Yifashishije amagambo ari mu Itangiriro 1:26-28, Pastor Christian Gisanura yigishije ko Imana itaremye umuntu nk’ikiremwa gisanzwe, ahubwo ko yamuremye mu ishusho yayo, ikamuha ubutware, ubushobozi bwo kuyobora no kuzana ibisubizo aho ibibazo biri.
Yavuze ko iyo Bibiliya ivuga iti: "Tureme umuntu mu ishusho yacu," iba isobanura ko umuntu yaremanywe kamere imwe n’iy’Imana mu byo yaremewe gukora. Nubwo umuntu atari Imana, yahawe ubushobozi bwo gutekereza, guhanga, kuyobora no gutegeka ibyo Imana yamushinze.
Pastor Gisanura yavuze ko kimwe mu biranga Imana ari ubuyobozi. Imana ni Umuyobozi, ni na yo mpamvu yasabye Adamu kuyobora ibintu byose. Umuntu wese yaremwe afite ubushobozi bwo kuyobora, ariko yibukije ko umuntu aba agomba kubanza kwiyobora ubwe.
Yagize ati "Umuntu wa mbere ugoye kuyobora ni wowe ubwawe. Iyo wananiwe kwiyobora, ntushobora kuyobora abandi."
Yasobanuye ko umuntu ushoboye kwigenzura, gukiranuka no kubaho neza, aba ashobora no kugira umumaro ku bandi no gutwara neza ibyo Imana yamuhaye.
Agaruka ku murongo wa 28, aho Imana yahaye umuntu umugisha ikanamutuma kororoka gutegeka isi, Pastor Gisanura yavuze ko abantu benshi bibanda ku bushomeri, ubukene cyangwa kubura akazi, nyamara bakibagirwa ko Imana yabashyizemo ubushobozi bwo guhanga ibisubizo.
Yagize ati "Umuntu wese afite muri we isoko y’ibitekerezo n’ubwenge bwo kurema ibintu bishya." Yavuze ko hari ibitekerezo, impano n’ubushobozi Imana yashyize muri buri muntu, ariko benshi bakabaho batabizi cyangwa batabikoresha.
Yanatanze urugero rw’abantu batizera Imana, ariko bagakora ibintu bitangaje kubera gukoresha ubushobozi bwo guhanga bahawe n’Umuremyi.
Ati, "Hari abantu batazi Imana, ariko bakora ibihangano bikomeye. Bazi gukoresha ubwenge Imana yabahaye, nubwo batayimenye. Twebwe tuzi Imana, ariko rimwe na rimwe ntitumenya kubyaza umusaruro ibyo yadushyizemo."
Yakomeje avuga ko ijambo "kororoka" Bibiliya ivuga ridakwiye gusobanurwa gusa nko kubyara abana, ahubwo ko ryasobanura no gukuba ibyo ufite, kongera umusaruro no gukura mu byo Imana yagushyizemo.
Yavuze ko umuntu agomba kwiga gukoresha ubwenge, impano n’amahirwe amukikije, aho guhora ategereje ko ibisubizo biva ahandi.
Ati, "Muri wowe harimo imbuto yo kororoka. Iyo haje ikibazo, uba ufite ubushobozi bwo kukirwanya. Mu bwenge, mu mbaraga no mu mpano Imana yagushyizemo."
Yasoje ashishikariza Abakristo gusenga basaba Imana kubahishurira ubushobozi yabashyizemo, aho guhora bibona nk’abadafite icyo bashoboye.
Yagize ati, "Bwira Imana uti: Waravuze ngo twororoke. Muri njye hashyizwemo ubushobozi bwo gukuba no kuzana ibisubizo. Mfasha kubumenya no kubukoresha."
Iyi nyigisho yatanzwe na Pastor Christian Gisanura ku wa 15 Nyakanga 2026.