× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umugabura mwiza! Ashimwe Dorcas wo muri Blessed Sisters yagarukanye "Uri ku ngoma" ashimira Aline Gahongayire

Category: Rwanda Diaspora  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umugabura mwiza! Ashimwe Dorcas wo muri Blessed Sisters yagarukanye "Uri ku ngoma" ashimira Aline Gahongayire

Umuramyi Ashimwe Dorcas uzwi cyane mu itsinda rya "Blessed Sisters", yagarutse bwangu mu ndirimbo "Uri ku ngoma" imwe mu ndirimbo nziza zasohotse mu cyumweru gishize.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Dorcas Ashimwe yavuze ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye nshya. Ati: "Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gukomera, imbaraga n’ubutware by’Uwiteka Imana yacu. Turahamya ko nta kintu na kimwe kitubaho idafiteho ububasha. Imana iri ku ngoma kandi izahoraho, amashimwe ni ayayo iteka ryose.".

Yakomeje avuga ku byo kuburirwa irengero mu muziki. Tariki 03 Werurwe 2019, ni bwo uyu muramyi yamuritse alubumu ‘I Surrender mu gitaramo cyaranzwe no gusuka amarira y’ibyishimo. Nyuma y’ayo marira abakunzi be bumvaga ko agiye kujya abaha indirimbo nyinshi ntibabashije kongera kwakira ibihangano bye.

Aha yahashyize umucyo ati: "Ni byo Koko kuri izo taliki nakoze concert yo kumurika album "I surrender". Nyuma y’iyo concert rero ntabwo naburiwe irengero mu by’ukuri kuko nakomeje umurimo w’Imana wo kuyiramya no kuyihimbaza mu ndirimbo haba muri churches cyangwa mu buzima busanzwe bitewe n’aho nabaga mbarizwa.

Gusa ntabwo nabikoze ku kigero n’imbaraga nifuzaga gukoreraho kubera impamvu ebyiri z’ingenzi: impamvu ya mbere ni ibihe bibi by’icyorezo cya COVID-19 twese twanyuzemo byatumye ibintu byinshi bitagenda neza uko twifuzaga.

Icya kabiri ni uko nagize umugisha wo kubaka urugo bikaba na ngombwa ko nimuka nkava mu Rwanda nkajya gutura muri France, ibyo byose bigatuma umwanya wo gukora no gushyira hanze indirimbo, studios na concerts ugabanuka ariko kuramya no guhimbaza Imana birakomeje!".

Yashimiye Aline Gahongayire n’ubwo muri iyi minsi basa n’ababuranye. Muri iki gitaramo cyabereye ku rusengero Light Hills Church, Aline Gahongayire ni umwe mu bagaragaje ko bishimiye Intambwe uyu muramyi agezeho anamugenera ubutumwa bwo kumukomeza.

Abajijwe ubutumwa agenerwa n’uyu muramyi mu minsi nk’iyi yo guceceka, yagize ati: "Aline Gahongayire ni umuhanzi twakoranye umurimo w’Imana ahantu hatandukanye kandi yambaye hafi mu gihe nateguraga iriya concert ndetse ndabimushimira. Muri iyi minsi ishize rero nta kintu kinini cyabaye, twaraburanye ariko nizera ko tuzabona ibindi bihe byiza byo kongera gukorana."

Ibihe akumbura ku itsinda rya Blessed Sisters

Yagize ati: "Blessed sisters ni abavandimwe banjye twakuranye kandi twabaga turirimba aho turi hose, twaba turi mu rugo, mu rusengero, muri studio, mu biterane n’ahandi. Ibyo bihe byose rero ndabikumbura ariko cyane cyane nkumbuye kwibona twese duhagaze uko turi batatu duhimbaza mu iteraniro mu Rwanda muri imwe mu ma paroisse twakuriyemo haba iwacu i Gahini cyangwa i Kigali."

Ashimwe Dorcas ni umwe mu bahanzi bazwiho kugira umutima wa zahabu no gukora ibikorwa by’umusamariya mwiza dore ko no mu mwaka yakoreyemo igitaramo cyavuzwe hejuru yasuye abarwayi mu bitaro bya Muhima.

Ku bijyanye n’inyungu ziboneka mu bikorwa bya Tabita (by’umusamariya mwiza), Dorcas yagize ati: "Ndagushimiye cyane kubw’iyi compliment umpaye. Ijambo ry’Imana ridusaba kubabarana n’abababaye kandi tukababwira inkuru z’urukundo rwayo.

Ni muri urwo rwego nakoze igikorwa cyo gusura abarwayi kandi byanzaniye umunezero mu mutima kuko numvise ko nakoze ibyo nagombaga gukora. Ni akantu gato cyane ugereranyije n’imigisha yose Imana iduha iyiduhereye ubuntu ku bw’urukundo rwayo."

Iyi ndirimbo "Uri ku ngoma" ije isanga izindi ndirimbo zirimo: "Tugendane", "Forver", "Your love", "A little more of Jesus" ndetse na "Elohim".

Itsinda rya Blessed Sisters rigizwe n’abavandimwe batatu ari bo: Peace Benedata, Barinda Rebecca na Ashimwe Dorcas. Bakomoka mu Karere ka Nyagatare ariko bakuriye i Gahini mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, gusa ubu bose batuye i Burayi.

Bamenyekaniye cyane mu Itorero rya EAR Gahini ari na ryo bakuriyemo. Iri tsinda ryamamaye cyane mu ndirimbo "Araguhamagara", "Wahanze u Rwanda", "Arakiza", "Ushobora Byose", n’izindi.

REBA INDIRIMBO NSHYA YA ASHIMWE DORCAS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Uwiteka akomeze kubashyigikira abakoresha ibyubutware Ashimwe Dorcus Imana ibane namwe ndabakunda

Cyanditswe na: Uwambaje hope   »   Kuwa 22/10/2025 12:55