× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twigire i Gikondo: Ni ukugotomera nk’amata! Ryoherwa n’izi ndirimbo 5 za Horeb Choir

Category: Artists  »  2 days ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Twigire i Gikondo: Ni ukugotomera nk'amata! Ryoherwa n'izi ndirimbo 5 za Horeb Choir

Horeb Choir ni imwe mu makorali kuri ubu ikomeje guhembura imitima y’abakunzi ba Gospel ahanini bitewe n’indirimbo zuje ubutumwa bwomora imitima nk’ubuki bukuze. Ibi bigaragarira mu butumwa bw’abakunzi bayo butangwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitabira ibiterane iyi korali itumirwamo hirya no hino mu gihugu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2025 iyi korali yari yatumiwe mu itorero rya ADEPR Paroisse Remera. Benshi mu bataramanye n’iyi korali bahuriza ku kuba baranyuzwe n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo z’iyi korali. Icyo abakunzi ba Gospel bahurizaho ni iki: Ni korali igeze mu gihe cyayo.

Kubimenya ni iby’agaciro gakomeye! Abizera bafite ibanga bagendana,iri banga niryo abaririmbyi ba Horeb Choir bagendana. Naje gusobanukirwa menya neza ko buri kintu kigira igihe cyacyo,ibyo byatumye nsaba Imana kumenya gushishoza nkamenya gutandukanya igihe ndetse n’ibihe.

Kwitwa uwa Paradise bikaba byaranshyize mu isi y’ubumenyi n’abamenyi, mu gihe kubana n’Umwuka wera byo byatumye menya gutandukanya isanzure,amazi ndetse na’ahumutse.

Ku bw’ibyo rero kuba Horeb choir igeze mu gihe cyiza cyo gusarura ibyo yabibye no gukomeza kubiba ibisarurwa, sinayigirira ishyari ngo ndeke kuvuga imirimo Uwiteka akoresha intoki ze kuko ndamutse mpisemo kwinumira, amabuye n’ibiti byabivuga, ngasigara namanjiriwe.

Umwe mu bakunzi ba Paradise ukurikiranira hafi iyi korali yadusabye kumukorera Top 5 y’indirimbo z’amateka za Horeb Choir kuri ubu iyoborwa na bwana Aroon Muragijimana.

1. Irashoboye: Ni imwe mu ndirimbo nziza cyane uyu mutwe w’abaririmbyi washyize hanze. Yasohotse tariki ya 05/Ugushyingo 2023 inyura mu maboko y’abahanga mu gutunganya indirimbo dore ko amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Kizigenza Leopord mu gihe Direct David yayikozeho rikaka mu buryo bw’amashusho.

Mu bitekerezo 156, benshi mu bafashijwe n’iyi ndirimbo bahurije ku myandikire myiza y’iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abagenzi bajya mu ijuru uburinzi bw’uwiteka doreko ishingiye kuri zaburi 124:2-4 hagira hati "Iyaba uwiteka atari we wari mu ruhande rwacu ubwo abantu baduhagurukiraga baba baratumize bunguri turi bazima. "

Iyi ndirimbo ikaba yarayobowe na bamwe mu baririmbyi b’amazina akomeye aribo Ruth uzwi mu bayobozi b’indirimbo ba Siloam Choir ndetse na Mami Espe uzwi muri Holy Nation Choir ADEPR Gatenga, aba bombi bakaba ari abaririmbyi ba Horeb Choir. Kuri ubu iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 143 ku rubuga rwa Youtube.

Irashoboye by Horeb Choir

2. Tuzahurirayo: Ni indirimbo imaze umwaka n’amezi hafi atanu isohotse doreko tariki ya 03/11/2023 ari bwo iyi ndirimbo yasohotse. Dufite amakuba impande zose ariko ntitwihebye, tunyura mu birushya byinshi ariko ntitwihebye kuko tugendana mu buzima urupfu rwa Kristo ubugingo bwe bugaragarire muri twe.

Iyi ndirimbo kandi ihumuriza abantu bashengurwa no kubura ababo bitewe n’urupfu mu nyikirizo yayo,aho bagira bati "Iyazuye Kristo ntihinduka, ifite ubugingo bwayo mu kuboko kwayo, n’aho ibirushya byaba byinshi bikatunaniza gukiranuka kwacu turagukomeje.

Tuzahurirayo by Horeb Choir

3. Umwuka wera: Imwe mu ndirimbo nziza cyane zasohotse mu gihe abizera Kristo biteguraga umunsi mukuru wa Pentekote. Benshi mu bakunzi ba Gospel batunguwe n’ubwiza bw’iyi ndirimbo nk’uko umuriri watunguye intumwa. Ni imwe mu ndirimbo zigaragaramo imyambarire myiza yiganjemo ibara ry’umweru w’inyange.

Mu majwi meza,benshi mu barebye iyi ndirimbo bahuriza ku kuba yarabamaze inyota ikabafasha kuzirikana ubuzima intumwa za Kristo zabagamo ndetse n’ubuhanuzi bwa Kristo buboneka mu butumwa bwiza bwa Yohana 16;1-24
Umwuka wera By Horeb Choir

4. Yararenganye: Ni indirimbo igaruka ku kamero k’umwami Yesu Kristo. Yigisha abatuye isi kwihangana nk’uko Kristo yihanganiye ibigeragezo ndetse n’akarengane kugeza ubwo abambwe azira ubusa. Iyi ndirimbo inagaruka ku neza Kristo yagiriye abatuye isi yose yasohotse mu mwaka wa 2022.

5.Dushingiye: Iyi ni imwe mu ndirimbo zizwi kandi zikunzwe cyane kabone n’ubwo amasho yayo atarashyirwa hanze,gusa amakuru dufite avuga ko iyi ari uruhisho ruhishiwe abakunzi b’iyi korali. Benshi mu byamamare muri Gospel barimo umuramyi Dominic Ashimwe bagiye bagaragaza urukundo bafitiye iyi ndirimbo aho uyu muramyi yagiye yifashisha inyikirizo y’iyi ndirimbo mu kugaragaza ko agifitiye icyizere Imana. Dushingiye ku byo Imana yakoze, hari icyizere cy’ibindi izakora.

Horeb Choir ni korali igizwe n’abaririmbyi basengera mu itorero rya ADEPR biganjemo abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo mu bihe bitandukanye ndetse n’abandi bakiri ku ntebe y’ishuli. Bwana Micomyiza Sylvin ni umwe mu bayobozi bayiyoboye igihe kinini. Paradise ifite amakuru y’uko mu gihe kitarambiranye iyi korali yitegura gusohora izindi ndirimbo nshya.

Dushingiye imwe mu ndirimbo zuzuye umwuka w’ihumure.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Good messages from the above songs by Horeb Choir

Cyanditswe na: NSENGIMANA Pierre Celestin  »   Kuwa 02/04/2025 08:32