× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubwamamare bwumagaje mu mifuka! Aline, Theo, Clapton na Pundit bavuze inenge zo kwamamara utamamaza

Category: Analysis  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ubwamamare bwumagaje mu mifuka! Aline, Theo, Clapton na Pundit bavuze inenge zo kwamamara utamamaza

Mu gihe bamwe mu bantu bafatwa nk’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga amaso yabo aheze mu kirere bagitegereje ubutunzi bwahanuwe mu byanditswe byera byahumetswe n’Imana, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Clapton Kibonge na Pundit bagarutse ku ngaruka zo kuba icyamamare utamamaza banatanga umuti w’uburyo babyaza umusaruro ubwamamare.

Muri Yesaya 45:3 hagira hati: "Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n’ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Israeli."

Iyo uganiriye n’abantu batandukanye bamamaye ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’italanto yabo, ukababaza icyatumye biyemeza gusiga ibyabo bakirundumurira mu muhamagaro, abenshi bahuriza ku bintu bitatu: gushaka guhindura sosiyete binyuze mu mpano, kubyaza impano umusaruro ikabinjiriza amafaranga akabarenza umugabo, ndetse no kumenyekana.

Ibi bituma aba bantu bavuzwe haruguru biyuha akanya, bagashora ubutunzi bwabo ndetse bagakoresha umwanya wabo bagamije kuzasarura aho babibye mu minsi izaza.

Dufashe nk’urugero rw’abanyamuziki, usanga umuramyi warobanuriwe guhembura imitima binyuze mu ijwi ryiza afata amafaranga y’umurengera akayoboka inzira y’uruganda rutunganya indirimbo, yaba mu buryo bw’amashusho.

Muri iki gihe, gukora indirimbo nziza bisa n’ibihenze. Umuhanzi ushaka kugera kure bimusaba gushora amafaranga menshi kugira ngo yigondere aba producers bagezweho i Nyarugenge, dore ko kuri ubu bihagazeho nk’ubuki bwo mu bagorozi. Aya mafaranga yiyongeraho ikiguzi ndengakamere cyo kwamamaza ibihangano (promotion).

Kubw’imbaraga z’amasengesho ndetse no gukora cyane, hari igihe impirimbanyi (umuririmbyi, umunyamakuru, umukinnyi wa comedy, uwa filime, umusizi, n’’abandi) yisanga yabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 100 (100k followers).

Ku ruhande rumwe ni umugisha, mu gihe ku rundi ari umuzigo. Iyo uganiriye n’ibyamamare, usanga bihuriye mu kutakira ubuzima bwo kubaho mu buzima butagira ifeza, dore ko baba basabwa byinshi.

Kuri bamwe, kugenda n’amaguru babifata nka sakirirego y’abisiramu bo mu biryogo, ibi bituma bamwe bahitamo kwirirwa baryamye mu rugo mu gihe badafite imodoka zabo bwite. Kujya mu maguriro ahendutse bibatera ipfunwe, mu gihe kandi baba basabwa kujya gutunganyiriza imisatsi ahantu hahenze kandi bakagenda bihishahisha uboshye abanyabyaha.

Hagamijwe guhuzwa ubwamamare n’ubuzima butagira ifeza no kumenya uburyo bwo kubyaza izina umusaruro, Paradise yaganiriye n’ibyamamare birimo Aline Gahongayire (Dr Alga), Theo Bosebabireba, Clapton Kibonke ndetse na Peace Maker (Poundit).

Clapton Kibonge yagiriye inama iyamamare n’uburyo babyaza Umusaruro ubwamamare

Mugisha Emmanuel, uzwi ku izina rya Clapton Kibonge, wamamaye mu mwuga wa filime nyarwanda cyane cyane muri “Umuturanyi Series”, akaba ari nawe uyandika, yagiriye inama ibyamamare gukora ibyo bashoboye no kubaho ubuzima bworoshye.

Ati: “Ibyiza ni uko umuntu w’icyamamare yabaho mu buzima bwe apana kubaho nk’umuhanzi akirinda guterwa igitutu n’izina afite muri sosiyete, akabaho mu buzima bumworoheye kugira ngo akore ubuhanzi yorohewe, kuko umuntu adashobora guhanga atorohewe.”

Ku bijyanye no kubyaza umusaruro izina umuhanzi afite mu muryango cyangwa mu sosiyete, Clapton yagiriye abahanzi inama yo kugira imyitwarire myiza kugira ngo babashe kugirana amasezerano n’amasosiyete bamamariza.

Ati: “Akenshi sosiyete mugirana amasezerano bitewe n’abantu bakuzi. Ikiba gisigaye ni ukugira discipline, kuko udafite discipline ntibyakoroha gukorana n’ikigo runaka, cyane cyane igihe imyitwarire yawe yaba ishobora kwangiza isura (brand) ya cya kigo.”

Ku rundi ruhande, Etienne Mbarubukeye, uzwi nka Peacemaker ndetse na Pundit, umunyamakuru w’icyamamare wanyuze mu bitangazamakuru bikomeye nka Isango Star, B&B FM, InyaRwanda.com, IGIHE.com na Isibo TV, mu kiganiro “Isibo Radar”, avuga ko kuba icyamamare bishobora kuza nk’impanuka ku bantu bamwe.

