× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yanejejwe no guhekwa mu mugongo n’umukobwa w’umunyarwenya! Byari bikwiriye?

Category: Entertainment  »  2 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Israel Mbonyi yanejejwe no guhekwa mu mugongo n'umukobwa w'umunyarwenya! Byari bikwiriye?

DJ Pinky yasangije ifoto ya AI imwerekana ahetse Israel Mbonyi mu mugongo, ayashyiraho amagambo yo kumushimira, Mbonyi asubiza akoresheje akamenyetso k’umutima, umuriro n’ako guseka, arenzaho ati: "Bless you".

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yabyukije amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusubiza ubutumwa bwa DJ Pinky (Munezero Deborah) wakoze ifoto imugaragaza amuhetse, nk’ikimenyetso cyo kumushimira igikorwa cy’urukundo aherutse gukorera umuryango w’umunyarwenya Mitsutsu.

Uyu mukobwa wamamaye kubera amashusho n’amafoto akoresha ubwenge buhangano (AI), aho aba ahetse ibyamamare mu mugongo, kuri uyu wa 14 Nyakanga 2026, yashyize kuri Instagram ifoto yakozwe na AI imugaragaza ahetse Israel Mbonyi.

Iyi foto yayiherekesheje amagambo yo guha icyubahiro no gushimira uyu muramyi, agaragaza ko amukunda kandi ko amufata nk’umuntu w’ingenzi.

Yagize ati: "Biragoye kumuvuga, atari uko nta cyo mfite namuvugaho. Ahubwo ni uko ibigwi bye ari byinshi ntabona uko mbivuga ngo mbirangize. Israel Mbonyi, Imana imuhe imigisha myinshi cyane kuko arabikwiye kandi akomeze atere imbere. Turamukunda kandi turamushyigikiye, kandi yarakoze kwitanga agasura murumuna wa Mitsutsu Comedian."

DJ Pinky yanasoje ubutumwa bwe ashyiraho umurongo wo mu Imigani 3:6, ahavugwa amagambo ashishikariza buri wese kujya azirikana Uwiteka mu byo ukora byose, kuko na we azamuyobora.

Nyuma y’amasaha make, Israel Mbonyi yageze kuri ubu butumwa maze asubiza mu buryo bwatunguranye benshi.

Yashyizeho ibimenyetso bitatu gusa: umutima utukura, umuriro, n’ikimenyetso cyo guseka, hanyuma yongeraho amagambo make ati: "Bless you." (Mu Kinyarwanda: "Imana iguhe umugisha.")

Iyi foto ntiyakozwe ku bw’impanuka.

Yaje nyuma y’uko Israel Mbonyi asuye Desire, murumuna w’umunyarwenya Mitsutsu, umaze imyaka ibiri arwaye indwara yatangiriye ku zuru ikaza gukwira mu isura yose, akaba ari kuvurirwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Mbere y’uru ruzinduko, Mitsutsu yari yaratangaje ko kimwe mu byifuzo bikomeye bya murumuna we ari uguhura na Israel Mbonyi, kuko indirimbo ze ari zo zimukomeza ndetse zikamuha ibyiringiro mu bihe bikomeye arimo.

Mbonyi amaze kumenya ayo makuru, yafashe umwanya ajya kumusura, bagirana ibiganiro byiza, Mbonyi amuha ihumure, ibintu byakoze ku mutima wa Desire, Mitsutsu n’umuryango wabo.

Mitsutsu yashimiye Mbonyi ku mutima mwiza yagaragaje, mu gihe umunyamakuru Babu na we yavuze ko yishimiye kuba uru ruzinduko rwarashobotse.

Ni nyuma y’ibi bikorwa by’urukundo DJ Pinky yahisemo gukora ifoto imugaragaza ahetse Israel Mbonyi, nk’uburyo bwo kuvuga ko ibikorwa bye bikwiriye gushimwa. Kumuheka, ni nko kumushimira ku bw’igikorwa cy’urukundo yakoze.

