Mu gihe hari abakibaza uburyo Dawidi yacurangiraga umwami Sauli imyuka mibi igahunga, Jesca Mucyowera aherutse gushimangira ko indirimbo ye "Adonai" yabereye umuti womora abana babiri bumvaga ibitotsi mu matangazo ndetse kuri ubu bakaba basigaye basinzira bagakangurwa na rusake ibika.
Ibi akaba yarabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 23/10/2025 muri Dove Hotel, ubwo yabazwaga niba uburyo bwe bwihariye bwo kuramyamo Imana hagamijwe kubohora kwaba kwaratanze umusaruro ubohora.
Jesca yasubije ko Hari abantu benshi batangiye kubohoka Kuber a impano Imana yamushyizemo.Jesca ati: "Hari umubyeyi wari ufite abana babiri badasinzira baza kubona ibitotsi bitewe n’indirimbo Adonai".
Iki kiganiro Jesca Mucyowera yagiranye n’itangazamakuru cyari kigamije gutegura igitaramo cye bwite. Ni ikiganiro kitabiriwe n’abarimo Murangwa wo muri Alarm Ministries, Tresor waturutse muri True promises, Fidele Rutagengwa Umuyobozi wa Dove Ltd;
Ndetse n’abanyamakuru batandukanye barimo: Abayisenga Christian wa Isibo TV & Fm akaba n’umuhuzabikorwa w’iki gitaramo, Gilbert Gatete wa Radio &Tv O, Cedric wa Isango Star, Esperance Ufitubugingo (Umucyo Fm), Jose wa Gospel Time, MC Fidele Gatabazi;
Esca Fifi Radio and Tv 10, Eric Mugenzi wa MIE, Niyigena Geovanie wa Inyarwanda.com, Camarade wo kuri Fluit Tv, Emmy Ikinege wa Igihe.com na Isibo Fm, Mc Theo wa Life Radio na Life Radio, Dudu Rehema wa Life radio na Uzabakiriho Cyprien (DJihad) wa Dinamic Show.
Muri iki kiganiro,Jesca Mucyowera yagize ati: "Ni intambwe ikomeye tugezeho yerekana ko Concert yageze. Impamvu ni uko igihe cyari kigeze ngo iki gitaramo gitegurwe’’.
Christian Abayisenga yashimiye umuyobozi wa Dove Ltd uzwiho gushyigikira Itangazamakuru no agakorana naryo neza.
Yavuze ko abantu bamenye indirimbo za Jesca Mucyowera ariko batamuzi dore ko ari we wanditse indirimbo zirimo "Shimwa" na "Ndabihamya" zakunzwe cyane muri Injili Bora nyuma yo kuva i Rwamagana.
Uyu muramyi wari inkingi ya mwamba muri Injili Bora yaje gukomeza umuhamagaro muri Career Solo nyuma yo guhabwa n’Imana ubutumwa bwo guhembura imitima y’abantu.
Niwe muhanzi wakoze indirimbo nyinshi zirakundwa ariko atarakora igitaramo aho Christian yamugereranyije na Celine Dion.
Muri iki gitaramo, Jesca Mucyowera azataramana n’amatsinda ahagaze ku burinzi bw’umurimo w’Imana neza ariyo: True Promises, Alarm Ministries ndetse n’umwe mu baramyi utatangajwe izina (agaseke gapfundikiye).
Camarade yabajije uburyo Jesca asobanura urugendo rwe rwa muzica, amubaza niba akiri muri Injiri Borah anamubaza impamvu yatoranyije Apostle Mignonne Kabera n’uburyo azakira gukorana n’umugabo we bivugwa ko aba hanze.
Geovanie wa Inyarwanda yabajije Jesca ku mikoranire ye na Sinach anamubaza impamvu atatumiye abandi bahanzi.
