× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Utunze Impano cyangwa iragutunze? Twaganiriye na Issa Noel, Byumvuhore na Rachel bahugura abanyempano

Category: Analysis  »  April 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Utunze Impano cyangwa iragutunze? Twaganiriye na Issa Noel, Byumvuhore na Rachel bahugura abanyempano

Mperutse kuzindukira mu ibanga ry’umusozi, ngeze mu gahinga ka mbere mpura n’abanyempano babiri. Bari bafatanye mu biganza, bahuje urugwiro. Ukurikije ikiganiro bari barimo, bagaragaraga nk’inshuti zo mu bwana zihuje umwuga zigatandukanywa n’uruhererekane rw’inzira banyuzemo.

Mu kiganiro cyuje imihigo, uwatangiye urugendo mbere yabazaga uwigiye ku birenge bye impamvu yamuhetse mu mugongo ariko akaba yarakuze kumurusha ndetse akaba yarasumbye umugongo ndetse n’ingobyi. Murabyumva ko atakijishwa.

Undi amusubiza ko uretse ko bose bitwa abanyempano, itandukaniro ry’umusaruro atari igihe bamaze mu buhanzi ahubwo ko batandukanywa no kuba umwe atunze impano undi akaba atunzwe n’impano.

Ibi byanteye kwifuza kuganira n’abakuru kugira ngo nanjye menye gutandukanya icyatsi n’ururo, dore ko hari ibyo nanjye mfata nk’amayobera. Gusa ntababeshye kumva mugenzi wanjye avuga ko yifuza kuva mu cyiciro cy’abatunze impano akinjira mu batunzwe n’Impano, byanteye ikiniga.

Impamvu byanteye ikiniga ni ukubera impamvu zumvikana yatangaga. Hari nk’aho yatakambiraga uwo baganiraga ati ’nk’ubu amafaranga yanjye yashiriye muri studio nkora indirimbo, igiterane nakoresheje ntekereza ko nakuramo nibura ayo nashoye, nacyo narahombye, ubu ndasenga Imana ngo inyishyurire imyenda’.

Byatumye nibaza nti "Ese burya hariho abantu batunze impano, hakaba n’abatunzwe n’Impano?"
Nahise niyambaza abantanze ku ruhembe rw’Itangazamakuru. Ku bw’amahirwe nisanze ku ikubitiro ubufindo bwerekeje kuri mukuru wanjye, uwo mfata nk’umujyanama w’abahanzi n’ubwo ari umunyamakuru, Issa Noel Kalinijabo.

Uyu mugabo umaze imyaka 12 mu itangazamakuru kuri ubu akaba akorera Isango Tv ndetse akaba afatwa nk’umuntu wuje impanuro za gihanga, yatangarije Paradise.rw byinshi kuri iyi ngingo.

Yagize ati "Impano igomba gutunga umunyempano, ariko ikabanza ikamutunga mu buryo bw’Umwuka, kuko umuntu ashobora kugira impano ariko ugasanga mu isi y’Umwuka ntacyo imufashije".

Yatanze urugero ku bahanzi ati "Impano igomba kubanza guhindura nyirayo, agahinduka ndetse agahindura abandi, akabagarira ya mpano mu isi y’Umwuka, bigatuma ikora ku bantu Imana ikabakoraho bakabona gutanga icyatunga wa munyempano".

Ku byerekeranye n’umubare munini w’abanyempano batunze impano aho gutungwa nazo, yagaragaje ko ahanini biterwa n’uko abenshi batize umushinga wo gutungwa n’ibihangano byabo.

Yagize ati "Uyu mubare munini uterwa n’uko mbere yo gutungwa n’impano uba ugomba kubanza kwisobanukirwa ukamenya gusobanukirwa neza ijambo rivuga ngo ’Hahirwa abakene mu mitima yabo, bidashatse kuvuga ngo hahirwa abakene mu mifuka yabo nk’uko Abakoroni bashakaga kubitwara".

