Abaramyi Alicia na Germaine begukanye igihembo cya "Best Gospel Artist Content Creator – East Africa" mu irushanwa nyafrika rya Africa Content Creator Awards 2026.
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alicia na Germaine bari mu begukanye ibihembo bya Africa Content Creator Awards 2026, nyuma yo guhabwa igihembo cya "Best Gospel Artist Content Creator – East Africa."
Ibi bihembo byatangiwe muri Onomo Hotel i Kigali ku wa 16 Nyakanga 2026, bihuza abahanga mu guhanga (content creators) baturutse mu bihugu bisaga 20 byo ku mugabane wa Afurika.
Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwakira iki gihembo, Alicia na Germaine bagaragaje ibyishimo batewe no gukomeza kubona umusaruro w’urugendo rwabo.
Bagize bati: "Mbega umwaka wa 2026! Ku bw’ubuntu bw’Imana, tumaze kwegukana igihembo cya gatatu muri uyu mwaka, aho twahawe Best Gospel Artist Award – East Africa muri Africa Content Creator Awards 2026."
Banashimangiye ko byose babikesha Imana, bavuga bati: "Nta na kimwe muri ibi dufata nk’ibisanzwe. Imana yakomeje kutubera indahemuka muri buri ntambwe y’urugendo rwacu, kandi icyubahiro cyose ni icyayo."
Iki gihembo kije mu gihe aba bahanzi baherutse gushyira hanze indirimbo nshya bise "Ibanga", yasohotse ku wa 8 Nyakanga 2026. Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kwizera Imana no kwemera ko ari yo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bw’umuntu.
Mu kwishimira iki gihembo, banakomoje ku migisha yaje nyuma yo gusohora iyi ndirimbo "Ibanga" bagira bati “Ni mu gihe kandi indirimbo yacu nshya "Ibanga" ikomeje gukora ku mitima ya benshi no kuba umugisha, ikaba imaze kurebwa inshuro 355,000 mu minsi 11 gusa.”
Africa Content Creator Awards ni ibihembo nyafurika bigamije gushimira abahize abandi mu guhanga no gutangaza (content creation) ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru rigezweho.
Muri uyu mwaka wa 2026, byahurije i Kigali abahatanye n’abatumirwa baturutse mu bihugu bisaga 20 bya Afurika, hanatangwa ibihembo mu byiciro bisaga 40 birimo ibya muzika, itangazamakuru, sinema, imideli, ububyinnyi n’ibindi, mu rwego rwo guteza imbere impano n’udushya ku mugabane wa Afurika.
Alicia na Germaine begukanye kimwe mu bihembo, ni bamwe mu bahanzi ba Gospel bakomeje kumenyekana binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Ibendera," "Ihumure," "Ndahiriwe," "Rugaba," "Uriyo," "Urufatiro" na "Wa Mugabo."
REBA INDIRIMBO NSHYA "IBANGA" YA ALICIA AND GERMAINE