"Ni urugendo rwasaga nk’aho rukomeye kuko nahoze mu itsinda dukorera mu itsinda nza kwisanga nsabwa buri cyose gusa ndashimira Imana ko yamfashije muri iyi myaka 5. Ntabwo nkiri umuririmbyi wa Injiri Borah dore ko nsigaye mbarizwa mu itorero rya Noble Family church." Jesca Mucyowera asubiza abanyamakuru.
Mu biganiro byinshi atanga, Jesca Mucyowewera yagiye yumvikana avuga ko Dr Gabin umutware we ari inkingi ikomeye mu muhamagaro we. Buri wese yakumva icyo bivuze kuba Jesca agiye gukora igitaramo atari kumwe n’umujyanama we mukuru. Asubiza kuri iki kibazo, Jesca ati: ’’Gukora umutware adahari, ntahari physically ariko mu mwuka turi kumwe".
Kuba abahanzi benshi kuri ubu bari hanze y’u Rwanda: Impamvu nyamukuru yo gutaramana n’amakorali gusa. Yavuzeko abahanzi benshi yagiye abatumira asanga barabarizwa mu bihugu byo hanze.
Bamwe mu banyamakuru bashimye byimazeyo Jesca Mucyowera, abandi babaza ibibazo bivuye imuzi
Fifi wa TV10 yashimiye Jesca Mucyowera wasize ubwoba akavuga ati igihe cy’igitaramo kirageze. Yabajije igihe izina Restoring Worship Experience ryaziye n’imvano y’iri zina.
Jihad yashimiye Jesca Mucyowera. Ari: "Ntabwo ibi bitaramo by’abarokore akenshi tubizamo ariko dufite impamvu nyinshi zituma tugushyigikira. "
Imvano y’izina "Restoring Worship Experience"
Jesca yavuze ko ijambo Restoring Worship ryaturutse ku mwanzuro yafashe wo kuramya no guhimbaza Imana iteka ryose akazabiraga abazamukomokaho akaramya Imana mu buryo bwo ukuramya kubohora nk’uko Dawidi yacurangaga Imyuka mibi igahunga Sauli.
Yahakuye igitekerezo cyo kuramya kwihariye gufite icyo gukora ku muntu uwo ariwe wese atumira abantu mu gitaramo kugirango baze baramye Imana ku kuramya kubohora.
"Ay’icyuzi twarayakobokeye ariko Imana ifite izindi nzira inyuzamo kuko intumbero yacu n’ibihembo byacu biri mu ijuru". Tresor wa True Promises wahakanye ibyo guhabwa akavagari k’amafaranga ngo bitabire iki gitaramo.
Umunyamakuru Emmy Ikinege yavuze imvano yo gushyigikira Jesca Mucyowera
Umunyamakuru Emmy Ikinege ukorera Igihe.com na Isibo Fm yavuze ko yamenyanye na Jesca biturutse kuri murumuna we waje kumureba. Yavuze ko nyuma baje kuburana ariko Emmy aza kwibuka ko arimo Jesca ideni. Ati "Kugushyigikira ni ideni nishyuraga".
Sinanch yatekerejweho gusa birangira gutaramana nawe bidakunze.
Jesca Mucyowera yavuze ko Sinach yatekerejweho gusa birangira bidakunze ko yitabira igitaramo.
Jesca kuri ubu akomeje imyiteguro yo kuzagaburira abakunzi ba Gospel ifunguro rikaranze neza mu gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo 2025. Iki gitaramo cyiswe "Restoring Worship Experience" kizabera muri Camp Kigali.
Uyu muramyi azataramana na True Promises na Alarm Ministries kuri ubu bikaba byaramaze kwemezwa ko Apotre Mignonne ari we uzabwiriza muri iki gitaramo cy’amateka kuri uyu muramyi.
Amatike yamaze gushyirwa muri sisiteme. Ushobora kugura itike unyuze kuri www.mucyowera.rw Cyangwa ugakanda *662*104#.