Munezero Deborah uzwi nka DJ Pinky, ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.

Usibye kuba ari DJ, akunze gukora amashusho n’amafoto y’urwenya yifashisha ubwenge buhangano (AI), aho akunze kwiyerekana ahetse abantu b’ibyamamare.

Mu bo amaze gukorera amafoto asa n’aya harimo Bruce Melodie, Coach Gael, Chriss Eazy, Junior Giti, Clapton Kibonke, Uwase Muyango, KNC, Mutabaruka n’abandi benshi.

Yigeze no gusobanura ko iki gitekerezo yagikuye ku bushake bwo gukora ibintu bishimisha abantu no kubaruhura mu mutwe, kuko ari byo abakoresha imbuga nkoranyambaga bakunda.

Ni imwe mu mpamvu zatumye izina rye rikura cyane, ndetse rimufungurira n’andi mahirwe mu kazi ke ko kuba DJ ndetse no gukora ibikorwa byo kwamamaza.

Nubwo benshi babonye iyi foto nk’uburyo bwo gushimira umuntu wakoze igikorwa cyiza, hari n’abahise bibaza niba byari bikwiriye ko umuhanzi wa Gospel agaragara mu mafoto nk’aya, n’ubwo yakozwe na AI.

Hari abavuze ko ifoto ari urwenya rwubakiye ku gikorwa cy’urukundo Mbonyi yakoreye Desire, bityo ko nta kibazo kirimo.

Abandi bo bibajije niba abantu bazwi mu murimo w’Imana badakwiriye kurushaho kwitondera ibintu byose bibagaragaza, kubera ko baba bareberwaho n’abatari bake.

Mu muco nyarwanda, guheka umuntu bishobora gusobanura kumwishimira, kumushyigikira cyangwa kumuha icyubahiro, nubwo ahandi bishobora gufatwa nk’urwenya cyangwa uburyo bwo gusabana.

No muri Bibiliya, igitekerezo cyo "guheka" undi kiragaragara mu buryo bw’ikigereranyo. Urugero, muri Luka 15:5, umushumba aterura intama yari yarazimiye akayiheka ku bitugu ayishimiye.

Muri Yesaya 46:3-4, Imana ivuga ko yahetse ubwoko bwayo kuva mu bwana kugeza busaza. Aho hose, guheka ni ikimenyetso cy’urukundo, kwita ku wundi no kumushyigikira.

“Nimunyumve mwa nzu ya Yakobo mwe, namwe abarokotse bo mu nzu ya Isirayeli mwese, abo nahetse mukiri mu nda, nkabaterura mukivuka, nkabageza mu za bukuru, ndi We. Muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka, ni jye waremye, ni jye uzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza."

Ku rundi ruhande, Bibiliya inashishikariza Abakristo gukora ibintu byubaka abandi no kwirinda ibishobora gutera urujijo (1 Abakorinto 10:23).

Ni yo mpamvu bamwe bakiriye iyi foto nk’urwenya rwo gushimira, abandi bakayibonamo impamvu yo kuganira ku buryo abakorera Imana bagaragara mu ruhame.

Icyakora, muri iki kibazo, impamvu DJ Pinky yagaragaje irasobanutse: yashakaga gushimira Israel Mbonyi ku mutima mwiza yagaragaje asura kandi agahumuriza murumuna wa Mitsutsu, Mbonyyi na we ayakira amwifuriza umugisha, agaragaza ko yabifashe nk’ubutumwa bwo kumwereka urukundo no kumuha ishimwe.

DJ Pinky yakoze ifoto ya AI imwerekana ahetse Israel Mbonyi mu mugongo, agamije kumushimira urukundo yeretse umuryango wa Mitsutsu

Yahetse abandi benshi barimo..... Bruce Melodie, Coach Gael, Chriss Eazy, Junior Giti, Clapton Kibonke, Uwase Muyango, KNC, Mutabaruka n’abandi benshi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.