× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Murumuna wa Mbonyi na Chryso: Gospel yibarutse umuramyi w’agatangaza Sabrino utangiriye kuri "Nimwonke"

Category: Analysis  »  4 months ago »  Pacifique Iraguha

Murumuna wa Mbonyi na Chryso: Gospel yibarutse umuramyi w'agatangaza Sabrino utangiriye kuri "Nimwonke"

Ayo makuru mwayamenye? Amakuru meza ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ni uko havutse umuramyi w’impano y’agatangaza akaba yakirijwe impundu kubera ubuhanga bwe mu kuririmba no kwandika indirimbo.

Amazina ye asanzwe ni Byishimo Joshua Sabrino ariko akaba azwi cyane nka Sabrino ari naryo zina akoresha mu muziki. Kuri ubu yamaze kwinjira mu muziki wa Gospel nk’umuhanzi wigenga, ndetse ateguza imishinga myinshi y’umuziki harimo indirimbo nshya nyinshi.

Sabrino wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel, ni umwana wo mu batambyi, akaba yararezwe n’amata y’Umwuka adafunguye. Asengera mu Itorero rya ADEPR Rukurazo, atuye I Kigali muri Kimironko.

Si inkandagirabitabo kuko yibitseho impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye mu Bushinwa [Civil Engineering from Yunnan business and technology university of china]. Ati: "Amashuri abanza n’ayisumbuye nayize mu Rwanda, Kaminuza nyiga mu bushinwa".

Nk’uko tubicyesha InyaRwanda, Sabrino yatangiye umurimo wo kuririmba mu mwaka wa 2015 muri Korali Penuel ya ADEPR Rukurazo, bitandukanye n’abandi bana bo mu miryango ya gikirisitu we yinjiiye muri korali akuze ku bw’igitangaza Imana yari imukoreye.

Yahise yiyumvamo guha Imana isezerano/umuhigo wo kuzayikorera mu buryo bwo kuyiririmbira n’ubwo icyo gihe nta buhanga cyangwa impano yibonagamo. Agezemo yarabisengeye, abikorana umwete we wose aba umuririmbyi mwiza.

Byaje kurangira abaye n’umutoza w’iyo korali mu mwaka wa 2018 na n’ubu niwe ukiyitoza, agatoza n’izindi korali uko Umwami Mana amushoboza. Si ibyo gusa ahubwo ni n’umwanditsi mwiza w’indirimbo nyinshi ziririmbwa n’amakorari n’abahanzi batandukanye ba gospel.

Icyakora ntiyarondoye indirimbo yanditse akaziha ahandi bahanzi n’amakorali, gusa wumvise indirimbo ye "Nimwonke" uhamyan ko ari umuhanga cyane.

Yatangaje ko "Nimwonke" irimo ubutumwa buhumuriza abantu bose bizera Yesu ariko bakaba bagoswe n’amakuba impande zose "tubabwira ko Imana iri kumwe nabo kandi nibamara gutsinda ibibagerageza bazahabwa umugisha n’amahoro bisesekaye mu mitima yabo."

"Nimwonke" ni indirimbo yakozwe na Boris mu buryo bw’amajwi, amashusho akorwaho na iDavid. Ni indirimbo ya mbere asohoye ibimburiye izindi nyinshi yari amaze igihe atunganya azagenda asohora mu bihe bya vuba.

Intumbero ya Sabrino ni ukuvuga ubutumwa bwiza buhuza ubuzima bwa buri munsi n’ijambo ry’Imana bitarimo guca ku ruhande. Arasaba abantu bose bakunda umuziki kumva indirimbo, no gusangiza abandi ubu butumwa bw’ihumure bukagera ku bantu benshi bashoboka.

Ubusesenguzi bwa Paradise ku mpano ya Sabrino!

