Mu gihe hakibura amasaha mbarwa ngo umuramyi Nkomezi Alexis ataramire abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cyiswe "Urakomeye live Concert", uyu muramyi yasabye Imana ikintu kitakorwa n’umwana w’umuntu.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, abajijwe icyo asaba Imana yagize ati: "Icyo nsaba Imana ni uko yatwemerera tukazabana nayo mu gitaramo cyo kuwa 22/09/2024."
Yaboneyeho kwifashisha Isezerano riboneka mu gitabo cy’ Itangiriro 28:15 hagira hati: "Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye.”
Ni igitaramo azakora abisikana na Aline Gahongayire utegerejwe bikomeye i Burayi mu bitaramo bizenguruka mu bihugu bitandukanye bizabimburirwa n’igitaramo cyo kuwa 04/10/2024 kizabera i Bruxelles mu Bubirigi.
Ubwo yasabwaga kugira ijambo rimwe abwira Aline Gahongayire cyangwa se Dr Alga, yagize ati: "Aline Gahongayire ni umuramyi mwiza cyane kandi dukunda twese.
Ndamusabira guhirwa muri byose kandi Imana izabane nawe mu bitaramo bizabera mu gihugu cy’u Bubirigi kandi natwe tumuhaye ikaze ubwo azaza gutaramira muri Amerika tuzamushyigikira."
Uyu muramyi Nkomezi Alexis kandi yamaze gutangaza urutonde rw’abaramyi n’abavugabutumwa bazafatanya nawe guhimbaza Imana mu gitaramo cy’amateka cyiswe "Urakomeye live Concert".
Aime Frank, Eric Byiringiro, Bienvenue Kayira, Dismas Nshuti, Fiston Bujambi nibo baramyi bategerejwe kuzafatanya na Nkomezi Alexis muri iki gitaramo cyo kuwa 22/09/2024 mu gihe Pasthor Thithe Gatako azagabura ibyanditswe byera byahumetswe n’Imana.
Ni igitaramo kizabera mu rusengero rwitwa "Hope of Life International Church" muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari na ho atuye. Nkomezi Alexis ni umwe mu baramyi b’abanyarwanda batuye muri Amerika kuri ubu bafashe neza imfatiro za Gospel.
Nkomezi Alexis yavuze ko iki gitaramo "gifite intego yo kubwira Imana ko tukiyizeye uko byaba biri kose, ndetse no gukangurira abantu gukomeza kwizera Imana batitaye ku bihe banyuramo."
Yakomeje avuga ko yacyitiriye imwe mu ndirimbo ze nziza burimo ubutumwa bwururutsa imitima ihabye. Yagize ati: "Nk’uko nabivuze haruguru, turacyakwizeye ni indirimbo ibwira Imana ko yukiyifitiye icyizere ko n’ibisigaye, n’ibitugora, n’ibyo tunyuramo bitunaniza, ….
Turacyayizeye izabikora ariko kandi yibutsa abantu ko tugomba kuyinambaho kuko niyo yonyine ibishoboye kandi yo kwizerwa".
Uyu muramyi wahembuje benshi ibihimbano by’umwuka mu ndirimbo nka "Goligota", "Mana uri mwiza", "Turacyakwizeye", "Imbaraga za Yesu" n’izindi benshi bamubonamo umutaramyi mwiza mu buryo bwa live bakaba bamubona mu ishusho yo guhesha benshi ibyishimo n’amahoro yo mu mutima, binyuze mu bihimbano byiza by’Umwuka n’amashimwe.
Nkomezi Alexis ni umukristo wizera Imana kandi uyikunda cyane, ni umugabo uhamye kandi ushikamye mu muhamagaro akaba afite umugore n’abana babiri.