× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

The Blessed Sisters bashyize hanze indirimbo nshya bise “Ushobora Byose” - VIDEO

Category: Rwanda Diaspora  »  June 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

The Blessed Sisters bashyize hanze indirimbo nshya bise “Ushobora Byose” - VIDEO

Itsinda ry’ababyeyi batatu bavukana rimaze kumenyekana ku izina ‘The Blessed Sisters’ ryashyize indirimbo nshya hanze ryise Ushobora Byose, rinavuga byinshi kuri ryo ndetse n’ibyo riteganya imbere.

Iri tsinda rya The Blessed Sisters ryiyemeje kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, rigizwe na Peace Benedata, Rebecca Barinda na Dorcas Ashimwe, bakaba barongeye guhura uko ari batatu bagahuza inganzo nyuma y’igihe kigera hafi ku mwaka batagaragara mu muziki.

Bakomoka mu Karere ka Nyagatare, ariko baje kwimukira i Gahini mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, ari na ho bakuriye bakanahatangirira ibikorwa by’umuziki wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo.

Aho i Gahini bimukiye bahakuriye bifatanya mu Itorero rya EAR Gahini, bakaba baramamaye cyane mu ndirimbo zirimo iyitwa "Araguhamagara", ’Wahanze u Rwanda’, "Arakiza", n’izindi, izo zikaba ziyongeyeho iyi ndirimbo nshya y’amashusho bise ‘Ushobora Byose.’

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya "Ushobora Byose", bagiranye ikiganiro na InyaRwanda, batangaza impamvu bari bamaze hafi umwaka nta gihangano bashyira hanze, impamvu nyamukuru ikaba iy’uko bari bahugiye mu nshingano nyinshi zirimo izo kwita ku ngo zabo, abana ndetse n’akazi.

Barinda Rebecca yagize ati: “Nk’ababyeyi ibyo byose bidusaba igihe gihagije kugira ngo byose bigende neza.” Yakomeje avuga aho izina ry’indirimbo ‘Ushobora Byose’ ryaturutse agira ati: “Ni ukubera ko natwe ubwacu turi abagabo bo guhamya ko Imana ishoboye byose ntakiyinanira.”

Yagarutse ku butumwa buyikubiyemo agira ati: “Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kuramya Imana, kuyicira bugufi mu mitima, tuyibwira ko yera, ndetse ko twifatanije n’ibyo yaremye byose kuyihimbaza, ko ari yo yonyine Nyiricyubahiro cyose.”

Aba babyeyi kuri ubu babarizwa ku Mugabane w’Uburayi, bamaze impungenge bamwe mu batekereza ko bakongera kubura mu muziki bagira bati: “Oya nta zo bakwiriye kugira kuko iyatangiye umurimo mwiza muri twe ni na yo iwusohoza.”

Bageneye abakunda indirimbo zabo ubutumwa bukubiye muri Bibiliya, muri Zaburi 91:14-16 hagira hati: “Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. Azanyambaza nanjye mwitabe, Nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame, Kandi nzamwereka agakiza kanjye.”

Mukuru wabo Peace Benedata

Barinda Rebecca

Ashimwe Dorcas

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "USHOBORA BYOSE" YA THE BLESSED SISTERS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.