Maombi Muhoza uzwiho gukorana indirimbo n’ibyamamare kuri ubu yateguje indirimbo "Amakamba" izasohoka mu mpera z’iki cyumweru.
Mu kiganiro na Paradise.rw, Maombi Muhoza utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko kuri ubu ahishiye abakunzi ba Gospel indirimbo "AMAKAMBA" yakoze ari wenyine.
Uyu mubyeyi yatangiye kuririmba akiri muto doreko yaririmbye muri korali zitandukanye ubwo yigaga mu mashuli yisumbuye aho yigaga ku kigo kimwe kimwe na Patient Bizimana.
Abenshi bamwibukira ku ndirimbo yitwaga "Rupfu". Ikaba indirimbo yateraga, abantu benshi bagatega amaboko bakaramya Imana.
Uyu muririmbyi kuri ubu utuye mu Mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse gusohora indirimbo yo mu gitabo "Iby’Imana ikora" yakoranye n’Icyamamare "Gentil Bigizi" benshi bita "Kipenzi".
Iyi ndirimbo ikaba imwe mu zarebwe cyane doreko mu gihe cy’ukwezi kumwe imaze kurebwa n’abantu barenga 150,000. Iyi ndirimbo yasohotse nyuma y’igihe kitari kinini uyu muramyi asohoye indi yise "Amashimwe" ikaba indirimbo yakoranye na Patient Bizimana uzwiho gukora indirimbo ziteye impuhwe.
Maombi yateguje indirimbo "Amakamba"
RYOHERWA N’INDIRIMBO "IBY’IMANA IKORA"