Peacemaker, ufite kandi ikinyamakuru cye bwite cyitwa “Ukuri Kutavuzwe”, yagize ati: “Hari abantu batungurwa no kwamamara, bakatungurwa no kubona bamaze kuba icyamamare mu gihe batateganyaga.

Iyo ibi bije nk’impanuka, umuntu ashobora kwisanga mu biyobyabwenge cyangwa ajyanwe muri za rehab (Rehabilitation), ahantu umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge ajyanwa kugira ngo avurwe, asubizwe ku murongo cyangwa ahindure imyitwarire mibi.”

Pundit azwi nk’umunyamakuru w’umusesenguzi

Yongeyeho ko ibyamamare bagomba kumenya kubyaza umusaruro ubwamamare, bakorana bya hafi n’abantu babona bashobora kubafasha kugera ku nzozi zabo, urugero abafite ibikorwa bikomeye nk’inganda n’ibikorwa by’ubucuruzi, bityo bakabasha kubona akazi ko kwamamaza ibyo bikorwa.

Nshobora kandi gukora version y’inkuru ya magazini cyangwa imbuga nkoranyambaga ifite umutwe ushimishije kandi uyobora abasomyi ku kiganiro cya Clapton Kibonke na Peacemaker.

Abahanzi bakwiye kumenya agaciro k’Izina ryabo no kubyaza umusaruro impano

Uwiringiyimana Theogene, uzwi nka Theo Bosebabireba, yavuze ko abahanzi bakwiriye kumenya agaciro k’izina ryabo kuko ari urufunguzo rwo kugera ku nzozi zabo.

Ati: “Kuba ndi icyamamare ntibimpa uburenganzira bwo kwirirwa ndyamye ngo nihishe abantu, kuko naba ndimo gukingirana umugisha wanjye. Ubuse niriwe ndyamye nahurirahe n’umugisha w’amajya n’amaza?”

Theo Bosebabireba yatanze urugero avuga ko n’aho afite imodoka ebyiri zanjye bwite kubera umuhamagaro wo kuririmba, atabura gutega moto igihe imodoka yagize ikibazo, kuko icyo gihe aba afungiranye umugisha we.

Yavuze kandi ko kumenya agaciro k’izina rye byamufashije kwinjira mu bikorwa by’ubucuruzi, aho abakiriya bamwe baza kugura bitewe n’uko babonye izina rye, abandi bakaza kuko bamubonye.

Theo Bosebabireba yavuze ko abahanzi bakwiye kumenya agaciro k’Izina ryabo

Ku rundi ruhande, Aline Gahongayire (Dr. Alga) ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’icyitegerezo mu kumenya kubyaza umusaruro impano. Uyu muramyi, umaze gusohora alubumu 6, yitegura kumurika abakunzi be alubumu ye ya 7, 8, ndetse n’iya 9.

Ni we washinze umuryango udaharanira inyungu “Ndineza Organization” mu rwego rwo gufasha abatishoboye, cyane cyane abana n’abagore, ndetse akaba afite n’ubucuruzi Alga Love.

Aline Gahongayire akunzwe n’abantu barenga ibihumbi 500 kuri Instagram biyemeje kumurikira umunsi ku wundi, kandi afite urubuga rwa interineti rwamamarizwaho ibikorwa bye by’ubucuruzi rwitwa www.gahongayire.com.

Gahongayire, uzwi kandi mu bikorwa by’isanamitima, yagiriye inama abahanzi yo gutekereza mu buryo bubiri: “Nyuma yo kwisobanukirwa, ugomba gutekereza uburyo wabyaza umusaruro ubutunzi kamere ufite muri wowe (impano) kandi ugatekereza uko wakoresha izindi mbaraga mu kuzamura impano yawe.”

Aline Gahongayire wamamaye mu ndirimbo "Ndanyuzwe" yongeyeho ko abahanzi bagomba gutekereza ku mikoranire na management ndetse n’abafatanyabikorwa kugira ngo bagere ku nzozi zabo no kubyaza umusaruro izina ryabo.

Aline Gahongayire yasabye abahanzi kujya bakorana na ’Management’

Hagendwe ku bitekerezo byatanzwe, bigaragara ko impano itariyo gutakwa nk’ururabo rwo kumeza, ahubwo isaba gushorwamo imbaraga, gusobanukirwa icyerekezo, no kwemera kubaho mu buzima bworoshye mu gihe wubaka ejo hazaza.

Kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga ntibigomba guhagarara gusa ku kuba icyamamare, ahubwo bigomba kujyana no kwigira inama nziza, kwirinda igitutu cya sosiyete, ndetse no gushaka abafatanyabikorwa bafasha icyamamare guhuza umuhamagaro n’ubucuruzi.

Bityo rero, umuti wo “kumanura ifeza na zahabu” si ugutegereza gusa ibyo wahanuriwe, ahubwo ni gushyira mu bikorwa impano, kubaka izina rifite indangagaciro, no kuribyaza umusaruro mu buryo bufatika.

Aho ni ho ubwamamare buhura n’iterambere rirambye, bigatanga icyizere cy’ejo hazaza kandi bikakurinda ubwamamare bwumagaje mu mifuka yumagaye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.