Buri mwaka Abakristu bo mu madini n’amatorero atandukanye bizihiza umunsi mukuru wa Pasika, ariko kuri Kiliziya Katolike ho bagira umwihariko. Ibyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru ni ibyo twaganiriye n’umwe mu Bakristukazi basengera muri Katolike kuva kera cyane, uretse ko atifuje ko amazina ye atangazwa, ahubwo hagatangazwa paruwase asengeramo.
Ni umukecuru uri mu kigero k’imyaka 65 waganiriye na Paradise. Nubwo adaheruka kujya mu kiliziya kubera indwara z’izabukuru, ibyo yakundaga akijya gusengera muri Paruwase ya Burehe yo mu Karere ka Rulindo ntiyapfa kubyibagirwa, by’umwihariko muri iyi minsi baba bamaze ukwezi kose mu gisibo.
Yagize ati: “Iminsi y’igisibo sinayibagirwa, kuko twagiraga ibihe byiza.” Nk’uko yabisobanuye, igisibo muri Kiliziya Katolike kiba ku isi hose kandi nta muntu n’umwe ufite indangagaciro za Gikristo Katolike uba wemerewe kurya ku manywa. Yagize ati: “Umukristu nyakuri Katolike ntaba yemerewe kurya muri iyi minsi. Si umunsi wose, ahubwo ni ku manywa gusa, ni yo mpamvu byitwa igisibo. Ni ugusiba kurya ku manywa.”
Muri uyu mwaka wa 2024, Pasika izaba ku Cyumweru tariki ya 31Werurwe. Uwa Gatanu Mutagatifu ntugira itariki ya nyayo. Yabivuzeho ati: “Ntubizi se ko Pasika iba buri gihe ku Cyumweru? Sinzi uko babibara, ariko iyo izaba ku Cyumweru nyine nawe urabyumva ko uwa Gatanu uba wabanje. Ikindi hari ubwo uba mu kwa Gatatu cyangwa mu kwa Kane.”
Uretse ibyo twaganiriye n’uyu mukecuru, hari ibyo Padiri Nkundimana Theophile yagarutseho mu kinyamakuru Yezu Akuzwe bisobanura neza kurushaho uyu munsi wa Gatanu Mutagatifu. Yagize ati: “Uyu munsi woroherereza ububabare abarwayi, abasheshakanguhe, abakene n’abatindi bari hafi aho.”
Yakomeje avuga ko ‘Kuramya umusaraba Yezu yabambweho ari igikorwa kindi k’ingenzi kiza nyuma yo gusabira abantu bose, abemera n’abatemera ngo Imana irusheho kubigarurira mu rwego rwo kurema ubushyo bumwe buragiwe n’umushumba umwe.
Abagize ikoraniro buri wese agomba kugira umwanya wo kuramya igiti cy’umusalaba cyabambweho Yezu akoresheje uburyo bugenwa n’akarere: hari abawuramya batera ivi imbere yawo, hari abawunamira cyane, hari abawusomagura, byose bigomba gukorwa ku buryo ntawe ubangamirwa.
Nyuma yo kuramya Umusaraba, abari mu ikoraniro barahazwa, nyuma bagasezerwa badahawe umugisha kandi bagataha bucece bazirikana ku rukundo Imana yabakunze muri Yezu Kristu.
Uwa Gatanu Mutagafitu ni umunsi wa kabiri w’Inyabutatu ya Pasika. Nyuma y’uwa Kane Mutagatifu aho ibanga ry’Ubusaseridoti mu Gitambo cy’amavuta matagatifu n’iry’Ukaristiya mu Gitambo cyo kwibuka Isangira rya nyuma rya Yezu n’abigishwa be biba byashyizwe imbere.
Ku wa Gatanu Mutagatifu imbaga y’abayoboke yose irangamira Yezu ku musaraba. Liturujiya ya Kiliziya nta gutura igitambo cy’Ukaristiya iteganya. Iteganya umuhimbazo w’Ububabare Butagatifu bwa Yezu no kuramya umusaraba. Nyuma yo kuzirikana ku bubabare Yezu yagize mu rugendo rwo gukiza abantu ababyiteguye basangira Umubiri wa Kristu wavutse ku ibanga ry’uwa Kane Mutagatifu.
Liturujiya y’Ijambo ry’Imana: amasomo 2 n’Ivanjili byose bivuga ku nzira y’ububabare bwa Kristu. Muri uyu mwaka igitabo cy’Umuhanuzi Izayi (51, 13—13,12) n’Ibaruwa yandikiye Abahebureyi (4,14-16; 5,7-9) ni yo masomo ateganyijwe na ho Ivanjili ni iyanditswe na Mutagatifu Yohani (Yoh 18, 1—19,42).
Igitekerezo cy’Ingenzi ni ububabare bwa Yezu bushushanywa mu isomo rya 1 n’umugaragu w’Imana watotejwe, agakubitwa, agashinyagurirwa, agakwenwa, agafatwa nabi mu buryo bwose ariko akirinda kubumbura umunwa, byose ari ukugira ngo umugambi w’Imana usohozwe nta makemwa.
Ivanjili ya Kristu uko yanditswe na Yohani yinjira mu ibanga ry’ububabare bwa Kristu mu buryo bwimbitse kandi ikerekana ko n’ubwo rubanda yamutereranye ariko hari bake bamukomeyeho kugera ku ndunduro: Umubyeyi we Bikira Mariya n’abandi bagora bake, Yohani intumwa, Yozefu wa Arimatiya n’abandi.’
Abakatolike basubiza ibi bibazo mu mitima yabo, mu minsi ya mbere ya Pasiaka: ‘Muntu w’Imana Yezu yakiriye buriya bubabare kubera wowe, arakwitangira kubera wowe, arapfa kubera wowe, arahambwa kubera wowe, ku munsi wa gatatu arazuka kubera wowe: ese umwigiraho iki?
Wiyita umukunzi we, ese ufatanya ute na we ubu bubabare? Aho ntugarukira ku muhimbazo gusa? Ese ukora iki ngo imbare nyinshi ziri hafi yawe ngo zoroherezwe ububabare? Cyangwa ngo zibuvemo? Ukora iki ngo ugabanye akarengane kari hafi yawe? Ukora iki ngo woroherereze ububabare abarwayi, abasheshakanguhe, abakene n’abatindi bari hafi aho?
Kuri iyi ngingo y’ububabaere bwa Yezu, umukecuru yavuze ko na bo bibabaza ntibarye, bagasangira n’abakene babafasha, kandi ku munsi nyiri izina wa Gatanu Mutagatifu, na bo bakikorera umusaraba bakawuzengurutsa bibuka ububabare Yezu yagize awikoreye.
Yagize ati: “Ubu ababishoboye saa Kenda baraba batangiye kuzenguruka bikoreye umusaraba, abandi babaherekeje baririmba indirimbo z’agahinda banavuga Ishapure y’Ububabare, bave imbere ya kiliziya bagere ku ishusho basubireyo. Ni nk’uko Yezu yagiye awikoreye mbere yo kubambwa, natwe ntiduseka.”
Kuri uyu munsi ntibaba bemerewe kurya inyama, kugira ngo badashinyagurira umubiri wa Kristu. Gukora inzira y’Umusaraba bikorwa ahantu hose, bibuka ububabare Yezu yagize yikoreye Umusaraba n’ubwo yagize awikoreye.
Gutambagiza Umusaraba ku wa Gatanu Mutagatifu ni igikorwa cyubahwa