× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Isengesho kuri Germaine wo muri Alicia na Germaine watangiye ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye

Category: Artists  »  23 minutes ago »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Isengesho kuri Germaine wo muri Alicia na Germaine watangiye ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye

Paradise yifatanyije na Germaine Ufitimana uri gukora ibizamini bya Leta, imusabira ku Mana binyuze mu isengesho ry’umwanditsi wayo Bishop Agabus. Germaine asoje ayisumbuye mu Indimi n’Ubuvanganzo muri École de Lettres de Gatovu yo mu Karere ka Nyabihu.

Mureke dusengere umukozi w’Imana, Germaine Ufitimana

Mana yacu ikomeye, Data wa twese uri mu ijuru, uyu munsi tuje imbere Yawe dufite umutima wuzuye icyizere, tugusaba gushoboza Germaine Ufitimana mu bizamini bya Leta yatangiye none ku wa 15 Nyakanga 2026 bikazasozwa kuwa 24 Nyakanga 2026.

Turagushima kuko ari impano watanze ku muryango, ku Itorero ryawe no ku Rwanda. Turagushima kuko ibyo watangiye mu buzima bwe nta muntu ushobora kubihagarika.

Data, uyu munsi Germaine yinjiye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye. Ni umwe mu banyeshuri 258,255 batangiye ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye. Aba banyeshuri bose, tubifurije intsinzi.

By’umwihariko Germaine, umukozi wawe wahamagaye turakwinginze umuremere amashimwe, umubere igitare gikomeye. Ibi bizamini yinjiyemo ni urugendo rukomeye, ariko tuzi ko nta rugendo rugora umuntu ugendana Nawe.

Turagusaba ngo ujye imbere ye. Buri munsi mbere y’uko yinjira mu cyumba cy’ikizamini, ajye yumva amahoro yawe. Mbere y’uko afata ikaramu, ajye yumva ukuboko kwawe kumufashe. Mbere y’uko asoma ikibazo, ajye yumva Umwuka Wera umwibutsa ibyo yize.

Mana, ukureho ubwoba bwose bwamwihebesha. Ukureho urujijo rwose. Ukureho umunaniro wose. Abone ibisubizo by’ibyo abazwa, umurinde gucika intege, ahagarare akomeye kuko ntabwo yishingikirije ku mbaraga ze, ahubwo yishingikirije kuri Wowe.

Mwami, twibutse amagambo yaririmbanye n’umuvandimwe we Alicia ati: "Abamwizera tugira uko tugenda, dufite ibanga tugendana..."

Uyu munsi, iryo banga rimubere impamba. Ntajye mu bizamini ari wenyine, ahubwo ajyane nawe. Niba hari ikibazo cyamunanira, Wowe umubere ubwenge. Niba hari aho yacika intege, umubere imbaraga.

Mu gihe Germaine ari gukora ibizamini bya Leta, ashobora kuba atanazi ko hari andi mateka uri kumwandikira. Mu gihe ahugiye ku mpapuro z’ikizamini, Wowe uri guhugira ku buzima bwe.

Mu gihe yibaza niba yanditse neza igisubizo, Wowe uri gukomeza kuzamura umurimo wamuhamagariye.

Mu gihe ari mu cyumba cy’ikizamini, YouTube ya Alicia & Germaine yujuje aba-Subscribers 100,000.

Mwami, ibi ntitubifata nk’impanuka. Tubifata nk’ikimenyetso cy’uko ukuboko kwawe gukomeje kubaba hafi.

Ni nk’aho uri kubabwira uti: "Mukomeze gukora ibyo nabahamagariye bana banjye, ibisigaye mubyihorere."

Data, nk’uko baririmba bati: "Imana ihumeka, njye nkabaho. Iyo ni yo niringiye..." Uyu munsi, duhisemo kukwiringira ku bwa Germaine.

Humekera ubwenge bwe. Humekera umutima we. Humekera ibitekerezo bye. Humekera ejo hazaza he. Humekera umuhamagaro we. Humekera inzozi ze. Humekera umuryango we. Humekera umurimo wamuhaye.

Mwami, ntitwifuza ko ibi bizamini bimuha impamyabumenyi gusa. Turifuza ko biba intangiriro y’ibindi byinshi uzamukoresha. Tumusabiye kuzatsinda neza.

Tumusabiye kuzagira amanota meza. Tumusabiye kuzinjira mu rwego rushya rw’ubuzima. Tumusabiye kutazigera ava mu muhamagaro wamuhaye.

Mwami, hari amagambo bavuga muri "Ibanga" avuga ngo: "Acyaha imivumba, inyanja zigatuza..." Data, niba hari imivumba mu mutima wa Germaine, uyituze.