Issa Noel arasaba abanyempano kubanza kubanza kwiga umushinga wo gutungwa n’ibhangano byabo

Aha yasobanuye aba binjiye mu cyiciro cyo gutungwa n’Impano nabo abenshi babihirimbaniye imyaka myinshi, bakaza kwicara bakiga uburyo Impano batunze nayo yabatunga. Yakomeje agira inama abahanzi batunze impano bashaka kwinjira mu batunzwe n’Impano.

Kuri iyi ngingo Issa yagize ati "Aba bahanzi nabagira inama yo gukora cyane. Ntibite ku babaca intege babashinza gucuruza impano". Yagaragaje ko umuntu yakoresha impano, akabikora akiranuka kandi ikamutunga.

Nyuma yo guha intashyo uyu mugabo, dore ko twavuganaga arimo kwitegura kwerekeza mu Burasirazuba mu giterane cyateguwe na CEP IPRC Gishali, nerekeje i Gikondo nifashishije ikoranabuhanga.

Nahahuriye n’Umwali witwa Muramira Racheal abenshi bita "Recho", ariko we akaba yarahisemo kuba "Umujyanama w’abanebwe" nyuma yo kwisobanukirwa.

Muramira Racheal ni umukristo mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi , akaba ari umunyamakuru w’Ubukungu na Gospel ku kinyamakuru inyaRwanda.com.

Afatwa nka nimero ya mbere mu buhanga mu banyamakuru b’abanyamakurukazi bandika ku bukungu. Ndetse mu buzima busanzwe ni n’umuhanzikazi.

Yatangarije Paradise.rw ati "Gutunga impano ni ubwitange bwiza, butagirwa na buri wese! Ariko gutungwa n’impano mbifata nk’umugisha Imana yahaye ibihangano byawe".

Yunze mu rya Kalinijabo ati "Igihe umuntu akora Gospel akwiriye gusenga cyane, bigatuma ugushaka kw’Imana kuganza mu mutima we kugira ngo adakora ibyo ashaka ahubwo akayoborwa n’Umwuka Wera bityo Imana igaha umugisha imirimo y’amaboko ye.

Racheal avuga ko gutungwa n’impano ari umugisha uva ku Mana, muri macye arabishyigikiye

Nyuma y’ikiganiro cyiza nagiranye n’aba banyamujyi, naravuze nti ’ahari uwazinga micro nkataha’, gusa nibuka ko hari ababigira urwitwazo, umwanzuro ukitwa uw’abanyamujyi.

Nibutse ko mu Burasirazuba mu Karere ka Kayonza mpafite umugabo w’Intarumikwa mu by’Imana, dore ko yiyemeje kwikorera no gukunda umusaraba wa Yesu Kristo kugeza arangije urugendo. Uwo ntawundi ni Byumvuhore Frederic usanzwe nawe ari umunyamakuru.

Mu kiganiro cyiza yahaye Paradise.rw, Byumvuhore Frederic wa Gospel Time, nawe yashimangiye ko impano igomba gutunga nyirayo ikanafasha abandi bantu, ariko nawe akayitunga ndetse akayuhira, akayibagarira.

Gusa yitandukanyije n’abakoresha impano y’Imana nk’igikoresho cyo gucuruza. Yagize ati "Ntabwo impano y’Imana umuntu akwiriye kuyifata nk’iturufu y’ubucuruzi, ahubwo iyo umuntu ayikoresheje neza umugisha w’Imana uraza umuntu atabigizemo uruhare".

Yatanze urugero rw’abaririmbyi usanga mbere yo kujya kuririmba ahantu runaka abasaba kumwishyura ikiguzi runaka. Yakomeje atandukanya Impano ndetse n’Umwuga. Yagize ati "Abantu bakwiriye gutandukanya impano n’umwuga".

Yatanze urugero rw’abaririmbyi bishyura minerval bakajya kwiga umuziki mu ishuri rya Nyundo mu rwego rwo kunoza imiririmbire n’imicurangire, iyo basoje ayo masomo bakora umurimo w’uburirimbyi nk’umwuga wabo, bikaba akarusho mu gihe nta kandi kazi babibangikanya.

