Ese imyambaro y’abepisikopi irimo ubutumwa cyangwa indi nyigisho y’ukwemera kwabo, cyangwa ni iyo kwerekana ububasha? Kuki Bambara uko Bambara, kandi se imyambaro yabo ivuze iki muri Kiliziya Gatolika?
Mu gihe abantu benshi babonye Abepisikopi b’Abagatolika bambaye imyambaro y’icyubahiro, bibaza impamvu nyayo iba ihishe inyuma y’iyo myambaro yihariye. Bamwe bavuga ko ari ukugaragaza ubutunzi cyangwa kwerekana ubutegetsi, abandi bakabona ko hariho igisobanuro cy’imyemerere kandi ko bifite ubutumwa.
Muri izi mpera za Nzeri 2025, ku rukuta rwabo rwa Instagram, CatholicTV, mu kiganiro yahaye umutwe uvuga ngo "Why do bishops dress like this?", basesenguye buri kintu gikomeye abepisikopi bambara: aho cyavuye, icyo gisobanura, n’icyo bivuze mu muryango mugari wa Kiliziya Gatolika.
1. ZUCCHETTO: Ishema ryo ku mutwe – “Ingofero y’umutemeri muto”
Iyi “ngofero” nto itukura cyangwa yera, iba ku mutwe w’umwepisikopi, yitwa Zucchetto. Ijambo rikomoka mu rurimi rw’Igitaliyani risobanura “igitunguru gito”, kuko hejuru iba imeze nk’umuzenguruko wacyo iyo bagikasemo kabiri. Mu ntangiriro, yari igenewe kurinda umutwe ubushyuhe mu gihe cy’ubukonje, ariko mu gihe gishize yahindutse ikimenyetso cy’umutekano mu buryo bw’umwuka.
Ibara ryayo riba rihuye n’icyubahiro cy’uyambaye:
• Umukara: Abapadiri
• Umutuku umeze nk’iroza (magenta): Abepisikopi
• Ubururu (umutuku): Abakaridinali
• Umweru: Papa
2. MITRE: Ingofero ifite y’umuriro wa Roho Mutagatifu wamanukiye intumwa
Mitre ni ya ngofero ifite ishusho ya mpande eshatu Bambara, iba igizwe n’udupande tubiri twegeranye hejuru. Iyi shusho yerekana ibirimo by’umuriro (tongues of fire) wamanutse ku ntumwa ku munsi wa Penekositi – ubwo Roho MUtagatifu yabamanukagaho. Iyo mitre yibutsa ko abepisikopi ari abasimbura b’intumwa.
Udusongero tubiri tuba tuyigize – inyuma n’imbere – dusobanura Amasezerano Abiri: Isezerano rishya n’irya kera. Bihurira ku mutwe w’Umwepisikopi, bikamwibutsa ko afite inshingano yo kwigisha Ibyanditswe Byera.
Ibice bibiri biba bisigaye inyuma
Imigozi (bise “lappets”) bisobanura:
• Umwuka w’amategeko (the spirit of the law)
• Inyuguti z’amategeko (the letter of the law)
3. PECTORAL CROSS: Umusaraba ugaragaza kwemera Imana
Umwepisikopi ahora yambaye umusaraba ku gituza, uzwi nka Pectoral Cross.
Kera, bamwe bashyiraga ibisigazwa by’abatagatifu (nk’uduce tw’imibiri yabo cyangwa ibintu byabo) muri uwo musaraba. Urugero, umusaraba wa Papa Leo ngo urimo utuntu dukomoka kuri Mutagatifu Augustine. Ubu buryo bwo kwambara umasaraba bwakwirakwiye ku isi yose, ari na yo mpamvu usanga abantu benshi bambara umusaraba nk’ikimenyetso cy’uko bemera Imana.
4. EPISCOPAL RING: Impeta y’ishyingiranwa ry’umwuka
Umwepisikopi yambikwa Impeta y’umwepisikopi ku munsi wo kumwimika. Iyo mpeta iba ihagarariye ishyingiranwa ry’umwuka hagati y’umwepisikopi na Kiliziya. Ni ikimenyetso cy’uko abepisikopi bemeye kurinda, gukunda, no guha ubuzima bwabo Kiliziya kugeza ku ndunduro.
Iyi mpeta ni yo yemerwa imbere y’Abakirisitu nk’ikimenyetso cyo kwemera ubuyobozi bwe.
5. CROZIER: Inkoni y’Umushumba – Ikiranga ubuyobozi bw’urukundo
Crosier cyangwa inkoni y’umwepisikopi, iba ifite ishusho y’inkoni y’umushumba. Ayitwara mu gihe cy’imihango, cyangwa mu bikorwa byose by’imbere muri kiliziya. Inkoni yibutsa ko abepisikopi ari abashumba, nk’uko Kristo ari “Umushumba Mwiza”.
Bashinzwe kurinda umukumbi, kuwuyobora, no kuwushyira hamwe mu rukundo n’ukwemera kwa Yesu Kristo.
Kuki bakoresha zahabu? Harimo izindi nyungu cyangwa ni ubushishozi?
Abantu benshi bibaza impamvu imyambaro y’abayobozi b’Itorero iba ikoze muri zahabu, cyangwa ikarimbishwa ibikoresho by’agaciro. Ababaza iki kibazo bagira bati: “Ese Yesu ntiyari umubaji w’umukene? Kuki rero Kiliziya yamamaza ubutunzi?”
Igisubizo cya Kiliziya ni uko zahabu iba ihagarariye icyubahiro n’igitinyiro bitangwa atari ku muntu ku giti cye, ahubwo ku bushobozi n’umurimo w’Imana y’Ubwiza.
Imyambaro y’abepisikopi ifite amateka, igisobanuro, n’ubutumwa bukomeye muri Kiliziya Gatolika. Buri kintu bambara kiba gifite igisobanuro gihamye mu nyigisho, mu buhamya, no mu mirage ya Kiliziya.
Iyi myambaro si iyo kwishyira hejuru, ahubwo ni ikimenyetso cyo kwibutsa inshingano zikomeye Imana yahaye abayobozi ba Kiliziya: Kwigisha, kuyobora, no kurinda umukumbi w’Imana mu kuri no mu rukundo.