Niba hari impungenge afite, uzimumare. Niba hari igitutu yumva, ukimwambure. Niba hari amarira yigeze kurira mu gihe yiteguraga ibi bizamini, uyahindure indirimbo z’ibyishimo.

Niba hari ijoro yigeze arara asoma ananiwe, uyu munsi umuhe umusaruro urenze uwo yatekerezaga.

Mwami, twongeye kugusaba ikindi. Turagusaba ngo ukomeze urinde Alicia na Germaine. Ntukemere ko icyubahiro cy’isi kibakura ku byo wabahamagariye.

Ntukemere ko intsinzi ibatera kwibagirwa Uwabahesheje iyo ntsinzi. Ntukemere ko amashyi y’abantu abafata umutima kurusha ijwi ryawe.

Ahubwo uko uzajya ubazamura, abe ari na ko bakomeza kwicisha bugufi imbere yawe. Data, tubonye uko ukomeje kubafungurira imiryango. Tubonye uko ukomeje gukora ibitangaza.

Tubonye uko indirimbo "Ibanga" ikomeje kugera kure aho mu minsi 6 gusa imaze guhembura abarenga ibihumbi 300. Tubonye uko abantu benshi bakomeza kwakira ubutumwa bwawe binyuze muri bo.

Tubonye uko inzozi zabo zikomeje kuba impamo. Ariko Data, turagusaba... Ibi ntibibe iherezo. Bibe intangiriro. Bibe intambwe ya mbere y’ibyo amaso yabo atigeze abona.

Bibe intangiriro y’ibihumbi byinshi bizaza. Bibe intangiriro y’ubugingo bwinshi buzakizwa. Bibe intangiriro y’ibitangaza byinshi bizahesha izina rya Yesu icyubahiro.

Germaine dukunda...Nubwo waba utaramenya ko YouTube yanyu yujuje aba-Subscribers 100,000, twizeye ko igihe uzabimenyera, uzibuka ko Imana yagukoreye ibitangaza bibiri ku munsi umwe:

Yaguhaye amahirwe yo gukora neza ibizamini bya Leta, kandi inakomeza kwagura umurimo wawe. Turagusengera. Turagukunda. Turagushyigikiye.

Kandi twizeye ko nk’uko wanditse amateka muri muzika, uzayandika no mu masomo yawe. Uwiteka akujye imbere. Akube inyuma. Akube iburyo n’ibumoso. Aguhore hafi muri buri kizamini, kandi aguhe intsinzi ikwiriye umwana we.

Yesaya 41:10 Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.

Mana Data wa twese, uyu murongo ni wo twishingikirijeho uyu munsi dusabira Germaine. Turagusaba ngo ubane nawe muri ibi bizamini bya Leta.

Umutima we wuzuze amahoro, kuko Wowe wamusezeranyije ko uzabana na we. Mukomeze, umubere ubwihisho, umuyobore muri buri kizamini, kandi umushyigikize ukuboko kwawe kw’ukuri, kugira ngo ibyo yize byose abashe kubyibuka no kubigaragaza neza.

Mwami, turagushimira impano wamuhaye yo kuririmba no kwamamaza ubutumwa bwawe. Turagusaba kandi guha umugisha amasomo ye amaze imyaka 6 yiga mu mashuri yisumbuye, cyane cyane ay’indimi asoje kwiga muri École de Lettres de Gatovu.

Ubumenyi yavomye muri ayo masomo buzamubere igikoresho gikomeye cyo kugeza ubutumwa bwiza bwa Kristo ku bantu benshi, haba mu Rwanda no mu mahanga.

Ufungure imiryango mishya, kugira ngo ibyo azaririmba no muri izi ndimi z’amahanga yine zizumvikane ndetse zomore amahanga menshi, bityo indimi yize zibe inzira yo kwamamaza Izina rya Yesu no kugeza ibyiringiro ku batuye isi yose.

Data, nk’uko wasezeranye uti "Nzagukomeza, koko nzagutabara," turagusaba ngo usohoze iryo sezerano mu buzima bwa Germaine. Muhe gutsinda ibi bizamini, umuhe ubwenge, ubushishozi n’intsinzi.

Komeza umugambi mwiza watangiye muri we, haba mu masomo ye no mu murimo wa Alicia & Germaine. Nuko igihe cyose azaririmba, amajwi ye, ubutumwa bwe n’ubuhamya bwe bizakomeze gukomeza imitima ya benshi no kuzana abantu kuri Kristo.

Turabyizeye kuko ari Wowe utangira umurimo mwiza, ukawusohoza kugeza ku iherezo.

Tubisabye Twizeye mu Izina rya Yesu Kristo.

Amen.

Germaine ni umwe mu banyeshuri 258,255 batangiye ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye

Germaine abarizwa mu itsinda Alicia and Germaine

REBA INDIRIMBO NSHYA "IBANGA" YA ALICIA AND GERMAINE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.