Ashimangira ko icyo umunyempano akwiye gushyira imbere ari agakiza ndetse no kwera imbuto.

Nyuma yo kumva Frederic, numvise nakwitahira, gusa nibuka ko abanyamasengesho n’abaririmbyi bo mu ma korali batakwisanga muri iyi nkuru. Nahise nerekeza muri Group yitwa Inshuti za Yesu Kristo, nganira n’umuririmbyi wa Korali Penuel witwa Umuhire Theodosie.

Yagize ati "Impano z’Imana karemano ziradutunga, ariko Impano z’Umwuka ntizikwiye kudutunga kuko ntabwo Imana iba yaraziduhereye kugira ngo tuzirireho ahubwo ni izo kwagura Ubwami bw’Imana.

Aha yashakaga gusubiza Ingabire (Mama Nshuti) uhagarariye icyiciro cy’Abadiyakoni we wagize ati "Habaho Impano z’Umwuka Wera hakabaho n’Impano z’Imana. Impano z’Imana ni za zindi tuvukana, uzumva bavuga ngo runaka gucuruza ni impano ye, cyangwa kwigisha. Bene izo nizo mpano Imana yaduhereye kudutunga. Izi iyo umuntu akijijwe cyangwa adakijijwe arazigira".

Yakomeje agira ati "Umuntu ashobora kugira Impano yo kuririmba kandi akijijwe bikamutunga. Naho Impano z’Umwuka Wera Imana yaziduhereye kwagura Ubwami bwayo, abazikoresheje neza ikabaha umugisha".

Yatanze urugero rw’uburyo Pawulo yajyaga abwiriza ariko bwakwira akaboha amahema kugira ngo ataba igisitaza.

Twanyarukiye no mu gihugu cy’i Burundi tuganira na Rev Pasteur Emmanuel Manirakiza. Uyu mugabo we yagize ati "Icyo nasobanukiwe neza ni uko iyo umuntu akoreye Imana bamuhaye cash, bimukururira kwibaza ko agomba kuyikorera gusa ari uko bamuhaye cash".

Yakomeje agira ati "Nyuma yo kuzimuha bimurundumurira mu gukoresha amarangamutima ye, yaba ari umuhanuzi agahora ahanura ibyiza gusa kugira ngo yibonere amahera".

Twanze gusoza ikiganiro tutaganiriye na Ambassadeur wa Paradise.rw i Burundi, Umushingantahe Furaha. Furaha yagize ati "Impano ikwiye gutunga umunyempano, abanyempano bakamenya kuzibyaza umusaruro".

Yasoje asaba abanyempano kugaragaza impano zibarimo kugira ngo bibe inzira yo kuyimurikira abatayizi bimugeze aho atari kuzigeza!".

Nasoza nkubaza nti "Ese wowe utunze Impano cyangwa iragutunze?" Njye ntabyo nkubwiye, ni ibanga rya Muvala!

Frederick yakebuye abafata impano bahawe n’Imana bakayikoresha mu buryo by’ubucuruzi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Iyi nkuru iranejeje. Itumye dusobanukirwa uko twabyaza umusaruro impano. Njyewe mfite impano yo gusiga irangi,ariko nabonaga nkorera ticket gusa,none nyine ubu mbonye uburyo.Rwose munsubijemo imbaraga!!!!!

Cyanditswe na: Uhagaritswenimana Meddard  »   Kuwa 29/04/2023 01:35

Mwaramutse? Nanjye nitwa Munezero Diane mvuka I Rubavu. Nanjye mfite impano yo kwerekwa no kurota. ESE mwangira inama y’icyo nakora kugirango ne gutunga Impano,ahubwo ntungwe n’impano.Murakoze.

Cyanditswe na: Munezero Diane.  »   Kuwa 29/04/2023 01:18