× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Audience irashukana! Ibintu 4 bikomeye abahanzi ba Gospel bakwiriye kurandura mu myumvire yabo-Abigayili

Category: Analysis  »  July 2023 »  Our Reporter

Audience irashukana! Ibintu 4 bikomeye abahanzi ba Gospel bakwiriye kurandura mu myumvire yabo-Abigayili

Hari ibintu abantu bibeshya ndetse benshi bakabifata nk’ukuri kandi nyamara ari ikinyoma.

Mu bitekerezo bwite by’uwadukaye iyi nkuru utashatse ko dukoresha amazina ye, ariko twe twamwise Abigayili (izina ry’umugore uvugwa muri Bibiliya wari umunyabwenge cyane kandi afite uburanga buhebuje), yagarutse ku bintu bikwiriye guhinduka mu myumvire y’abahanzi ba Gospel.

Ntabwo ari abahanzi ba Gospel gusa ahubwo ni abakristo bose muri rusange. Ni inkuru twise Part1 kuko tuzakomeza kubagezaho ibindi bice by’imyumvire ikwiriye guhinduka muri Gospel. Nguru urwandiko rwa Abigayili rukubiyemo ingingo 4 arambiwe kumva zivugwa n’abakristo:

1. Nta ndirimbo z’Imana zibaho, habaho indirimbo zo guhimbaza cyangwa kuramya Imana.

2. Ku mu Gospel w’umukristo, ntabwo akwiye kuba umukozi w’Imana, ahubwo akwiye kuba Umwana w’Imana

3. Ntabwo umu Gospel ukijijwe akwiye gukora imirimo izamutsindishiriza imbere y’Imana muri uwo murimo, ahubwo akwiye gukora ibimwubaka cyangwa ibimufasha kuvuga ubutumwa kuko ariwo muhamagaro w’abana b’Imana akabikora nk’uwikorera kuko ibya se aribyo bye.

4. Audience irashukana, ntukwiye gufasha abandi kuzamuka cyangwa se kubafasha kumva presence y’Imana mu gihe bagaburirwa nawe. Ahubwo ukwiye gushaka uko wandura iyo presence hanyuma igahinduka icyorezo ku bakwegereye cyangwa se ku bahumetse umwuka uhumetse.

Niba hari uwazamutse wowe utazamutse, si wowe wamufashije ahubwo yafashijwe n’ubusabane ndetse n’umuyoboro we yiyubakiye mu mwuka n’ubugingo bwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.