× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Giramahoro Claudine yishimiye kwibaruka, agaragaza impamvu yise umwana we Dusenge Mikelle

Category: Artists  »  1 hour ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Giramahoro Claudine yishimiye kwibaruka, agaragaza impamvu yise umwana we Dusenge Mikelle

Giramahoro Claudine umwe mu baramyi b’abahanga yishimiye kwibaruka umukobwa, amwita Dusenge Mikelle.

Umuramyi Giramahoro Claudine, uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba n’umutoza w’amajwi muri Beulah Choir yo muri ADEPR Gatenga, ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa we wa kabiri.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw nyuma yo kwibaruka, Claudine yavuze ko afite ishimwe rikomeye kubera ko we n’umwana we bameze neza nyuma y’urugendo rw’amezi icyenda rutari rworoshye .

Yagize ati: "Nyuma yo kwibaruka mfite ishimwe ko Imana yanyongeye undi mwana w’umukobwa, twembi tukaba twarabaye amahoro kandi atari ko abantu bose bigenda. Hari abahasiga ubuzima ariko twebwe Imana yaraturinze."

Uyu muramyi yavuze ko igihe cyo gutwita cyari kigoye nk’uko bisanzwe bigenda ku babyeyi benshi, ariko ko Imana yamuhaye imbaraga zo kubasha kugera ku musozo w’urwo rugendo.

Ati: "Ntabwo rwari urugendo rworoshye na gato. Kubajya batwita barabyumva, biravuna cyane. Amezi icyenda ni menshi ariko Imana ntacyo nyishinja, yampaye imbaraga zidasanzwe muri icyo gihe cyose."

Claudine n’umuryango we bahisemo kwita uyu mwana izina rya *Dusenge Mikelle*, amazina afite ubusobanuro bwihariye mu mibereho yabo no mu rugendo rwabo rwo kwizera.

Asobanura impamvu y’ayo mazina yagize ati: "Impamvu twamwise Dusenge ni uko dukomeje kubonera ibyiza byinshi mu masengesho. Mikelle bivuze umugisha."

Uyu mubyeyi kandi yavuze inzozi n’ibyifuzo afitiye umwana we, agaragaza ko yifuza kuzamubona akura ari umukobwa urangwa n’indangagaciro nziza ndetse ufite ejo hazaza heza.

Yagize ati: "Nifuza ko yazaba umuntu udasanzwe, umukobwa w’umunyabwenge n’ubupfura, umunyembaraga nyinshi, umukozi w’Imana n’ibindi byinshi byiza."

Ku bijyanye n’ibikorwa bye by’umuziki n’umurimo w’Imana nyuma yo kwibaruka, Giramahoro Claudine yavuze ko afite gahunda yo gukomeza gukorera Imana n’imbaraga nyinshi kurushaho.

Ati: "Ndapanga kongera imbaraga mu gukorera Imana, mu bihangano n’ibindi. Ndetse na Beulah dukomeje kujya imbere mu bikorwa byinshi bitandukanye harimo ingendo z’ivugabutumwa, ibiterane n’ibindi."

Giramahoro Claudine amaze igihe azwi nk’umuramyi ufite ijwi ryihariye ndetse n’ubuhanga mu gutoza abaririmbyi.

Yagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Beulah Choir ADEPR Gatenga, imwe muri korali zikomeje kugira uruhare mu ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Paradise.rw yifurije Giramahoro Claudine, umuryango we ndetse n’umwana wabo Dusenge Mikelle ubuzima bwiza, gukura neza no gukomeza kugirirwa neza n’Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.