Ibyifuzo byiza Imana ibiha umugisha. Nyuma y’iminsi myinshi abakunzi ba Gospel bifuza gutaramana na Jesca Mucyowera, yahisemo kuba mudatenguha abagenera izimano mu gitaramo cyiswe "Restoring Worship Experience Live Concert" giteganyijwe tariki 21 Nzeri 2025.
Ukwezi kwa 9 ni ukwezi kuzwi ku izina rya Nzeri. Ni ukwezi akenshi gutangirana n’ingere y’imberabyombi (ikirere kirimo ubushyuhe buringaniye n’imbeho iringaniye). Gusa mu mpera z’uku kwezi usanga imbeho yiyongera dore ko aba ari igihe cy’umuhindo.
Iki gitaramo cyitezwemo kuzamurikira Kristo iminyago.
Jesca Mucyowera yahisemo kumara abakunmzi ba gospel imbeho y’umuhindo mu buryo bw’umubiri ndetse no mu mwuka ategura igitaramo cyiswe "Restoring Worship Experience Live Concert” kizaba tariki 21 Nzeri 2025.
Aganira na Paradise, Jesca Mucyowera yagaragaje ko iki gitaramo cye gihamya kwaguka k’umurimo w’Imana n’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo. Ati: "Bivuze kwaguka k’umurimo w’Imana muri njye, n’impano y’ivugabutumwa riciye mu ndirimbo kandi biratanga icyizere ko bizahoraho."
Ntibakubeshye umuntu atanga icyo afite. Jesca urangwa n’umunezero usendereye umutima, mu byishimo byuzuye, ibi abigaragaza no mu ndirimbo.
Kwitwa umubyeyi ushima Imana byatumye yirundururira mu murimo wa mwene Dawidi.
Jesca ati "Aya mahoro mubona nyakesha Kristo. Mureke muririmbire aho yankuye ninjye uhazi.
Paradise yateguriye abakunzi ba Jesca Mucyowera indirimbo 5 z’uyu muramyi ziryoshye kubi nk’ubuki. Ku bazitabira iki gitaramo bazafatanya n’uyu muramyi gucinya akadiho.
1. Yesu arashoboye
Nshuti yanjye mukundwa, waba wihebeshejwe n’ibihe?, amarira aratemba ku matama yawe nk’uko amazi atemba mu mugezi? Dore igisubizo: Nyarukira kuri YouTube channel ya Jesca Mucyowera wandikemo uti: "Yesu arashoboye".
Ndahamya ntashidikanya ko umutima wawe ukubita agatwenge. Muri iyi ndirimbo "Jesca Mucyowera yagize ati: "Nta marira nabonye atahoza, nta gahinda nabonye atamara, nta gikomere na kimwe atomora ni ukuri Yesu arashoboye".
Iyi ni indirimbo ifite igisobanuro ku guhamagarwa kwa Jesca Mucyowera dore ko yuzuyemo inkomezabugingo n’impemburabugingo. Mu gihe cya Covid-19 iyi ndirimbo yabaye umushorera mwiza wa Guma Mu rugo ifasha benshi bari bihebeshejwe n’iki cyorezo.
Iyi ndirimbo kandi ababuraga ababo bitewe n’iki cyorezo bakunze kuyifashisha bagaragaza ko Yesu Kristo azabomora ibikomere. Yandikanywe ubuhanga, yasenderejwe na mwuka wera, ikaba iri mu ndirimbo mbarwa zarebwe n’abasaga miriyoni dore ko imaze kurebwa n’abasaga 1,7 million mu myaka ine. Iyi ndirimbo akaba aherutse kuyisubiramo mu buryo bwa live recording.
Ryoherwa n’indirimbo ’’Yesu arashoboye’’ By Jesca Mucyowera
2. Jehova Adonai:
Uyu muramyi urangwa no kwituriza yaririmbye ubumana bw’Imana nya Mana mu ndirimbo "Jehova Adonai". Mu munezero usendereye, Jesca ati "Jehova Adonai ni Imana ikora ibyo ishaka, ubushake bwawe Mana akenshi bugasharira ariko ntibizaguhindura uzahora uri Imana yanjye iteka, sinakubaza impamvu ituma ubikora kuko nzi neza ko biba bikwiriye.
Bitewe n’ubwiza bwayo busendereye, iyi ndirimbo nayo ikaba iri mu rutonde rw’indirimbo zifite imibarwa irindwi dore ko kuri ubu imaze kurebwa n’abantu barenga 1,4 million mu myaka ine imaze igeze kuri youtube.
Tambira Imana mu ndirimbo ’’Jehova Adonai’’
3. ELOYI:
Ku bizera, izina rya Kristo ni urufatiro rukomeye bubatseho dore ko ari ishigiro ry’agakiza, isoko y’amahoro. Mu ndirimbo nziza "Yesu arashoboye’’, Jesca Mucyowera anyeganyeza intebe y’amashimwe y’Imana. Muri iyi ndirimbo asubiramo amagambo Kristo yavugiye ku musaraba mu ijwi ritaka ati "Ni iki kikundekesheje". Aha yashakaga kwitsa ku nzira y’umusaraba n’umubabaro yavuyemo agakiza nyuma yo kubabazwa kwa Kristo.
4. Ikubambiye amahema:
Nugira umugisha ukabona Megabytes zo gukoresha ntuzabifate nk’ibisanzwe. Ahubwo tanga icyacumi cya mega unyarukira kuri youtube urebe iyi ndirimbo "Ikubambiye amahema", maze urusheho gusobanukirwa n’uburinzi bw’Imana ku buzima bwawe. Jesca ati: ’’Ikubambiye amahema wowe n’ubwo utabibona yantumye ngo nkubwire ngo ntabwo uzakorwa n’isoni’’.
5. Mu gihe cyashyizweho’’
Buri wese agira Goliath we n’igihanda cye "igihe cyo kugotwa kwawe sicyo cyanjye n’ikimenyimenyi igihe Dawidi yirirwaga mu ishyamba yihisha Sawuli hari abari bibereye mu mashuka banezerewe Imana. Nyamara amaze kwima ingoma i Yerusalemu hari abandi babisikanye nawe. Aha niho nyir’inganzo Jesca Mucyowera yibukije abarinzi b’amasezerano ko mu gihe cyo kurira no kwiheba bitewe n’ibigeragezo bisimbuzwa no gukora kw’Imana mu gihe cyashyizweho.
Jesca Mucyowera ni umukristo muri EPR/ Gikondo, umuramyi n’umuririmbyi muri Injili Bora yandikiye indirimbo "Shimwa" yamamaye mu buryo bukomeye. Ni umubyeyi ufite abana 4. Yakuriye i Rwamagana, avuka mu muryango w’abana 7, we akaba uwa 3. Mu mashuri yisumbuye yize ’Gestion informatique’ naho Kaminuza yiga icungamari muri University of Kigali.