× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mwaranduye, mwumva ko umuntu uzwi nka Israel Mbonyi na Mama Charlene ari bo bazavuga Imana bikemera-Bishop Gafaranga

Category: Analysis  »  3 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Mwaranduye, mwumva ko umuntu uzwi nka Israel Mbonyi na Mama Charlene ari bo bazavuga Imana bikemera-Bishop Gafaranga

Abantu benshi kugera ku Bakristo, bakunda ibyamamare bakumva ko ari byo bifite ubutumwa bw’Imana, bakirengagiza abandi bantu batazwi cyane ariko bafite amavuta y’Imana. Habiyaremye Zachary uzwi nka Bishop Gafaranga yatanze urugero ku kuntu abantu bafata Pastor Mama Charlene na Israel Mbonyi.

Bishop Gafaranga utabyumva kimwe na benshi kuri iyi ngingo yagize ati: “Hari abantu duteye ukuntu, tukumva ko abantu bacuruza agataro batavuga Imana, kandi natwe (Abakristo) twabaye dutyo. Ubu kuko ndi Bishop Gafaranga (nzwi), iyo ndi mu rusengero impundu ziravuga, abantu bagasirimba ku buryo nta n’uwakata igisirimba ngisirimba, ariko ahantu umuntu wakiriye agakiza ari umunyagataro wagize nta kiba.”

Yakomeje yibaza ukuntu gukorera Imana no kugira amavuta yayo byitiranywa no kwamamara: “None se umuntu niyicarana n’umunyagataro, bagakorana ikiganiro kwa Chita kizakundwa? Kandi nawe uzana umuntu uzwi, n’iwacu (mu itorero) iyo twatumiye umuntu uzwi, tugahamagara n’undi uzwi, tukabashyira ku butumire, (abantu barisuka)”

Yatanze urugero rw’ukuntu abanyamakuru bafata ibiganiro bya Mama Charlene, bakanga gufata iby’abandi kandi na bo bavugaga ubutumwa bwiza: “Nk’ejo bundi twari twatumiye Mama Charlene, njya kubona nkabona nka kamera umunani , iyo ataraza, kamera zabo ziba zijimije, bacyumva bagiye kumwakira bagahita bazifata, ariko se mu rusengero ni we wavuze ubutumwa wenyine? Kuki badafata uwakiye gahunda, abaririmbye n’abandi?

Bumva yuko umuntu uzwi ari na we uzavuga Imana. Ubu nge Gafaranga nakora ubugoryi bukarebwa n’abantu barenga ibihumbi ijana na 50, ariko umuntu Imana yahaye ubutumwa ntiyumve kuko atazwi.”

Ibi ni byo byatumye avuga ko abantu batagikeneye amaboko y’Imana ugendeye ku byo bakora, cyane ko bafana aho gukunda Imana agira ati: “Ubu ntitugikeneye amaboko y’Imana, dukeneye amaboko y’abantu bazwi. Ese kuba bazwi ni uko ari ikimenyetso cy’Imana? No mu nsengero iyo ndwara yagezemo.”

Mu gusoza yakebuye abafite iyi myitwarire. Yagize ati: “Kuko ubundi urukundo rw’Imana ntirucuya. Abana b’Imana ntitwagakwiye kugira abafana, kuko niba tuzi ko kuririmba kwa Mbonyi ari ugushyigikira umurimo w’Imana, nta bwo yakabaye yuzuza Arena, ngo kanaka nagerayo abure abantu. Ni gute mwaba muzi ko igitaramo kiraberamo ububyutse, ariko mukanga kujya gushyigikira Imana.”

Mu kiganiro yakoranye na Chita, iyi ngingo yayanzuye agira ati: “Kumenyekana si ugukorera Imana.”

Iyo Mama Charlene yatumiwe mu itorero biba ibicika, benshi baraza, abanyamakuru bagafotora

Israel Mbonyi yuzuza Arena atari uko akunzwe, ahubwo ni uko aharawe (Bishop Gafaranga)

Bishop gafaranga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.