Nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise "ATAHE" umuhanzi wa Gospel SAHOyagiranye ikiganiro na Paradise.rw, agaragaza amateka ye, umuhamagaro we ndetse n’ubutumwa yifuje kugeza ku bantu binyuze muri iyi ndirimbo.
SAHO, amazina ye nyakuri ni Sam Byiringiro (Sam Hope), yavuze ko yakiriye agakiza mu mwaka wa 2017, ari na bwo yabatijwe muri Evangelical Church Ministries. Nubwo yakundaga umuziki kuva akiri muto, yavuze ko amaze gukizwa ari bwo yumvise ko impano ye ikwiye gukoreshwa mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Yavuze ko igihe yigaga muri University of Rwanda, Huye Campus, yakoreye umurimo muri CEP, aho yabaye umunyamuryango wa
ENIHAKORE Choir, aza no kuyibera Perezida. Avuga ko icyo gihe cyamufashije gukura mu bumenyi bw’umuziki no kurushaho gusobanukirwa umuhamagaro we wo kuririmba.
Ati: "Narangije kaminuza mfite indirimbo zirenga 30 zanditse muri agenda, ariko sinari nagatinyutse kuzisangiza abantu. Ijwi ryahoraga rimpamagarira gukora umurimo wo kuririmba ryaje kunesha ubwoba bwanjye, nsohora indirimbo yanjye ya mbere yitwa ’Sinagenda Ngenyine’, yakirwa neza n’abantu. Nyuma yayo ni bwo nasohoye ’ATAHE’."
Uyu muhanzi yavuze ko "ATAHE" yayanditse ashingiye ku nkuru y’umwana w’ikirara ndetse n’intama yazimiye zivugwa muri Bibiliya, agamije kwerekana urukundo Imana ikunda abantu n’uburyo idashaka ko hagira n’umwe urimbuka.
Yagize ati: "Nifuzaga kubwira umuntu wese wumva yarahemukiye Imana, akibwira ko itakimubabarira, ko Imana ikimukunda kandi ikimutegereje ngo ayigarukire. Imana ireba agaciro k’umuntu kuruta icyaha yakoze. Iyo umunyabyaha yihannye akagaruka, Imana imwakirana ibyishimo nk’umubyeyi wakiriye umwana wari warazimiye."
SAHO yavuze ko nubwo kuri ubu adafite akazi gahoraho, akomeje gukora uko ashoboye kugira ngo asohoze umuhamagaro we. Yatangarije Paradise ko afite izindi ndirimbo nyinshi ziri gutunganywa muri studio, kandi yifuza gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.
Indirimbo "ATAHE" ni iya kabiri ya SAHO nyuma ya
"Sinagenda Ngenyine", akaba yizeye ko izakomeza gukomeza imitima y’abifuza kongera gusubirana umubano mwiza n’Imana, ibibutsa ko urukundo rwayo ruruta kure ibyaha byabo.