× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubudasa bwa Ntigurirwa Peter ufatwa nka sekuruza wa Gospel mu ikoranabuhanga mu Rwanda

Category: Technology  »  8 hours ago »  Pastor Rugamba Erneste

Ubudasa bwa Ntigurirwa Peter ufatwa nka sekuruza wa Gospel mu ikoranabuhanga mu Rwanda

Mu basore bari bavuye ku ntebe y’ishuri mu by’ikoranabuhanga (ICT) muri za 2010, harimo Ntigurirwa Pierri Claver wabimburiye abandi, ibituma afatwa nka sekuruza wa Gospel mu ikoranabuhanga.

Umuhanzi Mugabo Justin, waririmbye indirimbo “Ndayoboza ku Idembe”, yagize ati: “Twahinganye imigende none ubarizwa mu ndege.” Uwavuga ko ivugabutumwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga rimaze gutera imbere mu myaka isaga 27 ntiyaba abeshye.

Ariko urebye imishike abaritangije barimye, imisozi batereye n’amataba baciyemo, ndetse n’amajoro baraye badasinziriye kugira tubone uruvugiro tubonamo abanyabigwi benshi nka Dushimimana Onesphore, Valentine Mudogo uzwi nka Vava, Kwizera Emmanuel, Niyonzima Moise na Pastor Rugamba Erneste, wabona ko bitari inzira yoroshye.

Uyu munsi, nta washidikanya ko hari bamwe babaye ibitambo bya Gospel, tubona umuyaga w’Umwuka Wera waje uhuha cyane, unyura mu basore bari bavuye ku ntebe y’ishuri mu by’ikoranabuhanga (ICT), barimo Ntigurirwa Pierri Claver, wabimburiye abandi.

Mu mwaka wa 2008, cyari igihe kigoranye cyane kumva ko watangira ivugabutumwa rikorera kuri murandasi, kubera imyumvire yari hasi cyane, aho bitiranyaga ICT n’imbaraga z’umwijima, dore ko kuri ubu bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga nk’ahantu ho guhanganira no gutukanira ibitutsi bya gishumba.

Ni ho uyu munyabigwi Ntigurirwa Pierri Claver, uzwi nka Peter, yatanze amaso ye avanze n’ibyuya kugira ngo benshi babe bakoresha imbuga nkoranyambaga. Twibonaho abandi bazita ngo ni nk’imihanda, hari igihe inyerera; hari abazigize isibaniro ryo kwihimura ku bandi.

Muri uwo mwaka wa 2008, ubwo Ntigurirwa Pierri Claver yafaga iya mbere agahuriza hamwe abahanzi n’abavugabutumwa mu cyumba cy’inama i Kana, hariya kuri Paruwase ya Kiliziya Gatolika Ste Famille mu Karere ka Nyarugenge, yatumiye ikigo cy’iterambere RGB kiza kubahugura mu by’ikoranabuhanga, nko kurengera ibihangano byabo.

Uyu munyabigwi Ntigurirwa Pierri Claver, uzwi ku izina rya Peter, afatwa nka sekuruza wa Gospel dufite uyu munsi. Yashinze ikigo cya Isange Corporation Ltd, cyibarutse urubuga nkoranyambaga rwa mbere rwa gikristo, arwita www.isange.com, kiba ikinyamakuru cya mbere cya gikristo.

Mu ivuka ryacyo, hari inkubiri y’ishingwa ry’imbuga nkoranyambaga nka www.igihe.com, nyuma haza www.ibyishimo.com na www.imirasire.com, bidatinze hakurikiraho www.inyarwanda.com.

Ntigurirwa Pierri Claver, washinze Isange Corporation Ltd, yaje no gutangiza isoko ryo kuri murandasi ryacuruzaga ibihangano by’abahanzi, ryitwa www.guhaha.com, nyuma yo gutumira RDB igahugura abahanzi mu kumenya kubyaza umusaruro umutungo w’ubwenge, hashingiwe ku itegeko ryarengeraga abahanzi.

Ba nyiri ibihangano biciraga isazi ku jisho, nyamara hari barusahurira mu nduru babibyazaga umusaruro bagurisha CD z’indirimbo batakobokeye.

Ntigurirwa Pierri Claver, uko yagendaga yunguka ubumenyi, ntiyatinze gutangiza n’ibinyamakuru byandikaga ku mpapuro, birimo Rwanda Gospel Magazine, cyakunzwe cyane, cyasohoraga kopi 1000 zikagurwa cyane, mu gihe itorero rya Zion Temple ryari ryasohoye ikinyamakuru cyiswe Sioni, kopi 1000 zacyo zigahera mu bubiko.

Nyuma ya Rwanda Gospel Magazine, hasohotse na Iriba News. Ibi byose yabikoraga mu guharanira kubona umusaruro w’ivugabutumwa hakoreshejwe internet, muri iyi myaka tugeze kuri 4G na 5G.

Mu myaka yabanje, ikoranabuhanga ryari ritaratera imbere; nta telefone za smart zariho zoroshya imirimo. Hakoreshwaga internet iri hasi cyane nka modemu, ariko hagashyirwamo imbaraga nyinshi, ubutumwa bukagera ku basomyi benshi.

Mu banyamakuru bafashije Ntigurirwa Pierre Claver kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi, twavuga nka Ayabateranya Paul uzwi nka Ayabba Paulin, nyakwigendera Kanyamibwa Patrick, Rukundo Jean Baptiste, Karasira Steven, Rugamba Erneste, Samu Ngendahima [ubu akora muri The New Times], Gedeon Mupende na Nzahoyankuye Nicodem.

Mu bahanzi b’ibigugu ba Gospel bazengurukanye na Ntigurirwa Pierri Claver mu bitaramo byaberaga mu nsengero nini zo mu Mujyi wa Kigali, bagaragaza ivugabutumwa rinyuze muri media, twavuga Jules Sezari, Rev. Baho Isaie, Pastor Mugabo Venuste, Dominic Ashimwe, Nyamitari Patrick, Uwimana Aimé, Nzeyimana Emile [Papa Emile], Kabaganza Liliane, Uncle Samu, Uzamukunda Goreth, Gaby Kamanzi na Manishimwe Stella.

Abashumba bakoranye n’itangazamakuru muri ibi bihe byari bigoye, n’ubwo benshi muri bo basetaga ibirenge bumva ko ari ivugabutumwa ry’inzaduka bakabikwepa harimo Rev. Antoine Rutayisire, Bishop Masengo Fidèle, Pastor Ntayomba Emmanuel wa Healing Center Church Remera;

Apostle Mignonne Alice Kabera wa Women Ministries, Apostle Masasu, Pastor Pascal Nyirindekwe, Apostle Gitwaza Paul, Bishop Olive Murekatete wa Shiloh Prayer Mountain Church, Bishop Yongwe, Bishop Rugamba Albert na Pastor Hakizimana Justin.

Ibigwi bya Ntigurirwa Pierre Claver ni byinshi cyane, kuko yabaye imbarutso y’ivugabutumwa rya murandasi hano mu gihugu cy’u Rwanda no hanze mu Karere ka Afurika y”Iburasirazuba.

Reba amafoto yo mu bubiko bwa www.isange.com

Peter Ntigurirwa [iburyo] yamenyekanye mu bihembo bikomeye Sifa Rewards yateguraga, gusa bimaze imyaka myinshi bidatangwa

Harimo abantu banyuranye batangiye kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga bazikoresha mu ivugabutumwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.