikurememo umutima!