× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hatangajwe amatariki y’ibitaramo Israel Mbonyi agiye gukorera muri Australia

Category: Artists  »  November 2022 »  Our Reporter

Hatangajwe amatariki y'ibitaramo Israel Mbonyi agiye gukorera muri Australia

Nyuma yo gutangaza ko agiye gutaramira muri Australia ariko nyuma akaza kubisubika kubera igitaramo agomba gukorera mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka, kuri ubu hatangajwe amatariki y’ibitaramo Israel Mbonyi azakorera muri Australia.

Ni ibitaramo byiswe Rise and Shine Australia Tour 2023 Live Concert byateguwe n’umuryango Rise and Shine World Ministries ya Bishop Justin Alain ku bufatanye na JAM Global Event. Ibi bitaramo byagombaga kuba mu 2022, biza gusubikwa kubera ko Israel Mbonyi yagombaga gushyira imbaraga nyinshi mu gitaramo ateganya gukorera i Kigali tariki 25 Ukuboza 2022.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Paradise.rw yamenye amakuru y’imvaho ko amatariki y’ibitaramo bya Mbonyi muri Australia yamaze kumenyekana. Mbere hatangazwa ko uyu muramyi azataramira muri Australia, ntabwo higeze hatangazw amatariki, kuko abateguye ibyo bitaramo bavuze ko amatariki azamenyekana nyuma. Ubu rero inkuru yabaye impamo!!.

Mbonyi uherutse gukorera ibitaramo bikomeye muri Canada, azakorera muri Australia ibitaramo bitanu bizabera mu Mijyi itandukanye. Tariki 14 Mutarama 2023 ni bwo igitaramo cya mbere cya Mbonyi kizaba, kikazabera muri Leta ya Queensland mu Mujyi wa Brisbane. Tariki 21 Mutarama ni bwo azakora igitaramo cya kabiri kizabera muri New South Wales mu Mujyi Sydney.

Hazakurikiraho igitaramo cya gatatu kizaba tariki 28 Mutarama kibere muri Westhen Australia - Perth, hakurikireho ikizabera muri Victoria - Melboume tariki 04 Gashyantare, hanyuma urugendo rwe muri iki gihugu rusozwe muri South Autralia - Adelaide mu gitaramo kizaba tariki 11 Gashyantare 2023.

Israel Mbonyi ategerejwe muri Australia

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.