× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Joshua uyobora Shiloh Choir ari mu bizihiwe cyane n’indirimbo "Dore Ijuru" ya "Umucyo Choir"

Category: Choirs  »  5 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Joshua uyobora Shiloh Choir ari mu bizihiwe cyane n'indirimbo "Dore Ijuru" ya "Umucyo Choir"

Mugisha Joshua umuyobozi wa Shiloh Choir ya ADEPR Musanze ni umwe mu bagaragaje ko banyuzwe n’ubutumwa bwatanzwe mu ndirimbo nshya "Dore Ijuru" ya Umucyo Choir.

Elia abonye urugamba rubaye rwinshi yigira munsi y’igiti cy’umurotemu yibwiraga ko agiye kuruhuka maze ijuru riramutekereza. Nawe shima Imana ntiyakwibagiwe urugamba rwawe dore Imana iraruzi dore imanuwe no kurangiza urugamba yohereje ingabo nyinshi zije ku bwawe dore Ijuru riradutekereza bakundwa dore Ijuru riradutekereza.

Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bwacengeye imitima y’abantu batandukanye barimo Joshua Mugisha umuyobozi wa Shiloh Choir ya ADEPR Musanze iherutse gusohora indirimbo nziza bise "Yaruhutse umusaraba" yafashe bugwate abakunzi b’umuziki wa Gospel.

Joshua wanyuzwe n’abaririmbye ijwi ryo mu gituza. Ati: "Rwose umuntu waririmbyemo Bass mumubwire yigurire akantu". Uyu muyobozi yongeyeho ati: "Aha ndemeye rwose 100% burya ijuru riradutekereza".

Ni ubutumwa yanyujije mu rubuga rwa All Gospel Today ruhuriza hamwe ibikomerezwa muri Gospel. Mu bandi batangaje ko banyuzwe n’ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo barimo Didace Turirimbe wa sion.rw, Frederick Byumvuhore wa GospelTime.rw.

Ku rubuga rwa Youtube abarenga ijana bamaze gutanga ibitekerezo bigaragaza imvamutima no kwishimira ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo.

Aganira na Paradise, Celestin Nzeyimana umuyobozi wa Korali Umucyo yavuze ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo. Ati: "Indirimbo ’Dore ijuru’ ni indirimbo nziza ihimbaza Imana ivuga ukuntu ijuru ridutekereza uko byaba bimeze kose ingorane ndetse n’ibibazo byose twaba tunyuramo ijuru riba ridutekereza kutugirira neza.

Igaruka ku bantu ba mbere bo muri Bibiliya tuzi, nka ba Elia, Esther, ukuntu babonaga bibarangiriyeho ubundi ijuru rikabatekereza ibyo babonaga nkuruphu bakabiboneramo ubuzima. Irangira ihumuriza abantu bose bari mu bibazo ibibutsa ko hari n’ahandi ijuru ryagiye ribatekereza kandi ko Imana yakoraga ibya kera n’ubu igikora".

Korali Umucyo yiyemeje kujyana umucyo muri Afurika

Yavuze ko nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, bafite ibikorwa byo kumenyekanisha ubutumwa bwiza bwo mu ndirimbo bakoze umwaka ushize ndetse anateguza igiterane cy’ivugabutumwa kizamara icyumweru cyose kiswe "UMUCYO SHIMA IMANA" - hazaba harimo korali zitandukanye zikunzwe cyane hamwe nizo kumudugudu

Chorale Umucyo nayo nk’itsinda rihuriwemo n’abantu benshi bahujwe n’umurimo w’Imana, "ariko tukanagenda duhura n’ibindi biboneka muri ubu buzima twavuga gupfusha, uburwayi; gushyingira n’ibindi."

Chorale Umucyo ikorera umurimo w’Imana mu itorero raya ADEPR; ururembo rwa Kigali; mu iitorero rya Gasave. Ni imwe mu makorali yanyuzemo abaririmbyi benshi dore ko ubuyobozi bw’iyi korali bugaragaza ko magingo aya imaze kuririmbwamo n’abaririmbyi basaga magana atandatu (600) uhereye kuva itangiye umurimo kugeza ku baririmbyi bakiyiririmbamo uyu munsi wa none.

Izwi mu ndirimbo zirimo "Umuyaga", "Abamwemeye", "Umwuka wera", "Igitaramo cy’umucyo" n’izindi.

Ryoherwa n’iyi ndirimbo’’Dore ijuru’’Wibuke kuyitangaho impano ku nshuti zawe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.