Mu buryo butarimo gushidikanya, Gospel y’u Rwanda iri mu bihe byiza. Abahanzi barimo Israel Mbonyi, Bosco Nshuti, Aline Gahongayire, Josh Ishimwe, n’abandi bakomeje kurabagirana ku ruhando mpuzamahanga. Ni ishema ku muziki wa Gospel mu Rwanda.

Nyuma y’uko Chryso Ndasingwa yanditse amateka mu muziki wa Gospel, hakomeje kugaragara ibimenyetso ko hari abandi bahanzi bo kwitega mu bihe bya vuba. Ndamutse mvuze ko Sabrino ari muri abo ngabo, ntawantera ibuye, kuko uyu musore ari mu bintu bye!

Sabrino yiyongereye kuri Peace Hozy, Alicia na Germaine, David Kega, See Muzik...mu banyempano bashya bagiye kunyeganyeza inkuta z’umuziki wa Gospel nyarwanda. Ndetse ntibizagarukira mu Rwanda gusa, ahubwo mubitege ku ruhando mpuzamahanga.

Niba ukunda indirimbo za Mbonyi na Chryso, ufate iminota micye wumve "Nimwonke" ya Sabrino, uraza kumva uburyo Imana ikunda u Rwanda kuko idahwema kuruha impano nshya zitangaje. Ni indirimbo yanditse neza, ikaryoshywa n’ijwi ryiza cyane rya Sabrino.

Twe nka Paradise turamufata nka murumuna wa Mbonyi na Chryso. Uko ari batatu bahuriye ku kuba baririmba Ibyanditswe Byera, mu buryo bufasha umukristo gukura mu Mwuka no kunezererwa mu Mana. Bose baririmba bamwenyura, birekure, bicurangira, ukabona ibyo baririmba biri kuva ku ndiba y’umutima. By’umwihariko wagira ngo ni impanga ya Chryso.

Ntiza amatwi yawe twumve indirimbo "Nimwonke" ya Sabrino

LYRICS (& Translation):

Nimwonke muhage
(Be comforted at satisfaction)
Amashereka y’ibibahumuriza
(Drink deeply of the milk of consolation)
Muryoherwe mwishimire icyubahiro
(Delight and rejoice in the glory)
Cy’Uwiteka gihebuje
(Of the LORD, who surpasses all.)

Yemwe abariririra I Yerusalemu
(O you who mourn in Jerusalem)
Nimuhumure muhanezerererwe
(Be comforted and rejoice exceedingly,)
Kuko Umwami Yesu atembesheje
(For King Jesus has poured forth)
Amahoro mu mitima yanyu
(Peace into your hearts.)

Muzahagatirwa musimbizwe ku bibero
(You shall be carried in His arms,
And dandled upon His knees,)
Niba Uwiteka abishimira
(If the LORD delights in you.)

Nk’uko umubyeyi ahumuriza Umwana we
(As a mother comforts her child,)
Niko Uwiteka abahumurije
(So shall the LORD comfort you.)
Azasohoresha ibikomeye imbaraga ze
(He shall perform mighty deeds)
Mu bagaragu be yishimira
(Through His servants, whom He loves.)

Yemwe abariririra I Yerusalemu
(O you who mourn for Jerusalem,)
Nimuhumure muhanezerererwe
(Be comforted and rejoice exceedingly,)
Kuko Umwami Yesu atembesheje
(For King Jesus has poured forth)
Amahoro mu mitima yanyu
(Peace into your hearts.)

Azabarwanirira abatsindishirize
(For King Jesus has poured forth)
Niba Uwiteka abishimira.
(If the LORD delights in you.)

Ntiyakwemera ko ibibarusha imbaraga ribageraho
(He shall not allow the burden to overcome you.)
Muri byose niwe ubacira akanzu
(In all things, He shall clothe you with grace.)
Arabakunda urukundo ruhebuje
(He loves you with an everlasting love.)
Arabakunda urukundo ruhebuje
(Yes, He loves you with an everlasting love.)

Mwakire murumuna wa Mbonyi, Bosco na Chryso

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.